RUHAGOYACU.com

Hategekimana Gangi yikomye Musanze, ashimira abamubaye hafi

Uwahoze ari umukinnyi mu makipe atandukanye, Hategekimana Bonaventure Gangi aratunga agatoki ikipe ya Musanze ko yamutereranye ubwo yari akimara kugera mu bitaro, igahita imubwira ko ahagaritswe kandi akibafitiye amasezerano.

Gangi urwariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi aho amaze hafi amezi abiri n’igice mu bitaro, aravuga ko mu makipe yose yabayemo, Musanze iza ku isonga mu kumubabaza.

Uyu musore yanakiniye ikipe y'igihugu AmavubiUyu musore yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi

Ati” nari ndi mu ikipe ya Musanze, ikipe yambabaje cyane, mu makipe yose naba narabayemo. uko nakubwira wenda yambabaje .. nari ndwaye ndi kwa muganga barambwira ngo barampagaritse kandi ndi mu bitaro kandi mfite contrat (amasezerano).

Ferwafa yagiye kuganira nabo, nibwo bavuze bati reka noneho dukomeze tumuhembe, ariko njyewe kubera uburakari nari ngize, ntabwo uhagarika umuntu arwaye nta kindi kibazo twapfuye, kubera ibyo bankoreye (yimyoza), mpitamo kuvuga ntabwo nzongera kubakinira, ariko barampemba” Hategekimana Bonaventure Gangi.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe ya hano mu Rwanda ashimira abantu benshi bamufashishije nka Ministiri w’ingabo General Kabarebe James, General Kagame Alexis, abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bibumbuye muri AJSPOR (Association des Journalistes Sportifs au Rwanda), abasifuzi, itsinda ry’abafana ba Rayon Sports n’abandi ngo bose bamubaye hafi bakamusura bakamwereka ko byibuze nawe hari ibyo yakoze.

Hategekimana aravuga ko amaze gukira kuburyo isaha iyo ariyo yose yava mu bitaro, ariko agifite igisebe kitarakira aricyo ategereje ko gifatana.

Gangi yakiniye amakipe atandukanye arimo MarinesGangi yakiniye amakipe atandukanye arimo Marines

Gangi azakomereza mu butoza ntazasubira mu kibuga nk’umukinnyi
Nyuma y’igihe kirekire ari umukinnyi ndetse benshi bakinanye babaye abatoza, nawe asanga igihe kigeze ngo arekeraho gukina, ahubwo agane inzira y’ubutoza.

Ati “ hari igihe ukora ikintu wageraho ngaho ukumva icyo wakoze kirahagije, nk’ubu ngubu sinakubeshya natakaje imbaraga nyinshi cyane, kuwusubiramo nawusubiramo ngakina kandi ngakina na neza, ariko ku bwanjye nka Gangi kubera umuntu niwe wifatira icyemezo, ntabwo nshobora gusubira mu kibuga, nimva hano mu bitaro nkagenda, nkaruhuka, nkamera neza, Imana imfashije nkuko yamfashije, nzajya mu bintu by’entraineur (umutoza), umupira nashyizeho kashe (Cachet) kabisa ntabwo nzongera gusubira mu kibuga” Gangi.

Hategekimana Bonaventure Gangi yavukiye mu murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, Intara y’uburengerazuba, avukana n’abakobwa babiri, baje kwitaba Imana ndetse n’ababyeyi be ntibagize amahirwe yo kumubona akina mu makipe makuru, kuko haba se na nyina bitabye Imana akiri muto.

Gangi, ni we umaze gukinira amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda. Uretse ayo yatangiriyemo atarabigira umwuga, Gangi yakiniye amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, Atraco, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines,Etincelles As Muhanga na Musanze

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. JAMES

    Kuya 28-03-2017 saa 17:27'

    IMANAYUMVA.AMASENGESHO.KANDI.IYAKUREMYEYARIZI.IMPAMVU.KOMEZAWIHANGANE.UZAKIRA.KANDI.UKOMEZE.UMUGAMBIWOGUTOZA.UZAGIRA.ISHYANIHIGWE.MUBUTOZA.KOMEZAWICIKA.INTENGE

  2. Emmy

    Kuya 28-03-2017 saa 14:00'

    Uwiteka akomeze kukwitaho uve ku gisasira ukomere kdi uzagire n’akamaro abawe ndetse n’igihugu cyawe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru