RUHAGOYACU.com

Goran yahamije ko ari mu biganiro na Rayon Sports ngo abe umutoza mukuru

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Police FC Goran Kopunovic yatangarije RuhagoYacu ko ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo ibe yamusimbuza Karekezi Olivier kuri ubu uri mu maboko ya Police.

Rayon Sports kuri ubu yabaye ihagaritse imyitozo nyuma yo gusaba ko imikino yayo yimurwa, imaze iminsi idafite abatoza nyuma yo gutakaza uwari umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti wazize urupfu rutunguranye, mu gihe umutoza mukuru Karekezi Olivier ari mu maboko y’Ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, yavugaga ko Rayon Sports yari yatangije ibiganiro na Djano Witakenge ngo abe umutoza wungirije, mu gihe umutoza mukuru barimo bifuza Goran Kopunovic wigeze gutozaho Police FC hambere.

Goran yagiriye ibihe byiza muri Police FCGoran yagiriye ibihe byiza muri Police FC

Ubwo twavuganaga n’uyu munya Serbia wibereye iwabo nyuma yo gutandukana na Simba yo muri Tanzania, yadutangarije ko koko bavuganye na Rayon Sports nubwo batari bemeranywa.

Goran yagize ati: “Ni byo hari abantu bo muri Rayon Sports twavuganye. Kuri ubu turacyari mu biganiro dutegereje kureba ikizavamo”.

Ari muri Police, Goran Kopunovic yashoboye guhesha izina iyi kipe itari ifite imbere ayigeze ku mukino wanyuma inshuro ebyiri w’igikombe cy’Amahoro, ndetse anayifasha kubona itike yo kujya mu gikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika-CAF Confederation Cup.

Goran yanatoje Simba mu mwaka wa 2014-2015Goran yanatoje Simba mu mwaka wa 2014-2015

Uyu, akaba yarigeze rimwe gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports bigoye kuyitwarana igikombe kuko ifanwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Goran yari yagize ati:“Igihugu cyose gifana Rayon Sports Ferwafa ifana Rayon, Abasifuzi bafana Rayon, gusa njye n’abakinnyi na komite dufite ikizere, turacyafite amahirwe kugeza ku isegonda rya nyuma” .

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba butangaza ko bugiye gushyira umwanya w’abatoza ku isoko, aho shampiyona izongera gusubukurwa barabonye abatoza, gusa amahirwe akaba ahabwa Djano Witakenge na Goran Kopunovic.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hassan

    Kuya 25-11-2017 saa 20:44'

    mwiriwe,ndasubiza,uwaruvuze ngo rauru shungu harya atujyana munkiko urabyibagiwe?,,gusa nange mfite impungenge ko Oliver wacu aramutse arekuwe ko atatujyana nawe munkiko?,abayobozi babanze babirebe nabyo murakoze.

  2. gikundiro samuel

    Kuya 25-11-2017 saa 08:48'

    nkatwe abafana ba Apr gorani naza muri rayon ,twese turibera abarayon, Apr yacu urananiwe,equipe ni rayon, ntago nafana equipe ya Apr ndumwe mu KARERE kose,Bose bifanira rayon

  3. Ferdinand

    Kuya 25-11-2017 saa 08:17'

    Byaterwa na contrat

  4. Ferdinand

    Kuya 25-11-2017 saa 08:17'

    Byaterwa na contrat

  5. Issa KALEMA

    Kuya 24-11-2017 saa 22:35'

    mwakoze kutugezaho iyo nkuru gusa byaba byiza iryo zina muryanditse ngo jeannot witakenge aho kuba Djano, murakoze.
    we truly appreciate your contribution in providing that information but it’s better to spell that name as jeannot instead of Djano. though nobody is perfect unless God, but let’s hope next time you will make a complete verification before uploading any information worldwide.

  6. Mile

    Kuya 24-11-2017 saa 21:36'

    Wowe wiyise naho ntabwo Uzi ibyuvuga sha.

  7. john dusenge

    Kuya 24-11-2017 saa 19:27'

    Goran rekatumwakire nkabareyo gusa ibyo ntibihagije ucyodukunda aracyizi mazenadukorera akazi azadusabe ibyashaka natere icyirenge mucyamasudi irwanyi idansirwa kurugamba afintwaro masudiwacu imana izamumpereguhaha akaronga .

  8. etoo

    Kuya 24-11-2017 saa 18:26'

    rayon nayo ijya yivangira none yashatse assistant coach igategereza karekezi Olivier. Narekurwa agasanga akazi ke baragatanze bazamuha amafaranga yose y’imyaka yasinyiye nibanga nawe abarege muri FIFA byaba byiza bihanganye nka mezi atandatu bakareba bitabaye ibyo police FC izibonera umutoza idatanze recrutement

  9. Rayon

    Kuya 24-11-2017 saa 17:50'

    Bazane Roul Shungu na Witakenge nibo bayishobora

  10. ntakundi

    Kuya 24-11-2017 saa 17:45'

    ntakundi ubwo rayon yabonye ibya Karekezi harimo inkuba ziri kwesuranuramo aho hejuru, hagati y’abayoboye Ferwafa kera n’abayiyobora none. byose bishingiye kuri munyumvishirize. natwe ngo tubonye umunyarwanda uje gukomeza Amavubi,kumbe hari ababona aje kubambura umugati. Rayon nipfe kuzana uwo muzungu afatanye nuwo mukongo man turebeko ya survivinga.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru