RUHAGOYACU.com

FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago

Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu gihe cyo kwiyamamaza kubahatanira kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri mbere, aho Paul Kagame wari usanzwe ari Perezida wa Repubulika ukomoka mu muryango FPR Inkotanyi, afite amahirwe yo kongera gutsinda, ukurikije uko iki gikorwa kiri kugenda.

Abahatanira kuyobora u Rwanda ni 3, Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda, ndete na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga.

Kuri uyu wa gatatu, umuvugizi w’umuryango wa FPR Inkotanyi Komiseri Gasamagera Wellars, yahaye ikiganiro Radio 10, atangaza ko bishimira uko igikorwa cyo kwiyamamaza kiri kugenda, ndetse bibaha icyizere cyo gutsinda amatora tariki ya 4 Kanama uyu mwaka.

" Twishimiye uko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda, kuko ni ibirori kuri twe, bitegura umunsi w’ubukwe nyirizina ku ya 4 Kanama uyu mwaka." Gasamagera Wellars, aganira na Radio 10.

" Siporo ni kimwe mu bice binini bijyanye n’imibereho y’abaturage. Umuryango wa FPR Inkotanyi uha agaciro gakomeye Siporo."

JPEG - 307.1 kb
Aho Perezida Kagame aca yiyamamaza, bigaragara ko afite amahirwe menshi yo kongera gutsinda amatora

Muri rusange Umuvugizi wa FPR Inkotanyi, avuga ko imikino imwe n’imwe mu Rwanda bishimira ko iri kugenda itera imbere.

" Iyo urebye urwego umukino w’amagare ugezeho mu Rwanda ubona ko ari rwiza. Dufite abakinnyi bajya mu marushanwa mpuzamahanga ukabona ko bitwara neza," Wellars Gasamagera.

" Imikino y’amaboko nka Basketball na Volleyball ubona yarateye imbere mu myaka ishize, kimwe n’imikino y’abafite ubumuga yarazamutse cyane."

" Iyo urebye mu mikino njyarugamba nka Karate, Jido, Kungfu n’indi usanga u Rwanda naho rudahagaze nabi."

" Ariko hano mu Rwanda dufite umukino ukunzwe cyane kurusha indi yose ndetse no ku isi hose witwa Football, wo rwose ubona ko harimo intege nke cyane. Aha ho bizaba ngombwa ko dukorana n’abantu bose bireba, kugira ngo turusheho gutera intambwe."

JPEG - 243 kb
Abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa 2 i Gahanga bakira Paul Kagame
JPEG - 243.7 kb
Aba APR FC nabo barahagaragaye

Gasamagera Wellars yakomeje avuga ko nibiba ngombwa baziha umwitangirizwa muremure, ariko barebe ko hari aho bagera.

" Imyanya y’ijana na miringo tubamo ntabwo ishimishije. Uyu munsi usanga twazamutseho umwanya umwe, ejo twagabanutseho imyanya 5, ubundi twasubiye inyuma, hagomba kubaho guhozaho u Rwanda rukagira aho ruhagarara kandi rukahakomeraho." Gasamagera Wellars aganira na Radio 10.

" U Rwanda rugomba kugira aho rubarizwa heza atari mu myanya y’ijana na mirongo, bimwe muvuga ngo ni ukwi passa muremure, tuzabikora, ariko u Rwanda rugire aho ruhagarara heza atari muri iyo myanya."

Komiseri Gasamagera uvugira umuryango FPR Inkotanyi, akaba yatangaje ko ibi byose bizera kubigeraho, kuko bo ikibaraje inshinga ari imibereho myiza y’abanyarwanda.

JPEG - 97.8 kb
Komiseri Gasamagera Wellars, umuvugizi w’umuryango FPR Inkotanyi

" Aho umukandida wacua aca hose, avuga ko abantu (abanyarwanda) ari bo bakwiye kuza mbere."

" Abasiporutifu turabasaba gukomeza kugira ishyaka ndetse no gukunda igihugu. Gukunda igihugu harimo no kugishakira umuyobozi ushoboye."

" Bahitemo umuyobozi mwiza uzabarwanira ishyaka. Kandi bigaragara ko aho turi kugenda tunyura hose, umukandida wa FPR Inkotanyi wanatanzwe n’andi mashyaka ibimenyetso byerakana ko ashoboye."

" Nasaba aabasiporutifu rero ko nibajya gutora ejo bundi bazakoresha umutimanama wabo, bazatore Paul Kagame, azabafasha kugera kubyo bifuza mu gihe kiri imbere." Gasamagera Wellars.

Amatora y’umukuru w’igihugu ateganyiwe tariki ya 4 Kanama uyu mwaka, hagati aho ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bikomeje hirya no hino mu gihugu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. peter

    Kuya 20-07-2017 saa 14:04'

    byose ni kagame ubitera


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru