RUHAGOYACU.com

Hamdan wahoze muri Mukura yahize iritarahize undi muri ruhago nyuma yo gutorerwa kuyobora Ijabo

Uwahoze ari umunyamabanga mu ikipe ya Mukura VS Sheikh Habimana Hamdan, yatorewe kuyobora ishyirahamwe rihuza ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru Ijabo Ryawe ahigira abanyamuryango kuzana impinduka zitari zaba ahandi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Werurwe, ni bwo abanyamuryango 169 muri 223 basanzwe bagize ihuriro Ijabo ryawe bateraniraga kuri Ferwafa, mu matora y’umuyobozi mushya w’iri huriro, wagombaga gusimbura Mironko Herve weguye ku mirimo ye mu minsi ishize.

Hamdan yahawe impano na ligue yo mu BurasirazubaHamdan yahawe impano na ligue yo mu Burasirazuba

Ku ikubitiro, abakandida babiri ni bo bagombaga guhatanira uyu mwanya ufite agaciro mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko ugomba guhuriza hamwe ama centre de formation na za Academie zose zo mu gihugu. Hamdan Habimana wavuye muri Centre ya Huye na Ntahobitagwa Aloys waturutse i ni bo bari abakandida b’uyu munsi.

Mbere gato y’amatora ariko, Ntahobigwa Aloys wari watangaje ko afite gahunda nziza azageza ku banyamuryango naramuka atowe, yaje kuvuga ko nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ya Sheikh Hamdan Habimana, yatangaje ko ahisemo na we kumushyigikira asaba n’abari bamushyigikiye gushyigikira uyu mugabo.

Amatora yaje gukorwa birangira Sheikh Hamdan Habimana atsinze nkuko byari byitezwe ku majwi 159 abagera kuri barindwi barifata mu gihe ijwi rimwe ryaje kuba imfabusa. Uyu akaba agiye kumara imyaka itatu ayoboye iri huriro ry’Ijabo Ryawe agafatanya n’indi komite yari isanzweho. Nyuma yo gutorwa, Sheikh Hamdan yafashe isaha n’iminota 30 abwira abari aho imihigo ye nyuma yo kugirirwa icyizere.

Ijabo Ryawe ni ryo ribumbatiye umupira w'amaguru w'u Rwanda Ijabo Ryawe ni ryo ribumbatiye umupira w’amaguru w’u Rwanda

Hamdan yagize ati: “Nirinze kuvuga ibi nkiyamamaza ngo mutabyita gushaka amajwi, gusa ndagira ngo mbabwire ko nje hano kugira ngo dukore.
Ntabwo nshaka kuzagira izindi nzitwazo, ndashaka ko dukora ibikorwa bigaragara atari ibya baringa”.

Ntabwo nshaka kuba nka ba bayobozi bamara imyaka n’imyaka bicaye ku buyobozi wababaza ibintu ngo turacyabirimo. Buri mezi atandatu tugomba kujya dusobanurira abanyamuryango ibyo tugezeho,aho tugeze dukora, nibitaba ibyo muzadukureho”.

“Niba hari umuyobozi udakora ntabwo nzamwihanganira, nzahita mukuraho, ntabwo nshaka abantu tutazajyana mu cyerecyezo, ni cyo mwanzaniye, niba hari uwumva ko tutazakorana nabe agiye hakiri kare.”

“Tuzakora ibishoboka ngo duteze imbere umupira w’abana, tuzabasanga aho muri hose, byaba bisaba guca mu mazi cyangwa mu nzira zigoye, tuzahabasanga”.

Hamdan Habimana yatangaje ko yizera ko umupira w’abana azawuzamura ku rwego ikipe ya Mukurayari iriho umwaka ushize, aho yizeye ko azafatanya na bagenzi be bazayoborana, cyane ko kuri we adakunda gutsindwa. Hamdan akazafatanya na . Capt. Gatibito Byabuze (Vice perezida wa mbere), Antoine Dukuzimana (VP wa kabiri), Madam Muteteri Jeanne (Umunyamabanga mukuru) na Jean Pierre Nkurikiyinka (umubitsi).

Komite nyobozi y'Ijabo Ryawe yitezweho byinshiKomite nyobozi y’Ijabo Ryawe yitezweho byinshi

Abandi bari muri komite y’Ijabo barimo abajyanama Badiri Turabanye, Eng. Alexis Redamptus Nshimiyimana na Suzuki Mpanzi mu gihe abayobozi b’ama ligue atanu ari Mpawenimana Ismail (League 1), Ismail Mbugira (League 2), Kamanzi Haridi (League 3), Ntibitura Jean Claude (League 4) na Nkotanyi Illedphonse (League 5).

Ijabo Ryawe rikaba muri gahunda za vuba harimo gutegura shampiyona y’abatarengeje imyaka 13 iteganyijwe mu kwa kane, mbere yo gutegura shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu gihugu cyose. Aba batangaza ko bagiye guhita batangira ibiganiro n’abanyamategeko, ku buryo hahita hasshyirwaho byihuse amategeko arengera ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru ku buryo bitazajya bitwarwa abakinnyi nta kintu babahaye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. celestin

    Kuya 1-04-2017 saa 20:13'

    nkabanyarwanda
    dukeneyeko
    abana
    babona
    uko
    bakina
    nibyo
    bizafasha
    umupira
    wacu

  2. Ezechiel

    Kuya 1-04-2017 saa 12:12'

    Niyambuke amazi y’Ikivu rero aze kureba impano mu mupira w’ amaguru Ku Nkombo/ Rusizi. Nashaka kuza azambaze nzamufasha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru