RUHAGOYACU.com

Hasigaye 3 mu banyamahanga barindwi bageragezaga amahirwe muri Kiyovu Sports-Amafoto

Mu bakinnyi barindwi b’abanyamahanga bari bari mu igeragezwa muri Kiyovu Sports, Umutoza Cassa Mbungo Andre yirukanyemo bane, hasigara batatu barimo abagande babiri n’Umunya-Cameroun.

Kuva ku itariki ya 1 Mutarama kugeza kuwa 22 Mutarama ni amatariki Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryakinguriye amarembo ngo amakipe atandukanye yiyongeremo imbaraga asinyisha abakinnyi bashya.

Allan Oryek wakiniraga KCCA FC ari mu igragezwa muri Kiyovu SportsAllan Oryek wakiniraga KCCA FC ari mu igragezwa muri Kiyovu Sports

Kimwe n’andi makipe y’ibikomerezwa mu Rwanda rero Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona na yo ntiyatanzwe, aho yagiye igerageza abakinnyi benshi mu bihe bitandukanye, ariko hafi ya bose umutoza Cassa Mbungo agasanga ntacyo bamumarira agahitamo kubasezerera.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama, na bwo yari afite abandi bakinnyi bagera kuri barindwi baturutse mu bihugu bitandukanye ngo baze bagerageze barebe ko yakuramo rutahizamu umwe rukumbi yifuza, ariko bane muri bo ntibahiriwe na mba, kuko Umutoza Cassa yahise abasezerera.

Uyu mutoza utashimye kuvugana n’Itangazamakuru, yasigaranye abakinnyi barimo Allan Oryek, Umugande w’imyaka 23 wakiniraga ikipe ya KCCA FC, uyu bamwe mu bafana bakaba bari bamubatije ‘Kasirye’ kubera ko akina kimwe neza neza na Davis Kasirye wahoze akina muri Rayon Sports ubu akaba akina muri Zesco United yo muri Zambia.

Allan ngo aramutse ahawe amasezerano muri Kiyovu Sports yayitsindira nibura ibitego 15 mu mikino isigayeAllan ngo aramutse ahawe amasezerano muri Kiyovu Sports yayitsindira nibura ibitego 15 mu mikino isigaye

Uyu rutahizamu ushobora no gukina imbere mu mpande avuye muri KCCA FC yari amazemo imyaka ibiri, nyuma yo kuva muri Maroons FC na yo yakinnyemo nyuma y’igihe yari amaze ari Kapiteni wa Sadolin Paints FC, aya makipe yose akaba ari mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Undi muri abo bakinnyi batatu ni Isaac Onyango na we ukomoka muri Uganda, uyu we akaba yakiniraga Maroons FC, akaba yaranyuze mu makipe nka Simba FC yo muri Uganda na Tusker FC yo muri Kenya.

Undi mukinnyi ukiri mu igeragezwa muri Uganda ni Alex ukomoka muri Cameroun, gusa uyu we kimwe na Isaac Onyango bakaba bafite amahirwe make yo kuguma muri iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona kandi yifuza gukomeza kuruyobora kugeza bayihereje igikombe cya shampiyona.

Igeragezwa rya nyuma kuri abo bakinnyi riteganyijwe kuwa gatatu tariki 17 Mutarama, ubwo Kiyovu Sports izaba ihura na Musanze FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade Ubworoherane.

Muri iyi kipe kandi hanategerejwe undi rutahizamu ukomeye ugomba guturuka muri Uganda muri iri joro, uyu na we akaba ashobora gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama.

Kiyovu Sports yari ikeneye rutahizamu wayifasha kwegukana igikombe ya shampiyonaKiyovu Sports yari ikeneye rutahizamu wayifasha kwegukana igikombe ya shampiyona
Alex wo muri Cameroun we sgo si byinshi arusha uwitwa Claude Rutsiro (ni ay'abafana ariko)Alex wo muri Cameroun we sgo si byinshi arusha uwitwa Claude Rutsiro (ni ay’abafana ariko)
Alex uretse imyaka yaba yigiye hejuru na we yaba umukinnyi mwizaAlex uretse imyaka yaba yigiye hejuru na we yaba umukinnyi mwiza
Bamwe mu bari mu igeragezwa hari ibyo bakoraga maze umutoza Cassa Mbungo akifata atyaBamwe mu bari mu igeragezwa hari ibyo bakoraga maze umutoza Cassa Mbungo akifata atya
Mu bakurikiranye imyitozo n'igeragezwa ry'abo bakinnyi harimo Shyaka Jean (wambaye ingofero) wahoze abica bigacika muri Kiyovu Sports, Etincelles FC n'ahandiMu bakurikiranye imyitozo n’igeragezwa ry’abo bakinnyi harimo Shyaka Jean (wambaye ingofero) wahoze abica bigacika muri Kiyovu Sports, Etincelles FC n’ahandi
Alex yanyuzagamo agatera ibishoti biremereyeAlex yanyuzagamo agatera ibishoti biremereye
Isaac Onyango na we yataha izamu cyangwa agaca mu mpandeIsaac Onyango na we yataha izamu cyangwa agaca mu mpande
Alex afite amahirwe abarirwa ku mashyi muri Kiyovu Sports, atari uko ari umuswa ahubwo ari uko haje abamurushaAlex afite amahirwe abarirwa ku mashyi muri Kiyovu Sports, atari uko ari umuswa ahubwo ari uko haje abamurusha

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Fafa

    Kuya 16-01-2018 saa 19:54'

    Ohhhh kiyovu igikombe ni cya nyamijyosi

  2. Fafa

    Kuya 16-01-2018 saa 19:53'

    Ohhhh kiyovu igikombe ni cya nyamijyosi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru