RUHAGOYACU.com

Gahunda ya WDA yiswe ‘Sports Academies’ yaba yarapfuye mu iterura

Amakosa cyangwa kwibeshya kwabaye mu itangira rya gahunda ya ‘Sports Academies’ y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA yatumye idindira ku buryo umwaka wa mbere wayo usa n’uwabaye imfabusa ukaba uwo kubogoza ku bari bahawe akazi nk’abarimu muri iyo gahunda.

Kuwa 11 Ukuboza 2015 ni bwo Minisiteri y’uburezi na Minisiteri ya Siporo n’umuco basinye amasezerano y’ubufatanye muri gahunda yo gushyiraho amashuri yigisha imikino itandukanye (Sports Academies) bibangikanyijwe n’indi myuga, iyo gahunda igashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) ndetse n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

Muri Musanze Polytechnic hari hoherejwe abanyeshuri 40 barimo abakobwa n'abahungu ariko bose nta kwezi bahamazeMuri Musanze Polytechnic hari hoherejwe abanyeshuri 40 barimo abakobwa n’abahungu ariko bose nta kwezi bahamaze

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri wa 2017, ni bwo WDA ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ndetse na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), batangije ku mugaragaro iyo gahunda igenewe abanyeshuri barangije icyiciro rusange.

Muri iyo gahunda hatoranyijwe ibigo 8, maze Basketball ishyirwa muri Musanze Polytechnic, Volleyball muri IPRC-East, umupira w’amaguru muri EAV Kabutare, Handball muri IPRC-West, Umukino wo Koga na wo ushyirwa muri EAV Kabutare, gusiganwa ku maguru byo bijya kwigishirizwa kuri Stade Huye abanyeshuri bacumbika muri IPRC-South n’aho Cricket na Tennis bishyirwa muri IPRC-Kigali.

Bidateye kabiri, abanyeshuri bari boherejwe kwiga umukino wo gusiganwa ku maguru bahise bavanwa muri IPRC-South, bimurirwa muri IPRC-West, ibintu bamwe bafashe nko guhuzagurika kuko uko kwimurwa kutari kwarateganyijwe mu ntangiriro z’umushinga.

Gahunda ya 'Sports Academies' yatangijwe yitezweho kuzatanga abakinnyi, abatoza n'abandi banyamwuga muri siporo zitandukanyeGahunda ya ’Sports Academies’ yatangijwe yitezweho kuzatanga abakinnyi, abatoza n’abandi banyamwuga muri siporo zitandukanye

Si abo gusa byabaye ngombwa ko bimurwa, kuko n’abari boherejwe kwiga Basketball muri Musanze Polytechnic bahise bahavanwa batanahamaze ukwezi, bahita boherezwa i Busogo.

RuhagoYacu yasuye Musanze Polytechnic ngo hamenyekane amakuru y’impamo kuri gahunda ya ‘Sports Academies’ yatangirijwe muri icyo kigo, maze Bisangabagabo Jerome Emilien ushinzwe Siporo n’Umuco adutangariza ko iyo gahunda yahagaritswe muri icyo kigo bitewe n’uko abanyeshuri bari baboherereje batari bari ku rwego rw’icyiciro bafite.

Ati “Impamvu yatumye iyo gahunda idakomeza ni uko yari igenewe abana biga mu mashuri yisumbuye kandi hano dufite icyiciro cya kaminuza gusa, mu gihe ahandi iyo gahunda yari yashyizwe nko muri za IPRC usanga bafite ibyo byiciro byombi.”

Bisangabagabo Jerome Emilien ushinzwe Siporo n'umuco muri Musanze PolytechnicBisangabagabo Jerome Emilien ushinzwe Siporo n’umuco muri Musanze Polytechnic

Yakomeje avuga ko kwakira abanyeshuri muri gahunda ya Sports Academy byari kuba bisobanuye ko bagiye no gufungura icyiciro cy’amashuri yisumbuye nyamara muri gahunda z’icyo kigo nta birimo, iyo ikaba impamvu nyamukuru yatumye abo banyeshuri bari boherejweyo bahita bahava batahamaze n’ukwezi mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri.

Urebeye ku mikorere ya gahunda ya Sports Academies muri IPRC-West, ushobora kwibaza ko ari nta makemwa, kuko ubwo RuhagoYacu yabasuraga, Eng. Mutangana Frederic, Umuyobozi w’iryo shuri yadutangarije ko abanyeshuri boherejwe kwigira Handball muri iryo shuri bameze neza kandi biga neza, kimwe n’abandi bahazanywe kuhigira umukino wo gusiganwa ku maguru nyuma y’aho iyo gahunda ihagaritswe muri IPRC-South.

Icyakora Eng.Mutangana yatangarije RuhagoYacu bimwe mu bibazo byagaragajwe muri uyu mwaka wa mbere wa gahunda ya ‘Sports Academies’ nk’aho hamwe na hamwe abana biyandikishije kujya kwiga siporo runaka ariko ugasanga abaje kwiga badashyitse no kuri ½ cy’abiyandikishije, abaje na bo basanga nta nteganyagisho ihari bazajya bigishirizwaho.

Eng. Mutangana Frederic, Umuyobozi wa IPRC-West avuga ko byinshi mu bibazo bagerageje kubyikemurira cyangwa kubyoroshya kubera gukunda siporoEng. Mutangana Frederic, Umuyobozi wa IPRC-West avuga ko byinshi mu bibazo bagerageje kubyikemurira cyangwa kubyoroshya kubera gukunda siporo

Ibyo byatumye benshi mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batangira kwinubira imikorere y’abarimu bahawe na WDA kuko akazi ka bo katari gasobanutse, bamwe bahita bandikira iki kigo bagisaba gusubirana bamwe mu bakozi bacyo kuko batabashaga gusobanurira Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta icyo abo bakozi bakora mu bigo bayobora.

Abakozi muri gahunda ya Sports Academies barabogoza

Ibibazo muri gahunda ya Sports Academies ya WDA ntibyagarukiye ku banyeshuri n’ibigo boherejwemo gusa, ahubwo ibikomeye bifitwe n’abahawe akazi muri iyo gahunda, dore ko batangiye akazi bazi ko bazajya bahembwa buri kwezi, nyuma bakibwira ko ari buri gihembwe bitewe no gutinda gukabije kw’imishahara yabo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko aba bakozi baheruka umushahara muri Kamena uyu mwaka, bivuze ko bamaze amezi hafi atanu badahembwa, bakaba baragiye batakira kenshi WDA ngo ibarenganure ariko iteka bagahabwa igisubizo kimwe, “Ikibazo cyanyu kiraba cyakemutse mu byumweru bibiri”.

Abana boherejwe kwiga Basketball harebwe ibikorwaremezo gusa ariko undi mwuga wo kubangikanya na siporo wo uribagiranaAbana boherejwe kwiga Basketball harebwe ibikorwaremezo gusa ariko undi mwuga wo kubangikanya na siporo wo uribagirana

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko abo bakozi bahawe akazi na WDA nyamara batagaragara ku mbonerahamwe y’imirimo ya Leta, ari na yo mpamvu amafaranga y’imishahara yabo Ministeri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi yanze kuyarekura.

Ibyo byaniyongereyeho ko Ubwishingizi bw’indwara bari bahawe n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwahise buhagarikwa nta nteguza, bituma bamwe batangira gukekwa ko basezerewe mu kazi ntibabimenyeshwe.

Umuyozi wa WDA, Jerome Gasana yatangarije RuhagoYacu ko ari bwo akiva hanze y’u Rwanda, bityo akaba nta byinshi yavuga kuri iyi gahunda ya ‘Sports Academies’, ariko yizeza ko bitarenze iki cyumweru azadutangariza amakuru y’impamo abanyarwanda bakayamenya.

Icyakora amakuru agera kuri RuhagoYacu ni uko bimwe mu bibazo biri muri iyo gahunda birimo gushakirwa umuti, aho abarimu muri iyo gahunda bateraniye i Karere ka Musanze aho bari mu mwiherero wo gutegura integanyanyigisho, bikaba biteganyijwe ko ako kazi kazaba karangiye ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru