RUHAGOYACU.com

Fitina Ombolenga mu muryango usohoka muri MFK Topvar Topoľčany

Umukinnyi w’inyuma w’ikipe y’igihugu Amavubi Fitina Ombolenga atangaza ko mu minsi ya vuba ari bube yerekeje muri imwe mu makipe amushakisha ku mugabane w’Uburayi.

Uyu musore wavuye mu Rwanda aturutse muri Kiyovu, yari yagarutse i Kigali gushaka ibyangombwa bimwe yaburaga byamufasha gukomez gukina ku mugabane w’Uburayi, gusa akaba atangaza ko ku munsi w’ejo agomba guhita asubira muri Slovaquie.

Ombolenga wifujwe n’amakipe atandukanye, yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro n’ikipe yamushakaga kurusha izindi bitagenze neza gusa ko mu minsi ya vuba yizeye ko ashobora kugana mu yindi kipe.

Fitina yagize ati: Ibiganiro n’ikipe ya mbere ntabwo byagenze neza biba ngombwa ko nguma muri Topoľčany, gusa kuri ubu hari amakipe menshi ari ku nshaka arimo izo mu cyiciro cya mbere muri Slovaquie n’ayandi yo ku mugabane w’Uburayi.

Fitina atangaza ko we na bagenzi be Iranzi na Rashid bameze nezaFitina atangaza ko we na bagenzi be Iranzi na Rashid bameze neza

Fitina Ombolenga ugifite amasezerano y’umwaka na Kiyovu Sports, atangaza ko iyi kipe y’Urucaca yari yumvikanye na Topoľčany ko yaba ayikinira nk’inzira imujyana mu yandi makipe yo ku mugabane w’uburayi(Transit), ibi bikaba byagombaga kurangirana na tariki ya 1 Gicurasi.

Abajijwe niba yizera ko iyi tariki azaba yarangije kubona indi kipe nshya, Fitina Ombolenga yavuze ko nta kinini yabitangazaho gusa ko agiye gutegereza kugeza ku iki gihe kigera hanyuma ibindi bisigaye bikazatangazwa n’ikipe ye ya Kiyovu bitewe n’ibyo izaba yumvikanye na Kiyovu Sports.

Ngiye gutegereza shampiyona irangire nyuma tuzareba ibyo Kiyovu Sports izavugana na Topoľčany. Igihari ni uko hari amakipe turi kuvugana ndizera ko mu kwezi kwa gatanu ikipe izaba yabonetse.

Amasezerano Kiyovu Sports yari yagiranye na MFK Topvar Topoľčany yavugaga ko iyi kipe yamubera nk’umuranga maze mu gihe agurishijwe Kiyovu igahabwa 30% by’amafaranga azagurwa n’ikipe iyo ari yo yose yamugura.

Fitina Ombolenga Iranzi Jean Claude na Kalisa Rashid, bari mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany kuva mu mwaka ushize, aho kuri ubu iyi kipe ihagaze ku mwanya wa 10 n’amanota 25 mu mikino 26, mu gihe shampiyona ishigaje iminsi 10 ngo isozwe tariki ya 18 Kamena 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!