RUHAGOYACU.com

Hifashishijwe ikoranabuhanga, abafana ba Rayon Sports bagiye kujya bahemba umukinnyi wahize abandi

Hifashishijwe Ikoranabuhanga, hagiye kujya hatorwa umukinnyi wa rayon Sports w’ukwezi, uw’umwaka ndetse n’uwahize abandi mu bakiri bato mu mwaka wose, bahembwe n’abafana bibumbiye muri ‘March’Generation Fan Club’.

Runigaababisha Mike, Umuyobozi wa March’Generation yatangaje ko ibyo bihembo bazajya batanga ari inyongera nziza ku byo bari basanzwe bakorera abakinnyi b’ikipe yabo, bakazajya babitanga bagendeye ku byavuye mu matora azajya akorwa hifashishijwe Ikoranabuhanga ‘Online’.

Ati “Twari dusanzwe tuba hafi y’abakinnyi bacu mu rwego rwo gushyigikira kubashyigikira mu bikorwa bito bito nko gufasha uwagize ibyago, ufite ibirori, kubizihiriza umunsi mukuru w’amavuko n’ibindi, ariko ubu turashaka kujya tubakorera n’ibindi bikorwa bifatika bizajya bibatera ishyaka n’umwete wo gukorera Rayon Sports.”

March'Generation Fan Club ni yo ikunda gutungura abakinnyi bafite isabukuru y'amavukoMarch’Generation Fan Club ni yo ikunda gutungura abakinnyi bafite isabukuru y’amavuko

Yakomeje avuga ko hazajya hatora itsinda ry’abatoza ba Rayon Sports rizajya ritanga abakinnyi batatu bo guhatanira igihembo buri kwezi, hagakurikiraho abakinnyi ubwabo, hagatora abanyamakuru ndetse n’abafana, kandi bose bakajya batora hifashishijwe ‘Application’ izajya ahagaragara bidatinze.

Uzajya atorwa nk’umukinnyi w’ukwezi azajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda 50.000, uzajya ahiga abandi bakiri bato mu mwaka wose ahembwe 100.000 n’aho uw’umukinnyi w’umwaka ahembwe amafaranga y’u Rwanda 200,000.

Runigaababisha yakomeje avuga ko iki ari igikorwa gitangijwe na March’Generation ariko n’andi matsinda y’abafana atagihejwemo, dore ko bibumbiye mu ihuriro (Forum), ibi bigatanga icyizere ko n’ibihembo batanga bizagenda bikura.

Igikorwa cyo guhemba Umukinnyi w’ukwezi kizatangirana n’ukwa kabiri, muri uku kwezi ikazakinamo imikino ine, irimo ibiri ya shampiyona izakinamo na Musanze FC kuwa 14/2 ndetse n’uwo izakinamo na APR FC kuwa 25/2, aha hakiyongeraho indi mikino ibiri ya CAF Champions League izakinamo na LLB Academiqye y’i Burundi.

March'Generation Fan Club izwiho imyambaro yihariye n'ibikorwa by'urukundo byinshi ikorera abakinnyiMarch’Generation Fan Club izwiho imyambaro yihariye n’ibikorwa by’urukundo byinshi ikorera abakinnyi

Umukinnyi w'Ukwezi kwa kabiri azahembwa kuwa 28 Gashyantare 2018 ari na bwo igikorwa kizatangizwa ku mugaragaroUmukinnyi w’Ukwezi kwa kabiri azahembwa kuwa 28 Gashyantare 2018 ari na bwo igikorwa kizatangizwa ku mugaragaro

Umukinnyi w'umwaka kimwe n'uw'umwaka mu bakiri bato bazahembwa mu mpeshyi ubwo 'Season' izaba irangiyeUmukinnyi w’umwaka kimwe n’uw’umwaka mu bakiri bato bazahembwa mu mpeshyi ubwo ’Season’ izaba irangiye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bizimana J p

    Kuya 1-02-2018 saa 23:32'

    twishimiye gutsindwa kw, rayon

  2. Germain

    Kuya 1-02-2018 saa 21:44'

    Icyogitekerezo Nikiza

  3. Issa

    Kuya 1-02-2018 saa 12:46'

    Erega si igitangaza burya akenshi iyo umuntu ananiwe guhangana mu buryo buri sportif rimwe na rimwe atangira no gutukana, gusa ntibikwiye kandi bikwiye kunengwa n’abasportif muri rusange. gutukana si siporo kandi byambura agaciro ubikoze, tubyirinde kandi twiyubahe.

  4. Mbaraga

    Kuya 1-02-2018 saa 07:36'

    Comments ninziza zituma umuntu amenya uko ahagaze uwakosheje akikosora,uwakoze neza akagira umwete ariko izi zo gutukana ntacyo zungura gusa ziba zigaragaje nyirazo ariko sibyiza kwandagaza umuntu cg itsinda ryabo muruhame

  5. Mugisha

    Kuya 1-02-2018 saa 06:37'

    hhhhhhh ndabasetse aba rayon kbsa ibyanyu turabizi birangirira numagambo muzabamubwira

  6. Paulo

    Kuya 1-02-2018 saa 05:30'

    Uri gakungungu koko bigaragrara ko mu mutwe wawe ari zero, muri make uri igicucu

  7. rayon

    Kuya 1-02-2018 saa 04:41'

    yesu agufashe umwanawanzwe niwe ukura

  8. CEDRICK

    Kuya 1-02-2018 saa 01:25'

    MBEGA GAKUNGUGU WARAREZWE CYANGWA WAROROWE?

  9. gakungugu

    Kuya 31-01-2018 saa 21:29'

    gasenyiweeeee urakarindagire kuko ndakwanga cyan were referee refers uragapfaaaaaa nabiiiiiiii

  10. Patosi

    Kuya 31-01-2018 saa 18:38'

    Ibyo bintu nibyiza turabashyigikiye

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru