RUHAGOYACU.com

Huye yemereye Mukura VS miliyoni 102, ingengo y’imari yiyongeraho asaga miliyoni 35

Inama y’inteko rusange y’ikipe ya Mukura Victory Sports yabaye kuri iki cyumweru, yemeje ko iyi kipe yashinzwe mu 1963 izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 195, 123, 390 mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Kuri iki cyumweru, abanyamuryango ba Mukura Victory Sports bahuriye mu nama y’inteko rusange yabereye kuri Galileo Hotel, biga ku buzima bw’ikipe mu mwaka utaha w’imikino.

Mu gihe mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yakoresheje miliyoni 159, 592, 255 muri 159,622,229 zari zemeje n’Inama y’Inteko Rusange, kuri ubu aya mafaranga yongereweho asaga miliyoni 35,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akarere ka Huye kari kageneye Mukura miliyoni 72 mu mwaka ushize w’imikino, kemeye kongera aya mafaranga, aba miliyoni 102, bivuze ko kongereyemo asaga miliyoni 30 mu nngengo y’imari y’iyi kipe.

Mukura Victory Sports yarangije shampiyona ishize iri ku mwanya wa 12, igatakaza abakinnyi batandukanye, yazanye umutoza mushya w’umurundi Francis Haringingo, abakinnyi barimo umunyezamu Rwabugiri Omar wakiniraga Musanze FC, inagura Regis wari muri Marines FC.

Abandi bakinnyi bashya ni: Rutahizamu Mutebi Rashid waguzwe muri Gicumbi FC, ba myugariro: Iragena Said na David Nshimirimana baguzwe i Burundi, wongeyeho na Gael Duhayindavyi. Aba kandi biyongeraho Nkomezi Alexis ukina mu kibuga hagati mu mwaka ushize wari muri AS Kigali na myugariro Basil Hatungimana wakiniraga Espoir FC.

Iyi kipe imaze gukina imikino ya gicuti itandukanye irimo uwo yanganyijemo naEspoir FC 0-0 i Rusizi, ibiri yatsinzemo Amagaju 1-0 na 3-1 i Nyamagabe n’i Huye mu gihe kuwa Gatanu yatsinzwe na Kiyovu Sports 1-0,mbere y’uko banganya igitego 1-1 kuri iki Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru