RUHAGOYACU.com

Hagati ya AS Kigali, Rayon Sports na APR FC harimo ikipe nzakinira-Savio Nshuti

Umukinnyi Savio Nshuti ukinira ikipe ya Rayon Sports atangaza ko azakinira imwe mu makipe 3 akomeye hano mu Rwanda, akomeje kumwifuza kurusha izindi kipe ko yazikinira umwaka utaha.

Uyu musore akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, kimwe n’amwe mu makipe yo hanze y’u Rwanda, ariko Savio akavuga ko bitagikomeye cyane.

" Impera z’iyi shampiyona sinzi ko nzajya hanze y’u Rwanda kuko ndabona bisa nk’ibyamaze kwanga, cyereka mu kwezi kwa mbere umwaka utaha," Nshuto Savio aganira na TV10.

Uyu musore arifuzwa n’amakipe 3 akomeye hao mu Rwanda, akavuga ko ayo amaze kuganira nayo ari Rayon Sports n’ikipe ya AS de Kigali, ariko nta n’imwe aremeranya nayo.

JPEG - 116.6 kb
Uyu musore atangaza ko yamaze kuganira na Rayon Sports na AS Kigali, ariko atarasinya

" Rayon Sports twaraganiriye ni byo ndetse n’ikipe ya AS Kigali, APR FC nayo iranshaka ariko muri aya makipe 3 nta kipe turunvikana," Savio Nshuti.

" Ni byiza kubona amakipe akomeye yose anyifuza, ubwo ikipe izampa ibishimishije niyo nzasinya amasezerano nayo nyikinire umwaka utaha. Gusa birasaba ko iyo kipe najyamo yaba yemera ko mu kwa mbere binkundiye nazajya gukina hanze."

Bivugwa ko AS Kigali yahaye Miliyoni 15 uyu musore akazanga, bikaza byiyongera kuri Rayon Sports yari yamuhaye miliyoni 10 akazanga.

Andi makuru agera kuri RuhagoYacu akavuga ko Savio Nshuti yamaze kunvikana byose n’ikipe ya APR FC, ku buryo mu cyumweru gitaha, iyi kipe ishobora kuzatangaza ko yamaze kumugura.

" Ndashimira abafana ba Rayon Sports uko bakomeje kumba hafi, ni ikintu cyiza," Savio uvuga asa nk’usezera.

" Icyumweru kimwe ndaba mbwiye abantu aho nzerekeza, kuko mfite icyizere ko byose bizaba byarangiye."

JPEG - 249.3 kb
Nshuti Dominique, arasabwa n’amakipe menshi kuba yayakinira umwaka utaha

Savio mu myaka 2 akiniye Rayon Sports ayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro n’igikombe cya shampiyona uyu mwaka, bikaba bishoboka ko n’igikombe cy’amahoro yazacyegukana kuko, dore ko ikipe ya Rayon Sports akinira igeze muri 1/2 cy’irangiza.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. hgt

    Kuya 24-06-2017 saa 13:24'

    Rayon ntabwo ari Xavio! xavio ni umukozi ; rayon ikaba umukoresha. kdi iyo umukozi agiye ntago uwamukoreshaga ashaka abandi; ubuzima bugakomeza. Kugenda kwa Xavio ntacyo bizatwara rayon habe namba.

    Ikindi uwavuze ngo abona abandi batwara amamodoka..... My dear kwaba ari ukwibeshya cyn kuvuga ko kugira imodoka aribwo buzima bwiza ni benshi bazigira babayeho nabi.

    Xavio si igitambambuga; azajye aho ashaka rwose pe; guhitamo nukwe niwe Uzi icyo ashaka.

    Bafana ba rayon; mureke kwisuzuguza mu itangazamakuru muririmba xavio.mushyire hamwe mwubake rayon yanyu umwaka utaha izaba iryana

  2. Barnabee

    Kuya 23-06-2017 saa 18:50'

    Kbsa abafana ba Rayon murisuzuguza savio numucyinnyi mwiza arko se nuwo kwinginga azubwenjye amahitamo ye Azamujyana ahashaka umwanya akina yaje asanga asimbuye nabandi bazaza kdi babikore Murakoze

  3. maso

    Kuya 23-06-2017 saa 17:59'

    Savio yavuze amakipe 3,yari azi ko imwe murizo ishobora gusohoka.AS Kigali byaraye birangiye.Hasigaye APR .Nyuma y’igikombe cy’amahoro muzamenya byinshi.Kugirango Rayon igumane abakinnyi Bose irasabwa gutwara igikombe cy’amahoro.

  4. Manuco

    Kuya 23-06-2017 saa 13:29'

    Arko abarayon muriyemera weeeeeeeee
    Uwakumva inama zanyu ntiyatera imbere
    Ese ko muba mwabakuye ahandi mwebwe mwumva muri iki????
    Ese Yves RWIGEMA na RWATUBGAYE bateye imbere ra!!!!!
    Ramires byagenze gute c ko muzi kwishyira heza
    Umwana witwa Alexis ntimwishe impano yeujye mukura amatiku aho

  5. HABIMANA

    Kuya 23-06-2017 saa 09:53'

    Ni mumureke agende.ntabwo aruta Cedrick ndetse n’abandi bose bakiniye rayon sport.Rayon sport imaze imyaka 50 kandi iracyari rayon sport.Gusa ikimbabaje Savio ni umukinnyi nkunda.igihe cyose namwifurizaga kujya gukina hanze.none nawe menya afite inyatsi.kuko abantu bose bajya gukina hanze bose ntawumurusha gukina.Gusa niyo wamenya gukina udafite amahirwe byose biranga bikaba nk’isosi y’intama irimo ishishi.Fata amafaranga ariko izina ryitwa SAVIO rigiye kurangira.ndabivuze,nzanabivuga umwaka utaha.

  6. kaita

    Kuya 23-06-2017 saa 07:52'

    unanirwe kureba imberehawe hazaza NGO urirukira abazaguha byishi

  7. Amini

    Kuya 22-06-2017 saa 21:12'

    Baca umugani mu kinyarwanda ngo urusha nyina wundi imbabazi abashaka kumurya.
    ko numva mutanga ingero z’abakinnyi ese ninde mubo mufite bafite byibuze n’aka alimentation wenda yakuye muri salaire ?
    2. ese kuki yumva yagenda kandi Rayons izasohoka? n’uko abona bagenzi be batembera mu modoka biguriye.... we ayobewe iki?
    rero mutuze

  8. schadrack

    Kuya 22-06-2017 saa 20:54'

    Savior, Savior, Savio widuhemukira kuko urabizi nawe ko tugukunda Apr ntiyarikuzi ikumenye kubera twebwe rwose have rero udahemukira abagukunze ugasanga abatarakumenye bagushaka kubera uwo uriwe bamaso urebe kure kandi nitwa Schadrack nzakwibutsa zino nama nurengaho ukagenda uzareba ibizakubaho kandi ntuzicuze uzamenyeko wabaga mubahanuzi ntubimenye sawa mama weeeee singe wahera hahera Savio Nshuti natumvira

  9. claude

    Kuya 22-06-2017 saa 20:50'

    nagendeee na Cedric na machenz baragiye

  10. Sebastien

    Kuya 22-06-2017 saa 19:35'

    unva muvandimwe wowe wiyita Twarabamenye n’ubwo atari izina ryawe ese ko uhisha izina ryawe n’uko uziko wavuze amafuti gusa no gutukana kuki uvuga ko indi équipe igira amarozi ?
    ba umu sportif amarozi ntabwo akina kandi gutukana bigaragara ko utazi ibyumupira sinzi équipe ufana ariko reka nkwibutse ejo bundi sinunvise équipe imwe ngo abatoza bayo bari kurogana mu biryo kandi ntabwo nari nunva abatoza ba Rayon Sport barogana mu biryo tuza rero ureke gutukana nimpa ushaka gutukana jya mu kureba wa mufana wa kiyovu witwa bibi utukana mu ruhame kuri stade uriya niwe muhuje imicyo inama nakugirira ba umu sportif amarozi ntabwo ntacyo yakora.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru