RUHAGOYACU.com

Gikundiro Forever yahembewe kuba indashyikirwa muri Kigali Car Free Day

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda ryitwa Gikundiro Forever bahembewe ubwitabire n’umurava utuma babera abandi urugero muri siporo rusange ngarukakwezi yiswe ‘Kigali Car free Day’.

Buri gitondo cya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, uba ari umunsi wa ‘Kigali Car Free Day’, aho imihanda imwe yo muri Kigali iba ifunze ku binyabiziga, igaharirwa abanyamaguru ngo bayikoreremo siporo nta nkomyi.

Bimaze kumenyerwa ko mu rwego rwo gutera akanyabugabo abitabira Kigali Car Free Day, ababaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye baragororerwa kugirango banatere ishyari ryiza ababa batitabiriye iyo siporo.

Gikundiro Forever bari babukereye muri Kigali Car Free DayGikundiro Forever bari babukereye muri Kigali Car Free Day

Mu bahembwe kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo harimo na Gikundiro Forever, rimwe mu matsinda akomeye y’abafana ba Rayon Sports, yahembewe kuba yitabira Kigali Car Free Day ikanayikundisha abandi, ndetse ikaba n’intangarugero.

Nyuma yo gushyikirizwa ibihembo, Umuyobozi wa Gikundiro Forever, Muhire Jean Paul yatangarije RuhagoYacu ko ibihembo bahawe nk’ishimwe ari inyongera nziza ibatera akanyabugabo muri Kigali Car Free Day bafata nk’umwanya mwiza baba bahawe ko gushakira ineza ubuzima bwabo.

Muhire yagize ati “Ubusanzwe siporo ni ubuzima, ariko iyo uyikoze ukagira ishimwe ubonamo biba ari byiza, birashimisha. Kwitabira Car Free Day ni kimwe mu bikorwa byinshi tugomba gukora kuko ubu tunafite ubuzima gatozi kandi kugirango ububone hari ibyo uba wariyemeje.”

“Mu igenabikorwa ryacu uyu mwaka harimo Siporo n’umuco, ni yo mpamvu ibikorwa bijyanye na byo byinshi muzabidusangamo.”

Kigali Car Free Day ni bumwe mu buryo Gikundiro Forever yifashisha ngo abanyamuryango bayo bakore siporoKigali Car Free Day ni bumwe mu buryo Gikundiro Forever yifashisha ngo abanyamuryango bayo bakore siporo

Yakomeje asaba abandi bafana kurenga urwego rwo kujya kureba umupira kuri sitade gusa bikarangirira aho, abakangurira kujya bitabira siporo na bo bityo bya byishimo amakipe yabo abaha bikajya bibasangana ubuzima buzira umuze.

Gikundiro Forever yahawe igihembo kirimo ibikoresho by’isuku nk’amasabune n’imiti isukura. Uretse iryo tsinda, muri Kigali Car Free Day hanahembwe babiri babaye indashyikirwa mu cyiciro cy’abana, hahembwa usheshe akanguhe wakoze neza siporo kurusha abandi.

Gikundiro Forever ni itsinda ry’abafana ba Rayon Sports, rikaba umuryango utari uwa Leta ugizwe n’abanyamuryango 121.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana na we ni umwe mu bitabiriye Kigali Car Free DayMinisitiri Jean Philbert Nsengimana na we ni umwe mu bitabiriye Kigali Car Free Day

Muri Kigali Car Free day benshi baboneraho gufasha amaraso gutembera neza mu mubiriMuri Kigali Car Free day benshi baboneraho gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri

Umuyobozi wa Gikundiro Forever, Muhire yashyikirijwe ibihembo na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane GashumbaUmuyobozi wa Gikundiro Forever, Muhire yashyikirijwe ibihembo na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Uyu mwana yahize abandi, akora siporo kuva Car free Day itangiye mu gitondo kugeza ubwo basozagaUyu mwana yahize abandi, akora siporo kuva Car free Day itangiye mu gitondo kugeza ubwo basozaga

Mu cyiciro cy'abasheshe akanguhe na bo bahembweMu cyiciro cy’abasheshe akanguhe na bo bahembwe

Kigali Car Free Day yitabirwa n'abatuye uturere twa Kicukiro, Gasabo na NyarugengeKigali Car Free Day yitabirwa n’abatuye uturere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru