RUHAGOYACU.com

Gikundiro Forever yatanze Mituweri 100 ku batishoboye, nyuma y’Umuganda yakoreye mu karere ka Ruhango

Abafana ba Rayon Sport bahuriye mu itsinda rya Gikundiro Forever kuri uyu wa gatandatu bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ruhango mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, cyasojwe bishyura Ubwisungane bwo kwivuza ku baturage 100 badafite ubushobozi.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Byimana akagari ka Nyakabuye ahari hahuriye utugari tune aho basibye ahari haraacukuwe ibumba baharunda ibitaka kugira ngo hazanyuzwe amatiyo ajyana amazi ya WASAC na yo yari yitabiriye iki gikorwa.

Abatuye Ruhango bari bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa gatandatuAbatuye Ruhango bari bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa gatandatu
Bashimye Forever ku gikorwa cy'uyu munsiBashimye Forever ku gikorwa cy’uyu munsi
Umuganda wa none wari uwo gusiba ahacukuwe ibumbaUmuganda wa none wari uwo gusiba ahacukuwe ibumba
Ni igikorwa abafana ba Rayon Sports bakoze bishimyeNi igikorwa abafana ba Rayon Sports bakoze bishimye

Iki gikorwa abafana bagera kuri 60 bahuriye muri iyi Fan Club, bakaba bagikoreye mu Ruhango kubera impamvu ebyiri, harimo kuba ari ho icyicaro cyayo giherereye ndetse no kuba bashakaga gufasha aba batishoboye babarizwa muri aka gace.

Aganira na RuhagoYacu, Muhire Jean Paul uhagarariye iri tsinda yatubwiye ko bazakomeza ibikorwa nk’ibi byo gufasha cyane ko uretse ko ari abafana ariko ari n’abanyarwanda.

Yagize ati: “Birumvikana nk’abandi banyarwanda twagombaga gukora umuganda mu rwego rwo kubaka igihugu cyacu.

Hejuru y’ibi twarebye mu bushobozi bwacu dusanga ari byiza kugurira mutuelle abatishoboye kuko ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwabo”.

Izi Mutuelle zikaba zahawe abantu 100 batishoboye, bazatoramywa n’ubuyobozi bw’aka karere ka Ruhango zikaba zifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Ruhango bwifatanyije na Gikundiro muri uyu mugandaUbuyobozi bwa Ruhango bwifatanyije na Gikundiro muri uyu muganda
....
Mayor Mbabazi yatangaje ko ubu abanyaruhango bagiye kuba abarayon...Mayor Mbabazi yatangaje ko ubu abanyaruhango bagiye kuba abarayon...
Uyu muyobozi w'akarere yashimiye Gikundiro ForeverUyu muyobozi w’akarere yashimiye Gikundiro Forever

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois-Xavier na we wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Forever kuri iki gikorwa bakoze kuri uyu munsi, aho yizera ko noneho abaturage ayoboye kuri ubu bagiye kujya bafana Rayon Sports kubera ko babonye bagenzi babo.

Kuri ubu, Gikundiro Forever ivuga ko muri iki gihe shampiyona ihagaze bazakomeza gukora ibikorwa bibahuza, harimo n’umukino wa gicuti bazahuriramo n’ikipe izaturuka muri Congo Kinshasa hazaba ari tariki ya 03 Ukuboza 2017.

Gikundiro Fan Club igizwe n’abafana bahurizwa hamwe no gukunda ikipe ya Rayon Sports. Uretse guherekeza ikipe ya Rayon Sports aho igiye hose aba bafana bakaba bakunda kugaragara no mu bikorwa by’urukundo nk’aho baheruka guha inka bakanaremera Uwamahoro wabuze abavandimwe 12 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y'Umuganda hakurikiyeho ibiganiro nk'ibisanzweNyuma y’Umuganda hakurikiyeho ibiganiro nk’ibisanzwe
Umuganda wari witabiriwe ku bwinshiUmuganda wari witabiriwe ku bwinshi
Abafana bagera kuri 60 ni bo bari bashoboye kuzindukira mu RuhangoAbafana bagera kuri 60 ni bo bari bashoboye kuzindukira mu Ruhango
Umuyobozi wa Gikundiro Forever Muhire ashyikiriza Mayor Mbabazi sheki y'ibihumbi 300 azagurwamo Mituelle z'abaturage 100 batishoboyeUmuyobozi wa Gikundiro Forever Muhire ashyikiriza Mayor Mbabazi sheki y’ibihumbi 300 azagurwamo Mituelle z’abaturage 100 batishoboye
Bari baje biteguyeBari baje biteguye
Umutoza wa Ruhango VC(iburyo) na we yari mu muganda wa noneUmutoza wa Ruhango VC(iburyo) na we yari mu muganda wa none
Bagezeho barawuceka..Bagezeho barawuceka..
Amashyi... y'ama Rayon yakomweAmashyi... y’ama Rayon yakomwe
Bati Rayon ni wowe du..Bati Rayon ni wowe du..
Ni Gikundiro...Ni Gikundiro...

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Elysee i ngarama

    Kuya 26-11-2017 saa 12:57'

    aba basirimu Imana yo mwijuru ibahe umugisha kubwibikorwa bakora barasobanutse kandi barashoboye Rayon oyeeeeeeeeee utagufana nuwahe yaba akomoka kwande oh!!Rayon

  2. Bwiza

    Kuya 26-11-2017 saa 11:45'

    Ni byiza cyane.

  3. Elisee

    Kuya 26-11-2017 saa 06:00'

    Rayon rwose biragaragara Ko uretse umupira hari n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa bakora. N’andi makipe arebereho rwose kandi n’abatemera bazemezwa n’ibikorwa byiza byigaragaza.

  4. Alphonse

    Kuya 26-11-2017 saa 04:47'

    Good murashoboye kdi murasobanutseeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru