RUHAGOYACU.com

Hategekimana Gangi agiye gutangirira ubutoza muri Marines FC

Umwaka utaha wa shampiyona, Hategekimana Bonaventure bakunze kwita “Gangi” azaba umutoza wungirije mu ikipe ya Marines Fc yo mu karere ka Rubavu.

Gangi wasoje umupira kubera ikibazo cy’uburwayi yahuye nacyo, yemerewe n’ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi (Marines Fc) ko umwaka w’imikino wa 2017 – 2018 azatangirana nayo nk’umutoza wungirije.

Yagize ati ‘’ umuyobozi wa Marines yabimbwiriye kwa muganga, ntabwo ari muri uyu mwaka ndumva ari mu mwaka utaha, ni mu rwego rwo kungiriza uzaha uhari mukuru ‘’ Gangi.

Hategekimana avuga ko nta mahugurwa y’ubutoza yigeze yitabira ariko ikipe ya Marines Fc yamwemereye ko izabimufashamo mu rwego rwo kumufasha gutangira uyu mwuga, kandi ngo yifuza kuzarenga abatoza batandukanye .

Ati’’ bitewe n’ubushobozi mfite numva namera nka kuriya aba bafashe ikipe batarajya mu mahugurwa bameze, abitwa ba Mulisa, abitwa ba Mashami, abo bose usanzwe ubona mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda, njye numva narenzaho kubera ubushobozi mfite’’ Hategekimana Gangi wakanyujijeho nk’umukinnyi akaba ashaka kuba icyatwa no mu butoza.

Ruhagoyacu.com yashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Marines Fc ngo buhamye aya makuru yemezwa na Gangi, ariko ntibyakunda.

mu burwayi bwe yasuwe n'abasportifs batandukanye barimo Nzamwita uyobora FERWAFA mu burwayi bwe yasuwe n’abasportifs batandukanye barimo Nzamwita uyobora FERWAFA

Hashize icyumweru Gangi avuye mu bitaro, ubu akaba avuga ko ameze neza nta kibazo.

yabaye umuknnyi mwiza wahamagarwaga no mu ikipe y'igihuguyabaye umuknnyi mwiza wahamagarwaga no mu ikipe y’igihugu

Ibihe bya Gangi nk’umukinnyi byamugendekeye neza anyura mu makipe menshi akomeye yo mu Rwanda, agiye gutangira akazi k’ubutoza nyuma yo kureka umupira ari muri Musanze Fc.

arifuza gutera ikirenge mu cy'abakinnye nyuma bagatoza nka Katauti (uzamuye akaboko) na Kayiranga Baptista (uri gukoma amashyi)arifuza gutera ikirenge mu cy’abakinnye nyuma bagatoza nka Katauti (uzamuye akaboko) na Kayiranga Baptista (uri gukoma amashyi)

Gangi azaba yiyongereye ku rutonde rw’abakanyujijeho nk’abakinnyi bari kwinjira mu mwuga w’ubutoza nka Nshutiyamagara Ismael ‘’ Kodo’’ watangiye kungiriza muri As Kigali, Ndikumana Hamad Katauti uri kungiriza muri Musanze Fc n’abandi .

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ange

    Kuya 3-05-2017 saa 18:46'

    bizadushimisha kongera kubona gangi muri ruhago nyarwanda ariko lmana Ishimwe ko yamukijije


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru