RUHAGOYACU.com

Imirimo yo kubaka Stade i Gicumbi n’i Rusizi igiye gutangira

Ku ikubitiro, ikibuga cy’Akarere ka Gicumbi gikiniraho ikipe ya Gicumbi FC n’icy’Akarere ka Rusizi gikiniraho Espoir FC bizatangira kubakwa muri Mata uyu mwaka, nyuma y’aho umuyobozi w’inzibacyuho wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle ahuye n’umuyobozi wa sosiyete izubaka ibi bibuga.

Nk’uko RuhagoYacu ibikesha urubuga rwa internet rwa Ferwafa, mu biganiro byahuje Nzamwita Vincent De Gaulle na Anouar Gueriri, uyobora sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Construction, aba bemeye kubaka ibi bibuga byombi biherereye mu turere twa Gicumbi na Rusizi.

“[Coter Terhrazaz Construction] bazatangira imirimo yo kubaka stade muri Gicumbi n’i Rusizi muri Mata. Nshingiye ku nama twagiranye, bazakoresha amezi abiri ari imbere bazana ibikoresho mu Rwanda ku buryo muri Mata imirimo izaba itangiye.”

“Bamaze kubona ibipimo bikenewe muri buri gace, ndetse biteguye gutangira imirimo nta yindi mpamvu.” - De Gaulle wabonanye n’umuyobozi w’iyi sosiyete y’ubwubatsi kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Casablanca.

Nzamwita De Gaulle na Anouar Gueriri bahuye kuri uyu wa kabiri i CasablancaNzamwita De Gaulle na Anouar Gueriri bahuye kuri uyu wa kabiri i Casablanca

Stade zizubakwa muri utu turere twa Rusizi na Gicumbi, buri imwe izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 3,000 bicaye neza, ibi byose bizaturuka mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Ferwafa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc, FRMF.

Bijyanye n’uko n’utundi turere dukeneye ibibuga ndetse binajyanye na gahunda ya leta, ibi bibuga bifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi bitatu (cyangwa barenga mu gihe kiri imbere) bizubakwa hafi muri buri karere.

Stade ya Gicumbi yasenywe n'umuyaga ubugira kabiri mu mwaka ushize- Igiye kubakwaStade ya Gicumbi yasenywe n’umuyaga ubugira kabiri mu mwaka ushize- Igiye kubakwa
Ikibuga cya Gicumbi kiri mu byagoranaga gukinirahoIkibuga cya Gicumbi kiri mu byagoranaga gukiniraho
Stade ya Rusizi igiye kubakwa- Abafana bashyiriweho aho kwicaraStade ya Rusizi igiye kubakwa- Abafana bashyiriweho aho kwicara

Sosiyete y’ubwubatsi ya Coter Terhrazaz Contruction yubatse stade 63 zifite ubwatsi bw’ubukorano ndetse n’ibindi bitanu by’ubwatsi busanzwe mu gihugu cya Maroc.

Mu masezerano yavuguruwe hagati ya Ferwafa na FRMF, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bwami bwa Maroc ryemeye kubaka ibibuga by’ibikorano mu turere dutandukanye mu Rwanda, ndetse no kuvugurura ibihasanzwe mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo mu gihugu.

N'ibindi bibuga nk'iki cya Miroplast bishobora kuzubakwaN’ibindi bibuga nk’iki cya Miroplast bishobora kuzubakwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sibo

    Kuya 1-02-2018 saa 10:30'

    Hhh naba namwe Karongi ho ntakibuga nakimwe kihaba nimumwijima wicuraburindi cyaba volle cg foot cg ikindi cyose irinyuma none murakora nabura nabo bafite nicyo kibi genda Karongi warakubititse

  2. Dushime Pascal

    Kuya 31-01-2018 saa 14:43'

    Ni zubakwa muzangaye ni imitwe ya Degaule .

  3. Musesenguzi

    Kuya 31-01-2018 saa 07:43'

    Ikibazo ni uko ebyiri muri izo 3 zizamanuka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru