RUHAGOYACU.com

Gael wasabiwe guhagarikwa ari mu bakinnyi Mukura izakoresha uyu mwaka w’imikino

Mu gihe kuri uyu wa Mbere ari bwo Ishyirahamwe ry’umuira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ahagaragara abakinnyi bemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’ayandi marushanwa yayo bafite ibyangombwa byemewe mu makipe 16 y’icyiciro cya mbere, Gael Duhayindavyi ukomoka i Burundi ari mu bakinnyi 24 ikipe ya Mukura Victory Sports izakoresha.

Gael Duhayindavyi wabaye umukinnyi w’umwaka ushize w’imikino mu gihugu cy’u Burundi bivugwa ko ikipe ya Flamengo yakuriyemo yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kumuhagarika, ntakinire Mukura Victory Sports, kuko uburyo yaguzwemo budaciye mu mategeko.

Flamengo ivuga ko uyu mukinnyi bari bumvikanye ko buri kipe azakinira azajya atizwa, ndetse ngo ubu buryo nibwo bwakoreshejwe ajya mu makipe ya Atletico na Vitalo’O gusa ngo agurwa na Mukura Victory Sports si ko byagenze.

Gael Duhayindavyi bivugwa ko yaguzwe miliyoni 10 na MukuraGael Duhayindavyi bivugwa ko yaguzwe miliyoni 10 na Mukura

Aganira na RuhagoYacu, umvugizi wa FERWAFA; Ruboneza Prosper yadutangarije ko Duhayindavyi ari umukinnyi wemewe wa Mukura kuko iyi kipe nta kibazo na kimwe ifite kandi nta baruwa bigeze babona ivuye muri iyo kipe ya Flamengo.

’’Nta baruwa twabonye. Urupapuro mfite hano imbere yanjye, rugaragaza ko Mukura nta kibazo na kimwe ifite."

"Mukura licences zose basabye barazibonye, nta kibazo na kimwe bafite. Uwo mukinnyi [Duhayindavyi] ni uwabo bazakomeza bamukinishe kuko afite licence."

Gael Duhayindavyi ni umwe mu bakinnyi umunani binjiye muri Mukura Victory Sports mbere y’uko uyu mwaka w’imikino 2017/18 utangira.

FERWAFA ivuga ko Gael Duhayindavyi ari umukinnyi wa Mukura byemewe ndetse na baruwa ya Flamengo babonyeFERWAFA ivuga ko Gael Duhayindavyi ari umukinnyi wa Mukura byemewe ndetse na baruwa ya Flamengo babonye

Abanyezamu Rwabugiri Omar na Ingabire Aime Regis, ba myugariro; Nshimirimana David, Hatungimana Basil na Iragire Said, Gael Duhayindavyi na Nkomezi Alexis bakina hagati kimwe na rutahizamu Mutebo Rashid nibo bakinnyi bashya muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara.

Urutonde rw’abakinnyi 24 Mukura Victory Sports izakoresha uyu mwaka w’imikino 2017/18.

Abanyezamu

  1. Kimanuka Jean Claude (Umunyarwanda)
  2. Ingabire Aime Regis (Umunyarwanda)
  3. Rwabugiri Omar (Umunyarwanda)

Ba myugariro

  1. Zagabe Jean Claude (Umunyarwanda)
  2. Ndikumana Patrick (Umunyarwanda)
  3. Hassan Rugirayabo (Umunyarwanda)
  4. Manirareba Ambroise (Umunyarwanda)
  5. Twagirayezu Fabien (Umunyarwanda)
  6. Simpenzwe Hamidou (Umunyarwanda)
  7. Basile Fiston Hatungimana (Umunyarwanda)
  8. Saidi Iragire (Umunyarwanda)
  9. David Nshimirimana (Umurundi)

Abakina hagati

  1. Ndayegamiye Abou (Umunyarwanda)
  2. Ciza Hussein (Umurundi)
  3. Samba Cedric (Umunyarwanda)
  4. Bukuru Christophe (Umunyarwanda)
  5. Nkomezi Alexis (Umunyarwanda)
  6. Duhayindavyi Gael (Umurundi)

Ba rutahizamu

  1. Ndayishimiye Christophe (Umurundi)
  2. Nshimiyimana Ibrahim (Umunyarwanda)
  3. Hakizimana Kevin (Umunyarwanda)
  4. Habihirwe Arstide (Umunyarwanda)
  5. Kwizera Tresor (Umunyarwanda)
  6. Rachid Mutebi (Umugande)

Gael, David na Said (IMBERE) bageze muri Mukura uyu mwakaGael, David na Said (IMBERE) bageze muri Mukura uyu mwaka

Mukura Victory Sports yatangiye shampiyona ikura amanota atatu i Kirehe ku ntsinzi y’igitego 1-0 cya Mutebi Rashid, izakira Police FC ku munsi wa kabiri wa shampiyona, umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. COPPA BARRY

    Kuya 9-10-2017 saa 15:55'

    Mukura ni iya mbere mu guha ubwenegihugu abanyamahanga.Aba ba NDAYEGAMIYE Abou,HAKIZIMANA Kevin,abo ni barundi bahinduye abanyarwanda.Ba Iragire bose ni abarundi.Ariko abana b’abanyarwanda bakina umupira barabuze koko? Kuki dushakira abakinnyi mu gihugu turi imbere mu rutonde rwa FIFA ubwo si ukwisubiza inyuma koko.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru