RUHAGOYACU.com

FIFA yabaye ihagaritse amatora ya Ferwafa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryarangije guhagarika amatora y’umuyobozi wa Ferwafa yari ateganyijwe muri uku kwezi kwa cyenda, mu rwego rwo gukora iperereza ry’ ibyanditse mu ibaruwa yahawe na bamwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda.

Mu ibaruwa umunyamabanga wa FIFA Fatouma Samoura yandikiye mugenzi we wa Ferwafa Latifah Uwamahoro, yatangaje ko tariki ya 23 Kanama FIFA yakiriye ibaruwa isinyweho n’abanyamuryango ba Ferwafa bavuga ko hari ibitarakurikijwe mu gutegura amatora y’umuyobozi w’iri shyirahamwe.


Ibaruwa FIFA yandikiye Ferwafa

FIFA ikomeza ivuga ko nyuma yo kubona iyi baruwa batekereje ko haba hari ikitagenda mu mitegurire y’aya matora ari yo mpamvu bagiye kwikorera iperereza bakazatanga imyanzuro nyuma igahabwa impande zombi z’abiyamamaza.

Ku bw’ibi, ubunyamabanga bw’iri shyirahamwe bukaba bwavuze ko Ferwafa igomba kuba ihagaritse amatora y’umuyobozi, ikazagena indi tariki ubwo imyanzuro y’iri perereza izaba igiye hanze, ni mu gihe kitarenze amezi atatu.

Ibibazo by’amatora ya Ferwafa bijya gutangira, abanyamuryango bagera kuri 14 b’ iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bandikiye komite nyobozi yabo, bayisaba kwigiza inyuma amatora y’umuyobozi w’iri shyirahamwe kuko itariki yemejwe bidakurikije amategeko.

Mu ibaruwa Ruhagoyacu ifitite kopi, zimwe mu ngingo bagendeyeho bavuga ko amatora y’umuyobozi wa Ferwafa adakurikije amategeko ya FIFA, harimo ko ingingo ya 3 y’amategeko ya FIFA, ivuga ko mu bagize akanama hatagomba kugaragaramo abakozi ba Leta yyamara mu bagize akanama gashinzwe gutegura amatora harimo abakozi ba Leta batatu.

Aha kandi, Ingingo ya 4.2 y’amategeko ya FIFA agenga amatora ivuga ko hagomba kuba byibuze harimo amezi 6 hagati y’itorwa ry’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora y’abayobozi ba Federation aho iyo
wabaraga igihe kiri hagati y’amatora y’abagize akanama k’amatora ndetse n’inteko rusange izaberamo amatora nta mezi 6 yarimo.

Kuri gahunda isanzwe, amatora ya Ferwafa yari ateganyijwe tariki ya 10/9/2017 gusa aba banyamuryango bakaba bari bifuje ko yashyirwa umwaka utaha nkuko byari biteganyijwe mbere, icyifuzo gisa nk’icyahawe umugisha na FIFA kuri ubu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. muteteri

    Kuya 2-09-2017 saa 14:52'

    Degaule natsimbarara tuzamera nka Mali.Ashatse yakubaha urwego rumukuriye.

  2. Mm!

    Kuya 2-09-2017 saa 13:39'

    Sha, Degaule abamurwanya baramurangijer tu! Barangijre.kumukorerra umupango naho wer aracyarindagira! Gusa nibatanamufunga azaba agira Imana! Nareberuko yakwihungira naho ubundi biramukomeeranye!

  3. Joseph

    Kuya 2-09-2017 saa 07:18'

    Njyewe Uko Mbona Nzamwita Vincent Degaure Yarakwiriye Kwibera President Wa Comedi, Byamubera Cyaneko Manda Ye Yaranzwe Nudushya Twinshi. Nkekako Bayobora Bashaka Inyungu Zabo Kurusha Iza Rusanjye, Yagiye Arebera Kumukuru W’ Igihugu Aho Atugejeje.

  4. Mugabe

    Kuya 2-09-2017 saa 07:03'

    Ariko hari umumetere wo muri Etenseli wabivuze banga kumwumva. Degole rwose ntabwo yumva pe. Birababaje


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru