RUHAGOYACU.com

Ferwafa yumviye FIFA yemera kwimura amatora

Ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA riyibwira ko ibyo babasabye babyemeye bakaba bemeye gusubika amatora yari ateganyijwe tariki ya 10 uku kwezi.

Tariki ya 01 Nzeri, FIFA yandikiye Ferwafa ibaruwa iyibwira ko nyuma yo kwandikirwa n’abantu batishimiye uburyo imitegurire y’amatora iri gukorwa, byaba byigiza aya yimuwe kugirango FIFA ibanze ikore iperereza mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho ibirego by’abatanyuzwe n’ibyavuye mu matora.

Umunyamabanga wa Ferwafa Tharcille yasubije FIFA kuri uyu wa gatandatuUmunyamabanga wa Ferwafa Tharcille yasubije FIFA kuri uyu wa gatandatu

Nyuma y’iyi baruwa nkuko amajwi RuhagoYacu ifite abivuga, umuyobozi wa Ferwafa yaje kubwira abamushyigikue mu matora ko nta gikuba cyacitse ko yavuganye n’umunyamabanga wa FIFA Fatma Samoura, akamwemerera ko koko nta tegeko rigena amatora Ferwafa yagiraga bityo ko bagiye kwicara bakabishyiraho mu nama y’inteko idasanzwe, bakaba banategura amatora mu gihe kitarenze ukwezi n’igice.

Ibi nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abitangaza, ngo byatumye ubunyamabanga bwa Ferwafa budahita busubiza ibaruwa ya FIFA, gusa byaje kurangira umunyamabanga wayo Tharcille Latiffah yandikira mugenzi we wa FIFA amubwira ko ibaruwa yabo bayibonye kandi ko bagiye gukurikiza ibyo basabwe.

Kugeza ubu biteganyijwe ko FERWAFA izatumiza inteko rusange idasanzwe mu minsi mike aho bazashyiraho amategeko nyayo agenga amatora ndetse hakongera hagatorwa n’akanama gategura amatora.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GRYT

    Kuya 4-09-2017 saa 11:24'

    Nge nari nziko ariya matora ahagarariwe n’abakomeye kubera uburyo harimo utunyanga batazemera icyemezo cya FIFA aliko noneho mbonye bya bikomerezwa byose uko bikorera ya kipe mu gutekinika hari aho bigera bikagira ubwoba?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru