RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
FIFA ishobora guhagarika u Rwanda mu mupira w’amaguru kubera amatora yo muri FERWAFA
Print Comments: 20 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amatora ya Komite Nyobozi ashobora kwigizwa inyuma, kubera abagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bishe nkana amategeko agenga yashyizweho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, bishe nkana.

Iyi nkuru RuhagoYacu, yayihereye ku ibaruwa umunyamuryango wa Etincelles biciye ku munyamabanga mukuru w’iyi kipe Me Kizito Safari, yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, agaragaza ko akanama k’amatora ka FERWAFA katemewe n’amategeko, ndetse biramutse bidakosotse, byaviramo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibihano bikomeye.

JPEG - 49.1 kb
Umunayamategeko Kizito Safari, akaba n’umunyamabanga mukuru wa Etincelles

Uko ibaruwa iteye:

Bwana / Madam Murakoze kuri email ndetse n’umugereka uyiriho werekeranye n’amabwiriza agenga amatora y’abagize komite nyobozi ya Ferwafa yatangajwe n’akanama kigenga gashinzwe gutegura no kuyobora amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa.

Nafashe umwanya uhagije nsesengura ayo mabwiriza ndetse na Komite ubwayo. Nkaba nshimishijwe no kubagezaho ibitekerezo ndetse n’ubusesenguzi bwanjye kuri ayo mabwiriza ndetse n’akanama ubwako.

1. Mu mwaka wa 2007, FIFA yashyizeho amategeko agenga amatora ya komite nyobozi mu bihugu bigize FIFA. Ayo mategeko agaragaza ibigomba kwitabwara, ibigomba gukora ndetse na za kirazira mu gutegura no kuyobora amatora : standard electoral code.

Aya mategeko rero asumba amategego cyangwa amabwiriza yashyirwaho n’umunyamurwango wa FIFA. Niyo mpamvu rero mu busesenguzi bwacu twifashisha ayo mategeko kuko asumba ayo twashyiraho mu gihugu.

2. Duhereye ku bagize akanama k’amatora, Ingingo ya 3 y’amategeko ya FIFA, ivuga ko mu bagize akanama hatagomba kugaragaramo abakozi ba Leta. Nyamara mu bagize akanama gashinzwe gutegura amatora harimo abakozi ba Leta aribo:

  • Mvano Etienne: Secretaire Executif w’Umurenge wa Bugeshi/ Rubavu
  • Hakizimana Sadji Corneille: Umukozi w’akarere ka Gakenke
  • Nsabimana Muganda Jean de Dieu: Umuyobozi wa Ecole Primaire Murago / Bugesera.

3. Ingingo ya 4.1 y’amategeko ya FIFA agenga amatora avuga ko abagize akanama k’amatora bashyirwaho n’inama rusange. Nyamara inama rusange yabaye kuwa 25 Werurwe 2017 yashyizeho gusa ibyiciro abo bagize akanama bazavamo aho guhita babatora nk’uko biteganyijwe n’ingingo twavuze haruguru.

Amatora yashyizeho abagize akanama yabaye ku itariki ya 18 Mata 2018 ku makipe y’icyiciro cya mbere ariko urutonde rw’abagize akanama batangazwa tariki ya 28 Mata 2017. Ibi nabyo biragaragaza ko amategeko ya FIFA atubahirijwe.

4. Ingingo ya 4.2 y’amategeko ya FIFA agenga amatora ivuga ko hagomba kuba byibuze harimo amezi 6 hagati y’itorwa ry’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora y’abayobozi ba Federation (10/09/2017).
Ubaze igihe kiri hagati y’amatora y’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora nta mezi 6 arimo nk’uko bitegetswe. Iyi ngingo nayo ntiyubahirijwe.

5. Ingingo ya 4.1 inateganya ko inama rusange inatora abasimbura 3 b’akanama k’amatora kugira ngo umwe mu batowe agize ikibazo abe yasimbuzwa umwe muri abo basimbura. Ibi nabyo ntibyubahirijwe.

6. Iyo ngingo ya 4.1 inateganya kandi ko hagomba gutorwa akanama k’ubujurire (Appeal committee) kagizwe n’abantu 3 ndetse n’abasimbura babo 2.

Igitangaje kinababaje ni uko abubwo mu mabwiriza y’akanama twagejejweho avuga ko icyemezo kafashe aba ari ntakuka (ingingo ya 6 na 13).

Ibi rero ntibinyuranyije n’amategeko ya FIFA gusa ahubwo binanyuranyije n’itegeko nshinga tugenderaho kuko ntibyumvikana ukuntu utishimiye icyemezo cyafashwe atahabwa uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo.

7. Ingingo ya 5 y’amategeko ya FIFA ivuga ko umunyamabanga mukuru wa Federation aba umwe mu bagize ako kanama akanakabera umunyamabanga. Nyamara siko bimeze mu kanama dufite. Ibi rero bikaba binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’izo mpamvu zose, biragaragara ko akanama ndetse n’amabwiriza yako atubahirije amategeko ya FIFa kandi ariyo ari hejuru y’amategeko n’amabwiriza yakozwe ku rwego rwa Federation.

Umwanzuro akaba ari uko amatora yakwimurwa , ibikorwa by’akanama k’amatora bigahagarikwa ahubwo Inama rusange itaha ikazanonosora itegurwa ry’amatora ndetse n’izindi mbogamizi zose zagaragajwe. Ku mugereka murasangaho ayo mategeko ya FIFA twakoresheje mu busesenguzi bwacu.

Murakoze.

Me Kizito Safari/Umunyamabanga mukuru wa Etincelles

JPEG - 197.3 kb
FIFA ishobora guhana u Rwanda, niba impungenge za Me Safari Kizito zifite ishingiro
PDF - 120.8 kb
Amabwiriza ya FIFA agenga amatora

Ibi bitangazwa n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Etincelles, RuhagoYacu yaje gusanga koko ariko bimeze muri FIFA, kuko ugiye ku rubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, usangaho aya mabwirizwa yemerejwe i Zurich muri Kanama 2007, agatangira gushyirwa mu bikorwa muri Ukwakira 2007, amaze gushyirwaho umukono na komite nshingwabikorwa ya FIFA.

Ukomeje gusoma aya mabwiriza yose ya FIFA, usanga agomba gukurikizwa mu gihe cy’amatora ya Kmite Nshingwabikorwa y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu, agakurikizwa no mu matora ya Komite Nshingwabikorwa ku rwego rw’intara cyangwa akarere, mu mupira w’amaguru nk’uko FIFA ibisaba.

Igikomeye kurushaho ni uko iyo urebye umwanzuro w’aya mabwiriza, uvuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rishobora kwirengangiza aya mategeko, FIFA ifite uburenganzira bwo kuza ikaba yahagarika ibikorwa byose by’amatora, inafite ubushobozi bwo gusesa akanama k’amatora.

Igihe mwarenze kuri ibi, mugategura amatora adakurikije aya mabwiriza, FIFA ivuga ko yafatira ibihano bikomeye igihugu.

PDF - 202.9 kb
Amategeko FIFA igenderaho mu gika cya 13 asaba ko amashyirahamwe ayubaha, igika cya 14 kikavuga ko utayubashye afatirwa ibihano biremereye

Mu mategeko shingiro ya FIFA mu gika cya 13 ingingo ya 1, FIFA isaba amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi hose, kubaha amategeko shingiro, amabwiriza n’ibindi byemezo byafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, ndetse n’urukiko nkempurampaka rwa Siporo kubyubaha no kubishyira mu bikorwa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, niriramuka ridasheshe aka kanama nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’amabwiriza agenga amatora yashyizwe hanze na FIFA, rishobora gufatirwa ibihano bikomeye, birimo no guhagarikwa burundu mu marushanwa, nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi. Igika cya 14, mu ngingo yaryo ya 1.

RuhagoYacu yashatse umwe mu banyamategeko bakunda umupira w’amaguru, afasha mu kunonsora aya mategeko, ndetse n’izi mungenge zatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa Etincelles.

Kalisa Adolphe Camarade usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC ni we ukuriye akanama gategura amatoraKalisa Adolphe Camarade usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC ni we ukuriye akanama gategura amatora

Uyu munyamategeko (Utashatse ko izina rye rigaragara mu kinyamakuru) yavuze ko byoroshye ku muntu wese uzi amategeko, kubona ko akanama k’amatora ka FERWAFA, kadakurikije amategeko ya FIFA ndetse habayeho gutsimbarara, FIFA ikaba yabimenyeshwa, ibihano bishobora kugera ku Rwanda.

“ Ibyo Umunyamabanga mukuru wa Etincelles yakoze ni ukuburira gukomeye FERWAFA. Kuba bishoboka ko ubushize amatora ashobora kuba yarabayeho hadakurikijwe aya mabwiriza, ntabwo bikuraho ko ari ikosa,” Uyu munyamategeko ukurikirana umupira w’amaguru.

Amakosa ntari mu kwirengangiza iri bwirizwa rya FIFA gusa, kuko no mu mabwiriza yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’amatora, harimo amakosa

Buretse kuba aya mabwiriza ya FIFA atarubahirijwe, hanarimo ko bimwe mu byo aka kanama k’amategeko kashyize ahagaragara gasaba abiyamamaza kuba bujuje, bidasobanutse.

Aka kanama kavuga ko ushaka kwiyamamariza kuyobora FERWAFA agomba kuba ari umunyamuryango wayo.

Iyo urebye mu mategeko ya FERWAFA, avuga ko umunyamuryango ari ikipe cyangwa ishyirahamwe runaka, nta muntu ku giti cye uba umunyamuryango. Ibi nabyo ntabwo bisobanutse.

Aya mabwiriza kandi yakozwe n’akanama k’amategeko ka FERWAFA akaba hari aho asaba ko abagomba kwiyamamaza kuyobora FERWAFA bagomba kuba bafite isura nziza mu muryango.

Isura nziza, nabyo byibazwa uko ipimwa, kuko nta cyemezo gihari cyemeza ko umuntu afite isura nziza.

FERWAFA ibivugaho iki?

RuhagoYacu yegereye umunyamategeko w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, imubaza icyo avuga kuri ibi byose.

JPEG - 170.8 kb
Me Ndagijimana Emmanuel (Ubanza ibumoso) ari kumwe na Perezida wa FERWAFA ndetse n’ushinzwe Marketing muri FERWAFA

Umunyamategeko Ndagijimana Emmanuel umaze igihe muri aka kazi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, akaba yabwiye RuhagoYacu ko atarasoma amategeko neza ya FIFA icyo avuga ku matora, ku buryo yahita abona icyo atangaza.

“ Ntabwo ubu nababwira niba impungenge zagaragajwe n’umunyamuryango wa FERWAFA (Etincelles) biciye ku munyamabanga mukuru w’uyu munyamuryango Me Kizito Safari ari ukuri cyangwa atari ukuri, kuko sindabisoma neza, gusa impera z’icyi cyumweru ndabona umwanya wo kubicishamo amaso, nzabasubiza,” Me Ndagijimana Emmanuel.

“ Ku mabwiriza y’akanama k’amatora ya FERWAFA, byo bigaragara ko habayeho kwibeshya kuko umunyamuryango wa FERWAFA ntabwo ari umuntu ku giti cye, ahubwo n’ikipe cyangwa ishyirahamwe. Isura nziza nayo nunva hari ukundi byagakwiye kuba byaranditswe.”

PDF - 1.4 Mb
Me Ndagijimana yemera ko bimwe mu bigize amabwiriza y’amatora ya FERWAFA bikocamye

Amatora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yari ategerejwe muri Mutarama 2018, ariko inteko rusange iheruka itora ko yazanwa muri iyi mpeshyi, n’ubwo bamwe bari bagaragaje impungenge ko bibangamye, ariko benshi batora ko aba mu kwezi kwa Nzeli, tariki ya 10.

FERWAFA igomba kwemeza mu minsi iri mbere, niba izi mpungenge z’uyu munyamategeko zifite ishingiro amatora akaba yakwigizwa inyuma, bitaba ibyo amatora azaba tariki ya 10 Nzeli, 2017.

PDF - 131.6 kb
Mu matora aheruka muri Cameroon, bigaragara ko aya mabwiriza ya FIFA yubashywe

RuhagoYacu yagerageje kureba uko ahandi amatora akorwa, isanga mu gihugu cya Cote d’Ivoire na Cameroon, barakoze amatora ashingiye kuri aya mabwiriza ya FIFA nk’uko bigaragara ku migereka iri hasi muri iyi nkuru.

joshua Kuya 4-07-2017 saa 21:04'

umupira wacu waburiwe irengero

Jay Kuya 4-07-2017 saa 13:02'

Erega umupira bawuhinduye igikoresho cyavPolitique no kwisahurira za Ruswa mu mikinon ’abakinnyi.igikombe bagiha uwo bashska bitewe nabob ashaka guhuma amaso.ikipe ntizingana imbere y’amategeko.n’amategeko menshi acurirwa mu bikari by’amazu nom u tubari.Degaule we afite Sebuja si umukozi wavFederation nin k’icyapa.

sylvain Kuya 3-07-2017 saa 19:59'

Arko Rwanda uragana he?mbega umunyamategeko wa Ferwafa?ntarasoma amategeko ya FIFA?
Nkubu agitangaza ibi yakagombye kweguzwa nuko abanyarwanda ahenshi ntaho kuvugira kubera icyenewabo n’ikimenyane mukazi.
ntangajwe nuko uwo muri Etincelle ariwe ubakosora

Bizi Kuya 2-07-2017 saa 08:39'

Mubwire na shebuja bave ku bintu turambiwe akajagari. Ese umukoresha cg umuhahira we ntagira ubwenge abona azamugeza kuki. Umuyobozi wishyirahamwe abe nkumubyeye mu bana be. Keretse niba azamufasha guheka umuzungu.

Karambizi Kuya 1-07-2017 saa 21:01'

Urakoze Me Safari, wakoze analyse ifite akagufa ureka abihutira gupfa gushyiraho amatora n’abagize akanama batujuje ibisabwa. Ferwafa irimo umwanda ukabije.

kay Kuya 1-07-2017 saa 16:16'

munyamakuru ukosore ku ngingo ya 3 aho wanditse 2018 ko habaye amatora kandi tutaragerayo kosora kosora
naho nkuwo koko yavuga ko amategeko yize arayahe mugihe ashinzwe inyungu zo kurengera FERWAFA akabatazi amategeko ava ibibukuru muri FIFA nyamara twarinjiriwe nabarahiye

Aloys Kuya 1-07-2017 saa 11:56'

Ba Aimable n’abandi mukunda kuvuga ko ibi bikorwa n’abanga Degaulle ko ntacyo muvuga? Umunyarwanda yaciye umugani ngo UMUTEGO MUTINDI USHIBUKA NYIRAWO AKIHAHAGAZE. Nta muntu muzima wagakwiye gushyigikira amafuti aho yaturuka hose. Niba ushyigikira ikibi amaherezo uzaba uwibanze mu kugerwaho n’ingaruka zacyo.

janvier Kuya 1-07-2017 saa 11:37'

Ariko se igihugu cyacu cyararozwe?ese iyo FIFA muvuga ko nziko ijya igira Amashuri yigisha Masters ntamunyarwanda bafasha ngo azige Masters ya Fifa ngo azaze abe umunyamabanga wa Ferwafa?ndabizi ko nawe tuzamutuka kuko abanyarwanda twigira bamenya ariko nibura tukumva ko ahari kuko kugira Perezida utabizi neza ukagira Umunyamabanga wayo nawe wize ibintu bitari sport n’abakozi nabo bize ibindi naho byose biva!nimushake basi numucanshuro ariko wize Uzi ibyo akora kuko biri gupfa

John Kuya 1-07-2017 saa 09:50'

Mukomere. Umunyamategeko nuriya ukwereka ibikocamye nkaho bituruka yifashishije ingingo za fifa. Hari abo twakwita abadegaule binds mbi bashinzwe kubeshya. None se ushinzwe amategeko utarasoma ubwo uzageza abo ugirinama kuki. Nzaza mbarirwa akiri shyirahamwe. Mwerure muvuge ko Nat mategeko.

John Kuya 1-07-2017 saa 09:50'

Mukomere. Umunyamategeko nuriya ukwereka ibikocamye nkaho bituruka yifashishije ingingo za fifa. Hari abo twakwita abadegaule binds mbi bashinzwe kubeshya. None se ushinzwe amategeko utarasoma ubwo uzageza abo ugirinama kuki. Nzaza mbarirwa akiri shyirahamwe. Mwerure muvuge ko Nat mategeko.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)