RUHAGOYACU.com

FIFA yahaye umugisha amasezerano Umugande Yassin yasinye muri Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryahaye umugisha amasezerano Yassin Mugume yasinye muri Rayon Sports, nyuma yo guhabwa urupapuro rumwemerera kuva muri Police FC yo muri Uganda yari asanzwe akinira.

Yassin Mugume, Umugande wanakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu 2016 yasinye amasezerano y’amezi atandatu akinira Rayon Sports, gusa amafaranga yatanzweho yo yagizwe ibanga, gusa ayo masezerano ngo ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro azaba yaragaragaje.

Yassin Mugume na Mugenzi we Kipson basuhuza umutoza Karekezi Olivier ubwo bari baje mu igeragezwaYassin Mugume na Mugenzi we Kipson basuhuza umutoza Karekezi Olivier ubwo bari baje mu igeragezwa

Nyuma yo gusinya muri Rayon Sports mu mugoroba w’uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, Police FC yahise iha Yassin Mugume urupapuro rumwemerera kujya mu yindi kipe ashaka, akirubona amasezerano ye ahita asabirwa umugisha muri FIFA, nay o muri iryo joro isubiza itazuyaje yemerera uyu mukinnyi gukinira ‘Gikundiro’.

Amasezerano ya Yassin azarangirana n’imikino yo kwishyura muri Azam Rwanda Premier League ndetse n’igikombe cy’Amahoro, akaba ashobora kuzongererwa amasezerano bitewe n’uburyo azaba yaritwaye.

Uretse Yassin Mugume, Umutoza Karekezi Olivier yanatangaje ko yasabye abayobozi ko baha amasezerano Mwiseneza Djamal ufatwa nk’umwana w’iyi kipe, kuko abona noneho amiukeneye nyuma y’uko atari yashoboye gutsinda igeragezwa ubwo yari avuye muri APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Yassin Mugume ni umwe mu bakiniraga ikipe ya Uganda Cranes U20 mu 2016Yassin Mugume ni umwe mu bakiniraga ikipe ya Uganda Cranes U20 mu 2016

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka ishaka uburyo yazaba ikipe y’intarumikwa mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League), aho izatangira ikina na Lydia Ludic yo mu Burundi mu kwezi gutaha.

Yassin Mugume na Djamal Mwisneza basinye bakurikira Shaban Hussein ‘Tchabalala’ waturutse mu ikipe y’Amagaju FC, aba bakinnyi bose kimwe n’abandi bashya bakazagaragara mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari rizatangira kuwa 23 Mutarama, iyi kipe ikazatangira ikina na Police FC ikazasoza ikina na APR FC.

Yassin Mugume ashobora gutuma aba-Rayons bibagirwa Nshuti Dominique Savio kuko bakina ku mwanya umweYassin Mugume ashobora gutuma aba-Rayons bibagirwa Nshuti Dominique Savio kuko bakina ku mwanya umwe
Mugume ahanganye na Eric Gisa IrambonaMugume ahanganye na Eric Gisa Irambona
Yassin yitezweho gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Champions LeagueYassin yitezweho gufasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Champions League
Yassin yasinye nyuma ya Shaban Hussein 'Tchabalala'Yassin yasinye nyuma ya Shaban Hussein ’Tchabalala’
Djamal Mwiseneza ni umwe mu bakinnyi bagomba kongera imbaraga muri Rayon SportsDjamal Mwiseneza ni umwe mu bakinnyi bagomba kongera imbaraga muri Rayon Sports
Urupapuro rugaragaza ko FIFA yahaye umugisha amasezerano ya Yassin muri Rayon SportsUrupapuro rugaragaza ko FIFA yahaye umugisha amasezerano ya Yassin muri Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. keve

    Kuya 16-01-2018 saa 18:51'

    turishimye kuko diara abonye uzamufasha

  2. Lawrence

    Kuya 16-01-2018 saa 17:34'

    ikaze musore mw’ilkipe y’igikaka igikanu cy’imfizi gusa duhe ibyawe natwe tuguhe ibyawe.

  3. Fanny

    Kuya 16-01-2018 saa 15:52'

    Djamal turamwisimiye nagaruke murugo kbs

  4. john

    Kuya 16-01-2018 saa 13:51'

    rayonsportniyo Barcelona yomurwanda nzayigwa inyuma
    mureketwice udukipe

  5. Rayon

    Kuya 16-01-2018 saa 12:38'

    SAvio uburyo yagiye yishongoye sinifuza kwongera kumubona muri Rayon nagende rwose ajyane ubuhanga bwe na Djannot Billy Zappy Gatete baragiye turakina

  6. karenzi

    Kuya 16-01-2018 saa 09:50'

    Ariko ubu Fifa ntiyanditse izina nabi ra? Nibaza ko ari Yassin not Yasin

  7. Gakire

    Kuya 16-01-2018 saa 09:44'

    Rayon Sport gufata Djamal byaba arimurwego rwo kumufasha kuko kuva yava muri Rayon yabaye nkuwahungabanye nibyiza ubuse Faustin haruwaruziko yakongera gukina ndimubantu batishimiyeko asinye ariko ubu ndicuza kugira abatoza bakinnye ntako bisa

  8. neza

    Kuya 16-01-2018 saa 09:35'

    Ni byo kongera umubare w’abanyarwanda. Abanyamahanga bazakina muri Champions ligues ariko bose ntibazakina championnat. Savio nawe arakenewe, nawe ni umwana w’ikipe.

  9. neza

    Kuya 16-01-2018 saa 09:35'

    Ni byo kongera umubare w’abanyarwanda. Abanyamahanga bazakina muri Champions ligues ariko bose ntibazakina championnat. Savio nawe arakenewe, nawe ni umwana w’ikipe.

  10. ndikumana pacifique

    Kuya 16-01-2018 saa 08:51'

    ariko se buriya djamar yarakenewe ra njye ndabona atari inkingi dukeneye cyane keretse niba ari ukugirango gikona itayirusha abapansione(abashehse akanguhe) mu kibuga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru