RUHAGOYACU.com

Gusezera kw’Isonga mu cyiciro cya mbere biraha AS Muhanga amahirwe yo kuzamuka kurusha Kiyovu Sports

Kuri uyu wa kabiri ikipe y’isonga FC yagejeje ibaruwa ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda isezera bidasubirwaho kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

Ibi bije bikurikira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko iyi kipe yashinzwe na leta muri 2011, itazagaragara mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, nyuma yo kubitsindira umwaka ushize w’imikino.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yemeje koko ko ikipe y’Isonga yamaze gufata icyemezo cyo gusezera bidasubirwaho kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse ibaruwa yamaze kubageraho, mu kiganiro yagiranye na TV10 kuri uyu wa kabiri.

" Ibaruwa y’Isonga FC yamaze kutugeraho yemeza ko iyi kipe itakibashije gukina icyiciro cya mbere nk’uko yari yabitsindiye umwaka ushize wa 2016/17." Rubona Prosper, aganira na TV10.

" Kuri uyu wa kane nibwo inama ya komite nshingwabikorwa ya FERWAFA izaterana, ubwo hazafatwa umwanzuro nyuma yo gusuzuma ibaruwa y’Isonga hamenyekane igikurikiraho."

Ku ruhande rw’Isonga, umuyobozi w’iyi kipe Muramira Gregoire we yatangaje ko basezeye kubera ko gahunda yabo ijyanye no kurera atari uguhangana.

" Isonga twe turi irerero cyangwa reka mvuge ko turi sihuli ryigisha umupira abakinnyi bakiri bato. Kubera tumaze iminsi duhangana, uyu mwaka tukazamuka ejo tukamanuka hari abibeshya ko turi abahanganira ibikombe nka APR FC, Rayon Sports n’izindi kandi siko bimeze." Muramira, umuyobozi w’Isonga aganira na TV10.

" Abana turabashaka bamara kugira urwego bageraho tukabarekura tugashaka abandi. Kugeza ubu mpamya ko mumaze kubona umusaruro w’Isonga yaba mu makipe y’igihugu no mu cyiciro cya mbere, akaba ariyo mpanvu twanafashe iki cyemezo."

Muramira yakomeje avuga ko ntaho bihuriye no kuba bagira ikipe runaka babererekera kuko ibyo bitabareba, ibyo ari ibishinzwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Isonga iraza kumara imyaka 2 itemerewe kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere niyo yaramuka ibitsindiye nk’uko amategeko ya FERWAFA abivuga.

JPEG - 207.1 kb
Umuyobozi w’Isonga Muramira wemeje ko batazakina icyiciro cya mbere

Ku rundi ruhande hagomba kuboneka ikipe isimbura Isonga mu cyiciro cya mbere, kuko hasigayemo amakipe 15 gusa.

Umuvugizi wa FERWAFA Ruboneza Prosper yakomeje asobanura ko amabwiriza avuga ko ikipe yamanutse mu cyiciro cya 2 ifite amanota menshi ari yo igomba gukina icyiciro cya 1 umwaka utaha.

Gusa ku rundi ruhande RuhagoYacu yaje kumenya ko iri bwiriza ritandukanye n’icyo itegeko rigenga amarushanwa rivuga, kuko iri tegeko ryo ritangaza ko iyo ikipe yikuyemo mu buryo nk’ubu bw’Isonga, ikipe bahuye muri 1/2 ari yo izamuka mu cyiciro cya 1.

" Itegeko rirasobanutse, kandi itegeko rirenze ibwirizwa." Umwe mu basobanukiwe amategeko agenga amarushanwa, aganira na RuhagoYacu.

" Inteko rusange yashyizeho amategeko muri 2015 areba amarushanwa y’icyiciro cya mbere n’icyiciro cya 2 hano mu Rwanda. Itegeko rivuga ko iyo ikipe yikuyemo mu buryo nk’ubu bw’Isonga, ikipe bahuye muri 1/2 ariyo izamuka. Ubwo rero AS Muhanga izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha."

" Ubundi ibwirizwa iyo rihari, kuko rishyiraho n’umuntu runaka ntabwo rishyirwaho n’inteko rusange ya FERWAFA ari rwo rwego rukuru, rireba ibitanyuranije n’itegeko risanzwe cyangwa ngo ririvuguruze."

PNG - 1.2 Mb
AS Muhanga yatsinzwe n’Isonga muri 1/2 niyo ifite amahirwe yo gukina icyiciro cya mbere

" Iyo rero ibwirizwa rijyiyeho kirazira ko rinyuranya n’itegeko kuko itegeko riba ryaremejwe n’abanyamuryango bose, kandi ni rwo rwego rukuru nk’uko nabivuze haruguru."

Iri tegeko rya FERWAFA rireba amarushanwa mu ngingo yaryo ya 10, rivuga ko ikipe yatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere iyo inaniwe kuba yakina icyiciro yatsindiye ihanishwa igihan cy’imyaka 2 itemerewe kuzamuka. Ikipe yayikurikiye akaba ariyo izamuka.

Kugeza kuri ubu amategeko avuga ko AS Muhanga yazamuka mu cyiciro cya mbere.

Article 10:

a)National championships

4) A club which has qualified for promotion to the National Championship of the First Division or National Championship of the Second Division and which meets the criteria set by the Executive Committee, cannot refuse such a promotion. In the event of refusal, it shall not pretend to be promoted the following season. For the two seasons considered, its runner-up will be promoted.

Iyi ngingo ya 10 mu gika cya 4, ikaba ivuga ko igihe ikipe itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya 2 cyangwa icyiciro cya 1 yujuje ibisabwa n’akanama nshingwabikorwa, idashobora kwanga kuzamuka. Iyo yanze, ntishobora kwizera kuzamuka hitawe ku marushanwa abiri yo mu bihe bibiri. Ubwo iyikurikiye irazamuka.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Kiyovu Sports izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha, aho yanamaze kunvikana na Mbugo Casa, hakaba hategerejwe kureba itegeko rizakurikizwa iyi kipe ikazamuka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Madiba muhanga

    Kuya 2-08-2017 saa 10:30'

    Let them leave our club to qualify in the first division!!Other wise the kick-off between kiyovu and As muhanga should be organised!!

  2. serindwi laurent

    Kuya 2-08-2017 saa 07:48'

    Muhanga na Kiyovu zizahure zibihatanire hirengagijwe itegeko cg ibwirizwa nubwo itegeko ryemerera Muhanga kuzamuka hazigwe nibindi bireba ikipe isonga kuko itesha izindi kipe amahirwe niba yigisha umupira uwigishirize kuruhande ntivangire andi makipe iyabuza kwikomereza ige ikina imikino ya gicuti

  3. dudu

    Kuya 2-08-2017 saa 07:20'

    Muramira rwose!! 2ans udakora se urabibonamo ibihe byiza disi!!! Ariko koko abanyaRda bari abahanga "gusaza n’ugusahurwa" Mbabajwe n’umutoza Mussa, n’abo bana, bataye igihe n’ingufu bakoresheje umusaza akaba abikubye na zeru, cyangwa nawe afitemo imigabane nka wawundi bajya bavugiraho aba arsenal !!!!

  4. Sylve

    Kuya 2-08-2017 saa 04:52'

    Ariko Foot Ball Yacu Jye Ira Nsetsa! Kuki Bari Baziko Batazakina Ikiciro Cyambere,bakirirwa Bahatana Bakageza Aho Babuza Ac Muhanga Kwizamukira Kandiyo Yarifite Gahunda.Ubuse Ko Muri Espain Balcerona B Yatsindiye Kuzamuka Mucyiciro 1 kuberako ntamakipe abiri ya balcerona yakina mucyiciro kimwe nti bayisimbuje indi yayikurikiye muri 2 division.mureke muhanga ikine imukiciro cya 1 irabikwiye kandi itegeko ryubahirizwe. kiyovuyo nijye mucya 2 yarabikoreye.

  5. Bosco

    Kuya 2-08-2017 saa 04:43'

    Ariko ngewe Ibya FERWAFA biranshanga ngo amabwiriza aravugako Kiyovu igomba kuzamuka kdi itegeko rivuga ikipe igomba kuzamuka uyumuvugizi ibi avuga yabitumwe nande? cyeretse niba As Muhanga itabishaka nayo babitubwire ihanwe nayo mwubahirize amategeko rwose Kiyovu nimanuke ige kwitegura neza nka Necastle yomubwongereza dore yagarutse nireba nabi izimire nka Aston villa

  6. Hk

    Kuya 2-08-2017 saa 01:48'

    Arko mwese mwahagurutse ngo muburizemo kiyovu??mwaretse abanyamugi bakinira

  7. babou

    Kuya 2-08-2017 saa 01:10'

    ariko ubundi uwabaza ministre Uwacu akamaro k’isonga yasobanura iki.(nukubaka umupira uhereye ku bana bato-: abo umaze imyaka utakazaho umutungo w’igihugu se Ubu ntubajugunye? *sobanura" barajyahe?-amakipe se ubashakiye___urwego ubasizeho se ni uruhe. ? ubuse murabaha certificat bashyira ababyeyi babo ko bakubutse mû ishuli rya ruhagoooo?cyakoze si isonga ahubwo bayice muri ruhago nyarwanda kuko ni (sabotage ). degaule weee!. uri akumiro gusa. none n,Uwacu muramucanganyikishije abuze umwanzuro.hhhhhhha.

  8. babou

    Kuya 2-08-2017 saa 00:56'

    Ubu nibwo tugiye kureba De Gaule uwo ariwe -itegeko icyo aricyo-n’amarangamutima-n’ubumenyi.bucye bya bamwe mu bagwira.nda ba fédération. niba ari kiyovu cyangwa As muhanga.nibiba ngombwa baziyambaze inzego zibarenze muri ruhago mpuzamahanga.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru