RUHAGOYACU.com

Umutoza Gatera Alphonse agiye gusimbura Niyibizi Souleyman muri Rwamagana City

Ikipe ya Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri iri mu biganiro bigeze kure n’umutoza Gatera Alphonse kugirango ayibere umutoza mukuru, usimbura Niyibizi Souleyman wanditse asezera.

Karinganire Ismail uyobora ikipe ya Rwamagana City aravuga ko ibiganiro bigeze kuri 90% ariko atahita yemeza ko byarangiye kuko nta masezerano bari basinyana na Gatera Alphonse.

Ati "Ntabwo biratungana neza, turimo turaganira, ariko ni ngombwa kumushyiraho nyine, Gatera Alphonse ni we duteganya, ntiturarangizanya, ariko nka 90% ni we. Iyo umuntu mwagiranye amasezerano ni bwo uvuga ko mwarangizanyije, rero ntibirakorwa, ariko twaravuganye ibijyanye n’imishahara, ni yo mpamvu nkubwira ngo ni 90%, ariko iyo nta masezerano, ashobora no kuvuga ati ’ndabihinduye."

Yakomeje agira ati "Bitarenze kuwa gatatu ( taliki ya 10 Gicurasi) kuko ni yo gahunda dufitanye y’umunsi wa nyuma wo kurangizanya n’imyitozo igahita itangira."

Gatera Alphonse udaheruka gutoza Gatera Alphonse udaheruka gutoza

Rwamagana City iri kuganira na Gatera Alphonse ngo asimbure Niyibizi Souleyman wanditse ibaruwa ayisezera aho yavuze ko ari ku mpamvu ze bwite.

Gatera Alphonse yaherukaga gutoza ubwo yari mu ikipe ya Espoir Fc umwaka w’imikino wa 2015 – 2016.

Ikipe ya Rwamagana iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryayo, biyihesha uburenganzira bwo gukomeza guhatanira kugaruka mu cyiciro cya mbere, niramuka yitwaye neza mu mikino ya ¼ na ½ .

Umukino utaha, Rwamagana City izasura Nyagatare Fc taliki ya 20 Gicurasi i Musheri.

Niyibizi wasezeye Rwamagana City ku mpamvu ze bwite Niyibizi wasezeye Rwamagana City ku mpamvu ze bwite

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. abdallah

    Kuya 8-05-2017 saa 14:22'

    aha ndumva rwamagana city iri mumurongo mwiza ahasigaye tuyishyigikire turebeko bitazagira umusaruro mwiza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru