RUHAGOYACU.com

Gutsindwa na Rayon Sports, hari isomo byahaye Seninga

Umutoza w’ikipe ya Police FC; Seninga Innocent yatangaje ko gutsindwa na Rayon Sports, agasezererwa mu gikombe cy’amahoro, bimweretse ko hari ibyo akibura ndetse yashingiraho ashaka guhangana n’amakipe akomeye nka Rayon Sports.

Police FC yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro, itsinzwe na Rayon Sports ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Aganaira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Seninga yavuze ko Police FC, bari bafite intego yo kwegukana iri rushanwa, ariko bitabakundiye, gusa ngo hari isomo kuri we byamusigiye.


"Twari dufite intego yo gutwara igikombe cy’amahoro, ariko muri rusange ntabwo byagenze neza. Rayon Sports yaturushije bigaragara, ifite abakinnyi bafite experience, ndetse banakora ikinyuranyo ku buryo batsinda buri kipe mu irushanwa iryo ariryo ryose."

"Gusa njyewe bimpaye isomo, kuko mbonye ko hari byinshi nkibura. Nko muri shampiyona nitwaye neza, ariko mu gikombe cy’amahoro mbonye ko hari byinshi nkibura, abakinnyi bakina muri axe (inyuma) bafite experience (bamenyereye), abo ni abakinnyi mbura, ni abakinnyi nzatekerezaho kugira ngo umuntu azabashe kuba yahangana n’ikipe nka Rayon Sports mbona ifite n’ubukana bwo kuba yatwara n’icy’amahoro."

Seninga asanga hari abakinnyi abura ngo yitware nezaSeninga asanga hari abakinnyi abura ngo yitware neza

Gusa, Seninga yahakanye ko ikipe ye iri hasi n’ubwo batsinzwe ibitego 6-1 mu mikino yombi n’ikipe ya Rayon Sports.

"Police ntabwo iri hasi, nta n’ubwo nahakana ko Rayon Sports ikomeye, ifite abakinnyi bakora difference nk’uko nabivuze no kuba ikinisha abanyamahanga, ntabwo natinya kubivuga, bifasha n’abandi bakinana kubagenderaho."

Police FC yashoje shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa kabiri, ifite igikombe cy’amahoro cyo mu 2015 ubwo yatsindaga Rayon Sports igitego 1-0, icyo gihe Seninga wari mu Isonga, batsinzwe na APR FC 5-0 bahatanira umwanya wa gatatu.

Mu mwaka ushize w’imikino, Police yasezerewe itarenze 1/8 cy’igikombe cy’amahoro, aho yatsinzwe n’Amagaju FC kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganyiriza ubusa ku busa kuri Stade Kamena, i Huye, mu gihe Etincelles yatozwaga na Seninga, na yo yaviriyemo muri 1/8, itsinzwe na AS Kigali igitego 1-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bebe

    Kuya 22-06-2017 saa 09:50'

    kabimba paul ntugasebanye ngo unatukane,nta kinyabupfura kiba kirimo pe,gutsindwa nvibintu bibaho muri football ! ndibaza ko ubizi niba uri umu spirtif !! iyo equipe itsinzwe,ntuzibeshye ko buri gihe ari abatoza batabizi ! gerageza kuvaga ibitekerezo byawe mu kinyabupfura

  2. sssss

    Kuya 22-06-2017 saa 09:21'

    wowe kanimba jean paul ntugasebanye,ibyo uba wanditse nta kinyabupfura kirimo rwose wikosore ! ntugatukane,kabdi ujye wibuka ko mu mupira byose bishoboka,no gutsindwa kwa equipe ntizibeshye ko ari abatoza batabizi,niko umupira ugebda.gabanya ubujiji rero umenye umupira.

  3. kanimba paul

    Kuya 22-06-2017 saa 07:11'

    SENINGA NIBARI UBWANA NIBARI UBUTESI NTIMUMBAZE NGO NTABAKINNYI BAFITE EXPÉRIENCE? ??? UBUSE NZARORA, MPOZEMBIZI, NDIKUKAZI, HUSSEIN, UMWUNGERI, CELESTIN, ROBERT, MICO, NGENDAHIMANA, SONGA, JEAN PAUL BARETETA (BARITEZE) MUZERWA NABANDI NTIBUKA HARUTARAKINA SEASON 6 MURWANDA? ??? YARANGIZA NGO ABAKINNYI BE NTIBARI HASI? KEREKA RERO NIBARIWE UDAFITE IYO EXPÉRIENCE CYANE KO ATIGEZE ANATOZA IKIPE ZIHANGANIRA IBIKOMBE. NAWE KOKO POLICE FC WARAGOWE MURI STAFF YAWE HARIMO ABUNGIRIZA BA GRACE (UMWE WAREZWE UBUTINGANYI) SENINGA NAWAWUNDI UTOZA ABAZAMU NGO NI CLAUDE WIRYA NK’ABAKOBWA NDETSE UNATEYE NK ABAKOBWA. REKA NIBARIZE AFANDE MAYIRA URETSE KUTUBESHYA KOKO NKABURIYA NTURIMO KUTWICIRA IKIPE UYIHA AB1TOZA NKABARIYA BYIBURA CB YUYIHA NYINAWUMUNTU AKAYITOREZA AHO KUYIHA ABUNGIRIZA BE? ???


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru