RUHAGOYACU.com

FIFA yakiriye ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira Igikombe cy’Isi mu 2019

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryakiriye ubusabe bwa FERWAFA bwo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 izaba mu 2019, ndetse bitarenze kuwa 25 Kanama uyu mwaka, hazaba hoherejwe dosiye ishobora kuzatuma u Rwanda ruhabwa uburenganzira bwo kwakira iyo mikino.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ririmo gutegura ibya nyuma bishobora gushingirwaho u Rwanda ruhabwa uburenganzira ndakuka bwo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, izaba mu 2019.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yarebeye Umupira wa Rayon Sports na Police FC kuri Stade Amahoro, ahazabera umukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yarebeye Umupira wa Rayon Sports na Police FC kuri Stade Amahoro, ahazabera umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17

Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatangarije BBC ko kugeza ubu u Rwanda rwiteguye kwakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 (Under-17 World Cup).

Degaule yagize ati “Twamaze gutanga ubusabe bwacu muri FIFA bwo kwakira iriya mikino, ndetse ubu twatangiye gutegura ipiganwa. Twahawe itariki ya 25 Kanama ngo tube twohereje ibyo dusaba hanyuma tugahita dutangira gutegura ipiganwa.”

Umuyobozi wa FERWAFA akomeza avuga ko kwakira Igikombe cy’Isi bitazabyibushya ibigwi by’u Rwanda gusa, ko ahubwo bizazamura akarere kose muri rusange.
Ibi abishingira ku kuba u Rwanda rwarakiriye neza imkikino ya CHAN 2016, yitabiriwe n’abasaga 200.000 baturutse imihanda yose muri Afurika.

Perezida wa FIFA afitanye umubano woihariye n'u RwandaPerezida wa FIFA afitanye umubano woihariye n’u Rwanda

U Rwanda ruzamenya niba ari rwo ruzakira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu irushanwa nk’iri riteganyijwe kubera mu Buhinde kuva kuwa 6 Ukwakira uyu mwaka, rikazahuza amakipe agera 24, Afurika ikazaba ihagarariwe na Ghana, Guinea, Mali na Niger.

U Rwanda niruhabwa uburenganzira bwo kwakira iyi mikino ruzaba rubonye amahirwe yo wkitabira iryo rushanwa ku nhsuro ya kabiri nyuma y’aho rwayitabiriye ku nshuro ya mbere mu 2011, rukuye itike mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 rwari rwakiriye rukabasha kwegukana umwanya wa kabiri, rutsinzwe na Burkina Faso ku mukino wa nyuma.

Perezida wa FIFA ubwo aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka yasize ashyize ibuye ry'ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFAPerezida wa FIFA ubwo aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka yasize ashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFA

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru