RUHAGOYACU.com

Ibaruwa ya Kiyovu Sports yishyurije andi makipe bari bahuje ikibazo cy’ibirarane

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kwishyurwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000Rwfs) , andi makipe bari bahuje ikibazo cyo kudahabwa amafaranga y’igice cya kabiri nayo abyungukiramo, kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwishyura amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Nyuma y’ibaruwa Kiyovu Sports yari yandikiye FERWAFA iyibaza impamvu itahawe amafaranga y’igice cya kabiri (5.000.000 Rwfs),kandi ifite amakuru ko hari andi makipe yayahawe, iri shyirahamwe ryahise ritanga ayo mafaranga ku makipe yose.

Kiyovu ni yo yari yatabarije ayandi makipe none birangiye yose yishyuweKiyovu ni yo yari yatabarije ayandi makipe none birangiye yose yishyuwe

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko iby’ibanze byakozwe ngo aya mafaranga abagereho.

Ati” Ubu nta kibazo twamaze kuyabona nubwo ataragera kuri konte, ariko bayohereje nk’ejo azaba ahageze” umuvugizi wa Kiyovu Sports.

Munyengabe anavuga ko kwishyurwa gutya ataribyo kuko ari imikorere mibi ya FERWAFA.

Ati” njyewe kuri njye mbona ari imikorere mibi ya FERWAFA , nkatwe twagiye kwandika ibaruwa tumaze kumenya ko hari amakipe yayahawe, kandi FERWAFA yo ntiyashakaga ko bimenyekana ko hari amakipe yaba yarahawe amafaranga, andi ntayahabwe, ariko ubundi burya iyo uri umuyobzi uba ukwiye gufata abantu bose kimwe kuko bose baba bafite uburenganzira bungana , naho iyo uhaye bamwe abandi ntubahe, biba bigaragaza ko nyine hari bamwe wiyumvamo kurusha abandi.

“FERWAFA njyewe mbabaza bambwiye ko barebye amakipe ngo yari afite ibibazo kurusha ayandi , nkibaza aho bapimira ibibazo by’ikipe nanjye icyo narakibajije mbura igisubizo cyayo”” Umuvugizi wa Kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yaraye ishoboye kwikura ku Ruyenzi inganya na Pepiniere 0-0Kiyovu Sports yaraye ishoboye kwikura ku Ruyenzi inganya na Pepiniere 0-0

Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA nawe yemeje aya makuru , anavuga ko n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yari yasigaye atarabona igice cya kabiri cy’aya mafaranga nayo yamaze kuyahabwa.

Ati” yose yose yararangiye, ubaze n’amakipe, byose byarangiye kera” umuvugizi wa FERWAFA.

Inama y’inteko rusange yari yemeje ko buri kipe yo mu cyiciro cya kabiri yagombaga guhabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana inani (2.800.000Rwfs).
Ku ikubitiro buri kipe yahawe miliyoni imwe na magana ane (1.400.000Rwfs), hakaba hiyongereyeho igice cya kabiri(1.400.000Rwfs).

Buri kipe yo mu cyiciro cya mbere yabonye igice cya kabiri cy’amafaranga angana na miliyoni eshanu (5.000 000Rwfs), asanga igice cya mbere cyari cyahawe amakipe yose (5.000.000Rwfs).

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Innocent

    Kuya 3-04-2017 saa 21:37'

    Ariko Ferwagafa Izareka
    Amanyanga Ryari
    Koko Ngebiranyemeje Kbs

  2. dr

    Kuya 3-04-2017 saa 13:07'

    irya nzu ni iyi bisambo gusa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru