RUHAGOYACU.com

Hategekimana Bonaventure Gangi yashyinguwe

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ yashyinguwe mu irimbi rya Gisenyi, aherekezwa n’imbaga irimo abahagariye amakipe ane mu yo yakiniye.

Hategekimana Bonaventure uzwi nka ‘Gangi’ yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017, aguye mu bitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye, aho yari yarajyanywe kuvurirwa mu gihe yari agitegereje urupfu, dore ko bivugwa ko uburwayi bwe bwari bwarananiranye gukira.

Umurambo wa gangi wimurwa uvanwa i Huye ujyanwa mu bitaro bya GisenyiUmurambo wa gangi wimurwa uvanwa i Huye ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi

Nyuma yo kwitaba Imana, umurambo wa Gangi washyizwe mu buruhukiro bw’ibyo bitaro, aho wakuwe kuwa kane tariki ya 16 Ugushyingo wimurirwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, wari umunsi nyirizina wo gusezera bwa nyuma kuri Gangi no kumushyingura, umuhango wakozwe ku gicamunsi.

Mu mbaga y’abari baje guherekeza Gangi, hagaragaragamo abambaye ibirango by’amakipe ya Kiyovu Sports, Musanze FC, Etincelles FC na Rayon Sports gusa, uretse ko hari hari na bamwe mu bayobozi n’abakinnyi ba Marines FC ndetse n’aba APR FC, Mukura VS n’abandi batari bambaye ibirango by’ayo makipe.

Abakunzi ba Mukura VS, aba Kiyovu Sports ni bamwe mu bafatanyije n'abo mu muryango wa Gangi mu kwimura umurambo weAbakunzi ba Mukura VS, aba Kiyovu Sports ni bamwe mu bafatanyije n’abo mu muryango wa Gangi mu kwimura umurambo we

Hategekimana Bonaventure Gangi apfuye ari we ugifite agahigo ko kuba ari we umaze gukinira amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, aho uretse ayo yatangiriyemo atarabigira umwuga, yakiniye APR FC, Rayon Sports, Police FC, Atraco FC, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir FC, Marines FC, Etincelles FC na Musanze FC yakiniye bwa nyuma.

Gangi wakiniye n’Ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe kitari gito apfuye asize umugore wiberaga muri Uganda, ndetse n’abana batatu.

Umuvandimwe wa Gangi ni we wari ufite umusaraba mu gihe abana be bari batarahageraUmuvandimwe wa Gangi ni we wari ufite umusaraba mu gihe abana be bari batarahagera

Gangi yashyinguwe n'abana be batatuGangi yashyinguwe n’abana be batatu

Gangi yabaye umukino w'Amavubi igihe kinini, yakundaga kwambara nomero 2Gangi yabaye umukino w’Amavubi igihe kinini, yakundaga kwambara nomero 2

Gangi yari arwaye indwara yari yarananiranye gukiraGangi yari arwaye indwara yari yarananiranye gukira

Itangishaka Blaise wo muri APR FC ni umwe mu bakinnyi bakunze gusura Gangi arwariye mu bitaro bya GisenyiItangishaka Blaise wo muri APR FC ni umwe mu bakinnyi bakunze gusura Gangi arwariye mu bitaro bya Gisenyi

Intare za APR FC ni rimwe mu matsinda y'abafana yasuye Gangi mu bitaroIntare za APR FC ni rimwe mu matsinda y’abafana yasuye Gangi mu bitaro

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dieudonne

    Kuya 20-11-2017 saa 19:47'

    Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru ndakumenetse nange muge bigerageje kuba professional mukazi kuko amwe mumafoto ntahuye mumutwe winkuru ikindi wagakwiye kuba wahereye kuburwayibwe uko bwagenze ugasoreza kurupfu rwe numuhango wo kumuherekeza mucyubahiro ariko wagiye ubivanga. Abandi inkuru muge mukosora amakosa nkayo

  2. knc

    Kuya 20-11-2017 saa 11:48'

    Gangi yashyinguwe ,ukaduha amafoto y’ Abamusuye ,uko umurambo wimuwe! ubuse koko utubwiye uko umuhango wo gushyingura wagenze ? gusa Gangi Imana imwakire mu bayo .

  3. gasenyi

    Kuya 17-11-2017 saa 20:39'

    Kuki utashyizeho amafoto ajyanye n umutwe w inkuru gusa mbese yo kumushyingura ay uburwayi bwe aje ate ?????

  4. Patrick

    Kuya 17-11-2017 saa 19:04'

    ubu se koko nkiyi nkuru y’umusifuzi Gervais ihuriyehe n’urupfu rwa Gangi???? mugerageze kuba professional!!!

  5. Amini

    Kuya 17-11-2017 saa 17:02'

    Gangi yashyinguwe, aherekezwa n’ane mu makipe menshi yakiniye uMUTWE W’INKURU YAWE IRASEKEJE PE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru