RUHAGOYACU.com

Free State Stars izishyura amafaranga arenga Miliyoni 175 kuri Olivier Kwizera

Ikipe ya Free State Stars yo muri Africa y’Epfo yamaze kumvikana n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier, wahoze akinira Bugesera Football Club, izishyura amafaranga arenga miliyoni 175 mu gihe cy’imyaka 2 kuri uyu muzamu.

Uyu musore nyuma y’ibyumweru hafi 2 ari mu igeragezwa muri iyi kipe yo muri Free State iba mu mujyi witwa Bethlehem, yaje gushimwa cyane n’umutoza w’iyi kipe witwa Sammy Troughton.

" Umutoza yarankunze cyane ku bury mbona hari n’amahirwe akomeye ko nzajya nkina imikino myinshi." Kwizera Olivier aganira na RuhagoYacu.

" Aha mpanganye n’umuzamu ukomeye ukinira ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire, wari umuzamu wa mbere muri CHAN yabereye mu Rwanda umwaka ushize wa 2016."

Kwizera akaba yemereye RuhagoYacu ko azajya ahembwa $ 5000 buri kwezi, iyi kipe kandi bakaba barumvikanye ko igomba kwishyura $ 85,000 mu myaka 2.

" Umwaka wa mbere bemeye ko bagomba kunyishyura $50 000 naho umwaka wa kabira bakanyishyura $35 000." Kwizera Oliver uri i Bethlehem.

JPEG - 174.7 kb
Kwizera yiyongereye kuri Emery, mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina muri shampiyona z’ababigize umwuga ku mugabane w’Africa

" Umushahara wanjye ni $5000 buri kwezi, bemeye ko bagomba kwishyura aho nzaba, bakamfasha no kugera ku kibuga, kuko aho mba ntanubwo ari kure y’ikibuga."

Bivuga ko iyi kipe izishyura umushahara ungana na $ 120 000 mu mezi 24, wiyongeraho $ 85 000 yose birenga gato Frw 175,000,000. Aha hakaba hatarimo amafaranga y’uduhimbazamusyi.

Uyu musore akaba yakomeje abwira RuhagoYacu ko ameze neza cyane muri Africa y’Epfo, akaba yarabonye ikipe ibaho mu buzima bwiza.

Yagize ati," Aha hatandukanye cyane ni uko tubaho mu Rwanda. Ndakubwira ko ubuzima bw’umukinnyi w’aha butandukanye cyane n’ubuzima bw’umukinnyi w’iwacu."

" Ubu dukora imyitozo inshuro 3 ku munsi, njya kuruhuka nunva mbikeneye cyane, kuko mvayo numva bikomeye. Gusa nzakomeza nkore cyane kuko aya mahirwe nyabonye nayashakaga, ndebe ko nazanarenga uru rwego nkagera ahandi."

Kwizera Olivier yafashijwe n’umugabo w’umunyafurika y’Epfo witwa Sbusiso Nkosi, ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe, nyuma yaho uyu mugabo nawe yari amurangiwe n’umutoza w’abazamu b’ikipe ya Zambia, wamubonyemo impano ikomeye, nyuma y’umukino wa gicuti bakinnye n’Amavubi i Lusaka muri Zambia.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

AGEN Kuya 29-07-2017 saa 14:18'

KWIZERA NIZEREKO WAGABANYIJE AMAGAMBO MABIWAGIRAGA EWANA JYENDA WISHAKIRE UBUKOROTO BIZAGUHIRE

JA Kuya 29-07-2017 saa 10:56'

Utazatahira amafr gusa man, uzabere Amavubi inkingi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!