RUHAGOYACU.com

Gacinya ufunze yaba agiye gusimburwa na Muhirwa Prosper mu buyobozi bwa Rayon Sports

Gacinya Chance Denys, Visi Perezida wa Rayon Sports ufunzwe by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho, agiye gusimbuzwa kuri uwo mwanya yari afite mu buyobozi bw’iyo kipe.

Mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino Rayon Sports yanganyijemo na AS Kigali 0-0 mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, ni bwo Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yatangaje ko Gacinya agiye gusimbuzwa, ubwo yanavugaga ko bagiye kuzuza imyanya itarimo abantu mu buyobozi bw’iyo kipe.

Muvunyi Paul ngo azuzuza imyanya itarimo beneyo hatagombye gutera inteko rusangeMuvunyi Paul ngo azuzuza imyanya itarimo beneyo hatagombye gutera inteko rusange

Muvunyi yaciye amarenga y’uko Muhirwa Prosper yaba ari we ugiye gusimbura Gacinya, ati “Habayeho icyuho cyatewe n’ibibazo twagiye tugira muzi namwe […] ku buryo twakomeje kubigendamo neza, ariko dukomeza gufashwa n’umuntu n’ubundi musanzwe muzi witwa Prosper watubaye hafi. Yadufashije muri iki gihe cyo kugura abakinnyi ndetse n’izi ngoma niwe waziguze ngo zihabwe abafana.”

Twifuza ko twabibatangariza ko agomba gukomeza kuba hafi y’ikipe. Murabizi ko imyanya ituzuye neza […] nta mwanya tuzabona wo gutumiza indi nteko rusange. Uzagirwa Visi Perezida tuzamubatangariza mu minsi ya vuba ariko ngira ngo namwe murabyumva.”

Gacinya Chance Denys ni Visi Perezida wa Rayon Sports kuva kuwa 22 Ukwakira 2017, ubwo Inama y’Inteko rusange yemezaga Paul Muvunyi nk’umuyobozi w’iyo kipe.

Uwo munsi ni na wo Gacinya yarekuriyeho Ubuyobozi bw’iyo kipe yari ariho nka Perezida kuva ku itariki ya 2 Kanama 2015 ubwo Ntampaka Theogene yari amaze kwegura. Ku buyobozi bwe, Rayon Sports yegukanye ibikombe birimo icy’Amahoro mu 2016 ndetse n’icya shampiyona ya 2016/2017, ndetse kandi na Super Cup 2017, ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2-0.

Muhirwa Prosper ushobora gusimbura Gacinya Chance Denys mu buyobozi bwa Rayon SportsMuhirwa Prosper ushobora gusimbura Gacinya Chance Denys mu buyobozi bwa Rayon Sports

Gacinya usanzwe ari na rwiyemezamirimo yaje gufatwa arafungwa kuwa 19 Ukuboza 2017, kuwa 4 Mutarama Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rumukatira gufungwa by’agateganyo iminsi 30, maze kuwa 11 Mutarama, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rushimangira icyo gifungo cyari cyajuririwe.

Gacinya akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo Kwandika no gukoresha inyandiko zihinduye kandi zirimo ibinyoma, Kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo bagiranye amasezerano, akamubeshya ku muterere y’imirimo yakozwe, ibi byaha bikaba byaragaragajwe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu Karere ka Rusizi.

Iyi ni yo Komite iyoboye Rayon Sports gusaIyi ni yo Komite iyoboye Rayon Sports gusa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kibonde

    Kuya 22-01-2018 saa 17:51'

    mbonde n’ikibonde kigendera, gusa uko byagenda kose Gacinya ntazava mumitwe y’abarayons. kukongoma ye Igikona cyarakonje wagirango kiri muri frigo. nimube mutegereje mubanze murebe icyo urukiko rumukatira.

  2. knc

    Kuya 22-01-2018 saa 16:33'

    Birakaze ! Ariko niba bishoboka ko ubuyobozi Bwa FERWAFA ( bwa De Gaule ) bufasha Apr gusinyisha umukinnyi uri Morocco ,ntibyanashoboka gusaba Urukiko kwihutisha gucyemura ibya Gacinya !? ahahahaaaaa niba ntaruhare bufite muri iri fungwa ariko da !!!!

  3. pazos

    Kuya 22-01-2018 saa 14:52'

    iyaza kuba gacinya ntiyari gusinyisha umu attaquant nkuriya kabisa usimburwa nu muzamu nizereko yasinye igihe gito nta wa jugeant mu gihe gito amaze ariko le vrai attaquant uba ureba na mouvent ze mu kibuga , ewana uriya type wapi

  4. karenzi

    Kuya 22-01-2018 saa 13:41'

    Ariko abasomyi ngirango mwabyunvise nabi: Ntabwo Gacinya yasimbuwe, ahubwo hasobanuwe ko nibiba ngombwa ko asimbuzwa ko byazakirwa, kuko nubundi mugihe afunzwe hari ibirimo gukorwa kandi byiza, ko ntakibazo cyazaba mukumysimbuza kuko rayon ni famille ifite abayikunda benshi. Murakoze gusobanukirwa

  5. Theobald

    Kuya 22-01-2018 saa 13:27'

    Hoya rwose Gacinya ntibamusimbuze nubwo afunze ariko ibitekerezobye birakora. Mwibagiweko gacinya yatubereye intwari agakora amateka mugihe gito Theogene avuye kubuyobozi equipe yarabuze epfo na ruguru! Gacinya turamwemera agaciro yatugaruriye muri equipe tuzakamwubahira imyaka 100. Ndababwiza ukuri nabo batangiye kumusimbuza ntibazigeza kubyo yatugejejeho!

  6. akumiro

    Kuya 22-01-2018 saa 13:08'

    GACINYA NIYIHANGANE NTAKUNDI BYAGENDA , AGIHARI SINIGEZE MBONA AZANA UMWATAKA USIMBUZWA UMUZAMU KURI NUMBER 9

  7. -####-

    Kuya 22-01-2018 saa 12:08'

    oya nimureke kwihutira gusimbura Gacinya kuko ntarakaitrwa n’urukiko! jye ndabona prezida yihuse cyane nagende gake kuko ufunze wese siko akatirwa. ubuse yibagiweko n’umutoza yafunzwe? nimurindire azagaruka dufatanye kubaka ikipe yacu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru