RUHAGOYACU.com

Fuadi Ndayisenga wavugwaga muri Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali

Fuadi Ndayisenga wavugwaga ko yaba agiye kugaruka mu ikipe ya rayon Sports ndetse akaba yari yanatangiye imyitozo, ashobora guhita yerekeza muri AS Kigali aho bivugwa ko yitezweho kuzaziba icyuho cya Nshuti Dominique Savio ugiye kubagwa uburwayi bwo gukuka ukuboko.

Hashize imyaka ibiri Ndayisenga Fuadi, rutahizamu ukina mu ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba avuye muri Rayon Sports yabereye kapiteni umwaka wose wa 2014/2015, dore ko yayivuyemo mu mpeshyi ya 2015 ubwo we na Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ berekezaga muri Sofapaka yo muri Kenya.

Kuwa 15 Nzeri 2017 ni bwo Ndayisenga Fuadi yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ari na wo munsi abafana bakiriye Ismailla Diarra bari bategereje nk’umwami.

Ndayisenga Fuadi yari yahawe nomero 26 mu myitozoNdayisenga Fuadi yari yahawe nomero 26 mu myitozo

Icyakora Diarra kuva ubwo yahise atangira kwifashishwa mu mukino itandukanye irimo n’uwa Super Cup, ariko Ndayisenga Fuadi we bias n’aho atashimwe n’abatoza cyangwa akaba hari ibyo atumvikanyeho na Rayon Sports, kuko kuva mu byumweru bibiri bishize, uyu mukinnyi ntiyagarutse mu myitozo.

Amakuru yerekeye Fuadi yongeye kumenyekana ubwo yagaragaraga mu myitozo ya AS Kigali, ndetse Umunyamabanga mukuru w’iyo kipe bahimbye KSG (Kigali Saint Germain), Joseph Nshimiye ntiyahisha ko na we yahita ahabwa amasezerano abatoza bamushimye nk’uko yabitangarije Umuseke.

Ati “Fuadi si umukinnyi dufata nk’umusimbura wa Savio kuko ni umukinnyi usanzwe ari mwiza ushobora guhanganira imyanya. Twaravuganye atangira imyitozo. Abatoza nibabona ari ku rwego rwiza tuzamufata. Ntabwo turatangira ibiganiro byimbitse nawe kuko abatoza batarabitwemerera. Ariko nibigenda neza tuzamusinyisha.”

Ndayisenga Fuadi yabaye Kapiteni wa Rayon Sports nyuma y'aho Kanombe yambuwe ubwo bubashaNdayisenga Fuadi yabaye Kapiteni wa Rayon Sports nyuma y’aho Kanombe yambuwe ubwo bubasha

Fuadi Ndayisenga amaze igihe nta kipe afite, kuko nyuma yo kuva muri Rayon Sports yakinnye igihe gito muri Sofapaka maze mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ishize yerekeza muri Villa Sports Club yo muri Uganda, ariko iyi kipe nay o ntiyayikinira imikino myinshi, none agarutse kugeragereza amahirwe ye mu Rwanda.

Fuadi Ndayisenga, uretse kuba yari umukinnyi udashidikanwaho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, yanabaye umukinnyi ukomeye muri APR FC, muri Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports tutibagiwe n’andi makipe yo muri Congo Kinshasa ndetse no mu Burundi avukamo n’ubwo bivugwa ko afite n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ashimwe n’abatoza ba AS Kigali barangajwe imbere na Eric Nshimiyimana, Ndayisenga Fuadi ashobora kujya yifashishwa mu kuziba icyuho cya Nshuti Dominique Savio ugomba kubonana na muganga kuri uyu wa 12 Ukwakira, agasuzumwa mbere y’uko abagwa urutugu.

Fuadi hamwe n'abandi bakinnyi ba Rayon SportsFuadi hamwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports

Fuadi Ndayisenga ahanganye na Mwiseneza Djamar bahoze bakinanaFuadi Ndayisenga ahanganye na Mwiseneza Djamar bahoze bakinana

Fuadi yafashije Rayon Sports no mu mikino mpuzamahangaFuadi yafashije Rayon Sports no mu mikino mpuzamahanga

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. RAYONEY

    Kuya 13-10-2017 saa 07:19'

    ASI NKA MWE KWELI MURI GUTOGOTA KURI RAYON WE COME BACK ITS BURY
    ATANCTION

  2. -####-

    Kuya 11-10-2017 saa 15:11'

    ibyuvuga arabivuga nka muzuka. umenyeko ntawuzuka 2 urarye urimenge turahari kandi turuzuye impande zose.dore ko wemeyeko utaduhagarara imbere.

  3. patrick

    Kuya 11-10-2017 saa 14:02'

    Barayon mugabanye induru kuko na AS KGL yarabananiye kumugaragaro muzashobora apr izaba yuzuye kagere meddy,migi ,sugira na jaque tuyisenge kubitaho omborenga muhadjil djihad na mont za mangwende barayon muzapfa kuko nyuma ya as kgl,kiyovu na kambara azabatanyura.mwe mwahuye na apr yibereye muri meform ngo murakaze apuuuuu!

  4. pass

    Kuya 11-10-2017 saa 11:50'

    Ubwose uvuze ikinkawe!tuzongera tubahambe nkuko ubivuze kuko kiyovu ibisigisigi n’imva bari bayicukuriye ntaho byagiye.

  5. Karim

    Kuya 10-10-2017 saa 23:38'

    Mwiriweho Ruhago yacu
    Akaruta akandi karakamira
    Gashenyi yaciye kuri Rayon
    Ibi byose biraterwa n’Umwaku w’ubugambanyi Rayon yakoreye Kiyovu.

    👠🠾 Nta na Rimwe Kiyozu Izababarira bariya bakagili b’aba Rayon
    Biriya Bisambo
    Ziriya Ngurube
    Nzagiye kuduhamba tukazuka!
    Equipe yanjye ya 2 Ni AS Kigali
    Kuko ariyo yonyine isigaye Ibacevekesha mwa Birura mwe.
    Mutuze dukine!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru