RUHAGOYACU.com

Habyarimana Faustin wahoze ari rutahizamu wa Kiyovu Sports yitabye Imana

Habyarimana Faustin uzwi nka Pendo wakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo na Kiyovu Sports yitabye Imana ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2017 azize uburwayi bwamufatiye i Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Gikamba Ismael, umwe mu nshuti za Pendo banakinanye muri Etincelles FC yatangarije RuhagoYacu ko Pendo yapfiriye i Burundi ari na ho iwabo, akaba ari ho yari arwariye.

Pendo na we ari mu bakinnyi bakiniye amakipe menshi muri shampiyona y'u Rwanda ariko uyu mwaka nta kipe yari afitePendo na we ari mu bakinnyi bakiniye amakipe menshi muri shampiyona y’u Rwanda ariko uyu mwaka nta kipe yari afite

Gikamba yagize ati “Nanjye nabyumvise ko yapfuye, ariko namuherukaga arwaye. Yapfiriye iwabo i Burundi. Yaherukaga ino ari mu myitozo rwose ari muzima, icyo gihe twiteguraga gutangira shampiyona.”

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko nyuma yo kuva muri Etincelles FC mu mpeshyi y’uyu mwaka ushize wa 2017, Pendo yahise ajya gukina i Bukavu mu ikipe ya Bukavu Dawa, ari na ho yaje gufatirwa n’uburwayi muri Nzeri 2017.

Bivugwa ko Pendo yaba yararozwe ubwo yari agiye gukina muri Bukavu Dawa, dore ko kuva icyo gihe uburwayi bwe bwari bwarayoberanye kugeza ubwo yitabye Imana ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2017.

Mu Rwanda, Habyarimana Faustin ‘Pendo’ yakiniye amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports, Espoir FC, Amagaju FC na Etincelles FC.

Gikamba Ismael wakinanye na Pendo muri Etincelles FCGikamba Ismael wakinanye na Pendo muri Etincelles FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkotanyi

    Kuya 2-01-2018 saa 08:14'

    ariko nkawe ubwo uba uvuze iki???

  2. ghugf

    Kuya 1-01-2018 saa 15:23'

    ntakundi kiyovu imutanzeho igitambo ngo izabe iya mbere.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru