RUHAGOYACU.com

Gacinya Chance Denys yahaye ku bushake Paul Muvunyi Ubuyobozi bwa Rayon Sports

Gacinya Chance Denys wari usanzwe ari Umuyobozi wa Rayon Sports yahaye ku bushake Paul Muvunyi Ubuyobozi bwa Rayon Sports maze Inteko rusange ibiha umugisha, uyu na we ahita asaba ko bakomeza gukorana akamubera Visi Perezida, kuko we na Komite yose bari bafatanyije bakoze byinshi by’indashyikirwa, kandi ngo ntawe uhindura ikipe itsinda.

Inama y’Inteko rusange ya Rayon Sports yimitse Muvunyi Paul nk’umuyobozi hatagombye kuba amatora, bitewe n’uko Gacinya Chance Denys bari bahataniye uwo mwanya na we yahise avuga ko ashyigikiye uyu mugabo wari usanzwe mu kanama k’inararibonye z’iyi kipe.

Paul Muvunyi yamamajwe na Dr Rwagacondo wabanje kumuvuga imyato, bishyigikirwa na bamwe mu banyamuryango, maze bihabwa umugisha na Gacinya Denys wari usanzwe ku buyobozi, uyu akaba ari we wahise ugirwa Visi Perezida rukumbi wa Rayon Sports.

Inteko rusange yashyigikiye ko Gacinya aha amajwi ye Muvunyi PaulInteko rusange yashyigikiye ko Gacinya aha amajwi ye Muvunyi Paul

Akimara kwemera Ubuyobozi bwa Rayon Sports, Paul Muvunyi yahise atangaza ko atabasha gukora atari kumwe na Gacinya Chance Denys, ngo kuko ibikorwa yakoze kimwe n’abo bari bafatanyije kuyobora Rayon Sports birivugira, kandi ngo “Ntawe uhindura ikipe itsinda.”

Perezida mushya wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yahise avuga ko amasezerano ya Rayon Sports na SKOL agomba guhita avugururwa, kuko abona urwo ruganda ruhenda iyi kipe.

Ati “Ibyo iduha si n’agatonyanga k’ibyo idukuramo, dukina tuyambaye, tubyina tuyambaye,…tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka na yo ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu. Ubu koko turi abo guhabwa akabari? Baduhaye se amadepo Karongi, bakayaduha Nyagatare cyangwa n’ahandi?”

Yanijeje kandi ko mu gihe gito Rayon Sports iba ifite imodoka yayo, ngo kukio ubushongore n’ubukaka bwayo butajyanye no guhora itegatega moto cyangwa izindi modoka, yongeraho ko azita cyane ku kubona abakinnyi bahemberwa igihe, dore ko ari kimwe mu byo abakeba bajyaga bashoboza iyi kipe igamije kuba ‘Mpatsamakipe’.

Muvunyi Paul yibukije ko guhembera igihe abakinnyi ari yo ntego y’ibanze imugaruye ku buyobozi bwa Rayon Sports.

Gacinya Chance Denys yari Perezida wa Rayon Sports FC kuva kuwa 2 Kanama 2015, ubwo Ntampaka Theogene yari amaze kwegura kuri uwo mwanya.

Muvunyi Paul ngo agarutse ku buyobozi bwa Rayon Sports kandi ngo agakombe kose gacaracara iyi kipe igomba kuzajya ihita igatwaraMuvunyi Paul ngo agarutse ku buyobozi bwa Rayon Sports kandi ngo agakombe kose gacaracara iyi kipe igomba kuzajya ihita igatwara

Muvunyi Paul abanje kubijyaho inama na Gacinya Chance Denys, bagize Muhire Jean Paul usanzwe ari Perezida wa Gikundiro Forever, Umubitsi, bahita banasaba ko Kingi Bernard yagirwa ushinzwe ibiro by’ikipe ya Rayon Sports nk’Umunyamabanga mukuru.

Mu bindi byaganiriweho mu nama y’Inteko rusange, hemejwe ko Umunyamuryango wa Rayon Sports wemewe ku buryo azajya anitabira Inteko rusange ari utanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 10.000 nk’uko byasabwe n’abityabiriye Inteko rusange, bigahabwa umugisha n’akanama k’inararibonye.

Umushinga w’Itegeko rigenga Umuryango wa Rayon Sports wo uteganya ibihumbi 30.000, ariko Senateri Munyabagisha Valens yatanze inama y’uko ayo mafaranga yagabanywa kugirango abanyamuryango barusheho kuba benshi kandi amafaranga yinjira mu isanduku agakomeza kuba ya yandi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iyi myaka ibiri itaha:

Komite nyobozi:

Perezida: Paul Muvunyi
Visi Perezida: Gacinya Chance Denys
Umubitsi: Muhire Jean Paul
Umunyamabanga Mukuru: Itangishaka Bernard ’Kingi’

Akanama k’inararibonye:

Perezida: Dr.Emile Rwagacondo
Visi Perezida: Ngarambe Charles

Abagenzuzi:

Umuyobozi: Bagwaneza Theopiste

Akanama Nkemurampaka:

Jean Damascene
Gatete
Ahishakiye Silas

Gakwaya Olivier wari Umaze igihe ari Umunyamabanga mukuru, yasimbuwe na Kingi Bernard uzaba ari umukozi uhoraho kandi uhembwaGakwaya Olivier wari Umaze igihe ari Umunyamabanga mukuru, yasimbuwe na Kingi Bernard uzaba ari umukozi uhoraho kandi uhembwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 23-10-2017 saa 12:10'

    Iyikomite Yagiyeho Reka Tuyereke Imana Nyagasanimana Mushoborabyose Kweretse A Bagiriwe Ikizere Cyokuyobora Reyon Ubabehafi Ubahe Ubwenge Bwokuyobora Izintamazawe Ubarangire Ubwatsibutoshye Ubahenamariba Yogushoramo Intamazawe Maze Nizimara Gutetera Imbereyawemana Ubahe Nokubabafi Mukibuga Maze Batsinde Mbigusabye Kwizeye Mwizina Rya Yezu Kristu Umwamiwacu Amen Bikiramariya Adusabire.

  2. vincent

    Kuya 23-10-2017 saa 06:52'

    Nishimiye ubu buyobozi bwa Muvunyi na Gacinya Ubwo havuyeho kagatogo k ubuyobozi bwinshi bwagonganaga nibyiza Muvunyi azabikora about bazakorana nibatamubera nkabo bigeze gukorana mbere akiri president rayon ibonye umuherwe ntabwo as KGL izongera kudutwara umukinnyi ahbwo abaza bose rayon irabagura abavuga tuyisenge kagere n abandi bitonde rayon irahugutse nano irabagura

  3. cloclos

    Kuya 23-10-2017 saa 05:58'

    Congs gacinya, komeza wigaragaze ubatsindishe ibikorwa, abavuga bareke bavuge kuko niyo kamere yabo

  4. Umusonga wa APR 0-2 REYO SPOR

    Kuya 22-10-2017 saa 21:02'

    nibyiza cyane natwe abafana tubarinyuma gacinya oyeee muvunyi oyeee Imana ikomeze kubarinda!

  5. mucanzigo Deogratias

    Kuya 22-10-2017 saa 19:42'

    IYI KOMITE NDAYISHIMIYE CYANE, KUKO GACINYA NI UMUYOBOZI W,INTARARIBONYE YADUTITIRIJE IGIKONA.

  6. mucanzigo Deogratias

    Kuya 22-10-2017 saa 19:42'

    IYI KOMITE NDAYISHIMIYE CYANE, KUKO GACINYA NI UMUYOBOZI W,INTARARIBONYE YADUTITIRIJE IGIKONA.

  7. mucanzigo Deogratias

    Kuya 22-10-2017 saa 19:42'

    IYI KOMITE NDAYISHIMIYE CYANE, KUKO GACINYA NI UMUYOBOZI W,INTARARIBONYE YADUTITIRIJE IGIKONA.

  8. Jackis

    Kuya 22-10-2017 saa 18:53'

    Ok

  9. Kalisa

    Kuya 22-10-2017 saa 17:38'

    Paul Muvunyi azabikora kabisa ndamwizeye.

    Ikindi cyemezo mbona kizagira akamaro gakomeye ku ikipe ni ugushyiraho Umunyamabanga Mukuru uhoraho kandi ubihemberwa kandi King Bernard azabikora nk’umuntu ujijutse kandi wabaye muri Rayon Sports ubuzima bwe hafi ya bwose, akaba azi ikipe, ibibazo byayo n’uko byakemuka.

  10. Paul Ruganintwari

    Kuya 22-10-2017 saa 17:11'

    Ndabona ari ukuva mu bwiza ujya mu bundi

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru