RUHAGOYACU.com

Habuze gato ngo umukino wa Hope FC na Mukura usubikwe kubera isayo yo mu Rutsiro (Amafoto)

Mu mukino ubanza wa 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro hagati y’ikipe ya Hope FC na Mukura Victory Sports, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, umukino wabereye ku kibuga cyuzuye ibyondo kubera imvura nyinshi yaguye muri aka gace.

Imvura nyinshi igwa muri aka gace yatumye ikibuga cya Mukebera Stadium nk’uko abaho bayita cyuzura urwondo ndetse byari bigoye amakipe yombi kugikiniraho.

Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Haringingo Francis yatangaje ko nta mupira w’Amaguru bakinnye kuko ikibuga cyari kibi mu buryo bukabije ndetse habuze gato ngo umukino usubikwe.

"Urebye uburyo umukino wari umeze ntabwo wavuga ko ari umukino w’umupira w’amaguru, kuko urebye uburyo ikibuga cyari kimeze nta mupira twakinnye, ntabwo wavuga ngo wakoresha uburyo ubu n’ubu byose ntabwo byakunda. Umupira wakiniwe hejuru urebye umwanya wagiye hasi waba ari muto cyane."

"Umukino wari ugiranye kuri twe kuko tumenyereye gukinira ku kibuga cyiza, byatugoye cyane kugira ngo dushobore gukina, ariko ikiza ni uko abakinnyi bashoboye kugerageza kumenyera ikibuga kuko urebye n’uburyo imvura yari yaguye ikibuga cyanyereraga cyane kandi habuze na gato kugira ngo umukino usubikwe, ariko twavuze tuti uburyo tubayeho muri Afurika ni uku nyine."

Imvura nyinshi ikunda kugwa muri aka gace yatumye ikibuga cyangirika Imvura nyinshi ikunda kugwa muri aka gace yatumye ikibuga cyangirika
Mukebera Stadium byari bigoye kuyiniraho kuri uyu wa GatatuMukebera Stadium byari bigoye kuyiniraho kuri uyu wa Gatatu
Amakipe yombi yagowe n'ikibuga cyanyereraga ku buryo bukabije kubera urwondoAmakipe yombi yagowe n’ikibuga cyanyereraga ku buryo bukabije kubera urwondo
Habuze gato ngo umukino usubikwe kubera ikibugaHabuze gato ngo umukino usubikwe kubera ikibuga
Bamwe mu bakinnyi ba MVS nyuma y'umukino banganyijemo na Hope FC Bamwe mu bakinnyi ba MVS nyuma y’umukino banganyijemo na Hope FC

"Tugira ibibuga byiza n’ibindi bitameze neza. Ni ngombwa kumenyera mu kibuga no mu mukino ni byo nashimira abakinnyi kuko bashoboye kumenyera gukinira kuri iki kibuga cyari kigoye tukahanganyiriza ubusa ku busa."

Uyu mutoza avuga ko ikipe ye yizeye gukomeza mu mukino wo kwishyura uzabera i Huye hagati ya tariki ya 21 n’iya 22 uku kwezi dore ko bazakinira ku kibuga cyiza kandi bamenyereye cyane.

Uko amakipe yatsindanye mu mikino ibanza ya 1/16 cya Peace Cup yabaye kuri uyu wa Gatatu

  • Sorwathe 0-1 Espoir
  • Aspor Fc 0-5 Rayon Sports
  • Intare 1-2 Marines
  • Pepiniere 2-1 Gicumbi
  • Hope Fc 0-0 Mukura VS
  • Vision 1-1 AS Muhanga
  • Etoile de l’est 0-1 Etincelles
  • Miroplast Fc 0-0 Sunrise Fc
  • United Stars 0-0 La Jeunesse
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 8-02-2018 saa 14:44'

    Ariko se koko kiriya ni ikibuga cy ’ umupira w’ amaguru cg mwibeshye mushyiraho ifoto itariyo ?

  2. yanno

    Kuya 8-02-2018 saa 12:19'

    congz kuri hope arko izataha !! kuri huye

  3. niyomugabo

    Kuya 8-02-2018 saa 08:06'

    mukura yagowe nikibuga kabisa sinayirenganya ihuy
    e tuzastinda ibitego 11

  4. MUJERO

    Kuya 8-02-2018 saa 07:59'

    Ahaaa Yewe i Huye ntimuzatsinda

  5. uwimanajpierre

    Kuya 8-02-2018 saa 05:26'

    Mwaturyohereje gusa mukura ntiyitwaze ikibuga na i huye tuzayitsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru