RUHAGOYACU.com

Gatera Moussa yakoresheje imyitozo ya mbere, yizeza kuzamura Unity FC mu cyiciro cya mbere (Amafoto)

Nyuma y’amasaha atageze kuri 24 yemejewe nk’umutoza mushya w’ikipe ya Unity FC y’i Gasogi ibarizwa mu cyiciro cya kabiri; Gatera Moussa yatangiye imirimo, akoresha imyitozo ya mbere yabaye kuri iki Cyumweru.

Uyu wari wabashije kuzamura Isonga FC mu cyiciro cya mbere, ariko ikaza kwikura mu marushanwa yose ya Ferwafa, yatangarije RuhagoYacu ko afite icyizere cyo kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere, gusa ngo byose bizaterwa n’ubufatanye azagirana n’abakinnyi be.

“Icyizere [cyo kuba twazamuka] kirahari. Gusa byose bizaterwa n’ubufatanye. Ubundi umutoza ukomeye ni abakinnyi.”- Gatera Moussa, umutoza mushya wa Unity FC.

Abakinnyi ba Unity FC batangiye imyitozo hamwe n'umutoza mushya kuri iki CyumweruAbakinnyi ba Unity FC batangiye imyitozo hamwe n’umutoza mushya kuri iki Cyumweru
Bosco na Tresor bari bafite utubazo tw'imvuneBosco na Tresor bari bafite utubazo tw’imvune


Gatera Moussa yari yafashije Isonga FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize w'imikinoGatera Moussa yari yafashije Isonga FC kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino

Ubwo yari amaze gukoresha imyitozo mu kiganiro n’abanyamakuru, Gatera Moussa yemeje ko azakora impinduka muri iyi kipe avuga ko itaragera ku rwego rushimishije cyane kugira ngo bizamufashe kongera imbaraga no kuba yagera ku musaruro yifuza.

“Ejo bakinnye umukino. Twagombaga gukora imyitozo yoroheje ku bakinnye, abatarakinnye bo bararuhutse twagombaga gukora. Byari byiza.”

“Nibwo bwa mbere nyibonye. Ntabwo navuga ko ari urwego rwiza igezemo, nta nubwo ari rubi. Ikipe iracyari hasi, birasaba imbaraga, birasaba ko umuntu ayitoza bya nyabyo, akabereka football aho igeze.”

“Hari byinshi ngombwa guhindura. Harimo abakinnyi beza ariko bake. “

Team Manager; Patrick n'umuyobozi w'ikipe KNC ku myitozo i GasogiTeam Manager; Patrick n’umuyobozi w’ikipe KNC ku myitozo i Gasogi
Gatera Moussa ku myitozo yabaye kuri iki Cyumweru, nyuma y'umunsi umwe ahawe akaziGatera Moussa ku myitozo yabaye kuri iki Cyumweru, nyuma y’umunsi umwe ahawe akazi


Agaruka ku mukino we wa mbere azatozamo Unity FC, ubwo bazaba bakirwa na Gitikinyoni FC mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona y’ciyiciro cya kabiri uzaba kuwa Gatatu, Gatera yavuze ko bagiye kuwitegura neza ukaba gutangira neza, ndetse yasabye abakinnyi be kumwakiza intsinzi.

“Ngomba kuyitegura ku buryo buhagije. Ni umukino tugomba kureba uburyo twawutsinda kugira ngo tugarure icyizere. Ngarurire icyizere abakinnyi, ni no kunyinjiza mu ikipe, nabibasabye. “




Abakinnyi bakoze imyitozo yorohejeAbakinnyi bakoze imyitozo yoroheje
Kayitaba Bosco ni umwe mu bakinnyi Unity FC igenderaho- Amaze kuyitsindira ibitego 10Kayitaba Bosco ni umwe mu bakinnyi Unity FC igenderaho- Amaze kuyitsindira ibitego 10
Gatera Moussa yasabye abakinnyi be kumuha ikaze mu ikipe bamutsindira Gitikinyoni FCGatera Moussa yasabye abakinnyi be kumuha ikaze mu ikipe bamutsindira Gitikinyoni FC
Umuyobozi w'ikipe KNC yari yaje ku myitozo ya mbere ya Gatera muri Unity FCUmuyobozi w’ikipe KNC yari yaje ku myitozo ya mbere ya Gatera muri Unity FC

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru