RUHAGOYACU.com

Ibihe by’ingenzi Ismaila Diarra yagiriye muri Rayon Sports, uyu utegerejweho gucungura Karekezi Olivier nyuma yo gusinya imyaka 2

Ku nshuro ye ya kabiri, Ismaila Diarra yasinye muri Rayon Sports imyaka ibiri, aho uyu rutahizamu ukomoka muri Mali aje gukomereza aho yari agejeje mbere y’uko yerekeza muri DCMP yo muri Congo Kinshasa mu mwaka ushize.

Ismaila Diarra wageze mu Rwanda kuwa Mbere w’iki cyumweru, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Gatanu nyuma y’aho ibiganiro hagati y’amakipe yombi byari byatumye atinda gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe.

Diarra yaraye atangiye imyitozo ku MumenaDiarra yaraye atangiye imyitozo ku Mumena
Anasinya imyaka 2 muri Rayon SportsAnasinya imyaka 2 muri Rayon Sports

Uyu mukinnyi RuhagoYacu ibona ko ashobora kuzibagiza aba-Rayon abandi ba rutahizamu bayinyuzemo, ntabwo arakina umukino w’irushanwa ry’Agaciro Rayon Sports ikina na APR FC.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Karekezi Olivier aherutse gutangaza ko abafana ba Rayon Sports bamwihanganira, bagatangira kumubarira imikino yatsinze cyangwa atatsinze igihe azaba yatangiye gukinisha uyu rutahizamu ukomoka muri Mali.

Karekezi yasabye aba-Rayon kumwihanganira, bakamubaza buri kimwe afite DiarraKarekezi yasabye aba-Rayon kumwihanganira, bakamubaza buri kimwe afite Diarra

Dore bimwe mu bihe byiza uyu mukinnyi yagiriye muri Rayon Sports ku nshuro ya mbere

Diarra yahesheje Rayon Sports igikombe cy’Amahoro

Umukino we wa nyuma yaherukaga gukiniramo iyi kipe, yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro 2016, atsinda igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 92 w’umukino ubwo bakinaga na APR FC.

Diarra yatsinze APR FC mu mukino aheruka gukiniramo Rayon SportsDiarra yatsinze APR FC mu mukino aheruka gukiniramo Rayon Sports

Rayon Sports itwara igikombe cy'Amahoro cya 2016Rayon Sports itwara igikombe cy’Amahoro cya 2016

Ari mu bakinnyi bagoye APR, azi uko gutsinda abakeba biryoha

Mu mikino itatu yahuyemo n’ikipe ya APR FC, Ismaila Diarra yatsinzemo ibitego bibiri mu gihe nta mukino ikipe ye yatakaje imbere y’abakeba, ari mu kibuga.

Ku nshuro ya mbere, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, umukino wa kabiri atsinda igitego kimwe muri 4-0 batsinze APR FC mbere y’uko ahesha iyi kipe ye igikombe cy’Amahoro.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Mali, ategerweho guhangana na ba myugariro .. gusa atari nk'ibi!Uyu rutahizamu ukomoka muri Mali, ategerweho guhangana na ba myugariro .. gusa atari nk’ibi!
Ismaila Diarra ahanganye na Emery Bayisenge wakiniraga APR FCIsmaila Diarra ahanganye na Emery Bayisenge wakiniraga APR FC

Intangiriro nziza n’umwaka mwiza muri rusange

Ku mukino we wa mbere muri Rayon Sports, Ismaila Diarra yatsinze ibitego byombi Rayon Sports yatsinze Gicumbi wayo,, asoza shampiyona arushwa ibitego 3 na Danny Usengimana na Hakizimana Muhadjiri batsinze byinshi (16) mu gihe kandi ari we wahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’amahoro (7).

Ismaila Diarra ni umwe muri ba rutahizamu batsinze ibitego bitatu mu mukino umwe mu mwaka w’imikino 2015/16, aho hat-trick ye yabonetse batsinda Bugesera 4-0.

Diarra yatsinze ibitego 3 mu mukino bahuyemo na Bugesera muri shampiyona, atahana umupiraDiarra yatsinze ibitego 3 mu mukino bahuyemo na Bugesera muri shampiyona, atahana umupira

Abandi batsinze ibitego bitatu mu mu mukino umwe uwo mwaka w’imikino ni: Murengezi Rodriguez (AS Kigali 4-0 Sunrise), Danny Usengimana (AS Muhanga 1-5 Police), Lomami Andre (Kiyovu SC 4-3 Gicumbi FC), Twizerimana Onesme (Etincelles 2-4 AS Kigali) Ndayishimiye Christophe (AS Muhanga 1-3 Mukura) na Davis Kasirye (APR FC 0-4 Rayon Sports).


Nk'uko yabikoreye Masudi Djuma, Diarra ategerejwe nk'umucunguzi kuri KarekeziNk’uko yabikoreye Masudi Djuma, Diarra ategerejwe nk’umucunguzi kuri Karekezi
Diarra n'ubundi ngo aje gutanga ibikombe muri Rayon SportsDiarra n’ubundi ngo aje gutanga ibikombe muri Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude Y.

    Kuya 16-09-2017 saa 22:14'

    Musesenguzi narakubuze wagarutse?

  2. Bn

    Kuya 16-09-2017 saa 14:33'

    Ntitubibona kimwe, kuko umuntu ntawe uba inenga gusa nta nicyo urabona si uwo gushyigikirwa. Nayitsinda se urajya he wamaze huhamya ko atatsinda APR. Bazayiguhe uyitoze ndumva urusha umutoza icyakorwa, sinkunda umuntu uca intege abandi, mbere y’igikorwa, kandi ntampamvu.

  3. Hypox

    Kuya 16-09-2017 saa 12:32'

    ntago tubibona kimwe rwose!na Masudi yatangiye mumurwanya!na karekezi tumuhe time azabikora cyane

  4. bissosso07

    Kuya 16-09-2017 saa 09:50'

    Bimwe mubyabananiye nk’aba Rayon baciriritse ni ukwivanga mu kazi ka Staff Technique.
    Mureke akore akazi ke, abavuga ko ari umuswa ntimuzi aho mwari mugeze MASUDI agitangira kudutoza, mwaravugaga ngo uriya ntaho yabageza...blah blah blah...birangira mutwaye igikombe mumwita igitangaza...gusa nawe yatwiraseho arasezera none abaye umu chaumeur w’iminsi myinshi.

  5. Eric

    Kuya 16-09-2017 saa 09:23'

    Tureke Kwikoma Karekezi Utabunsya Abwit...Ntawishimira Gutsindwa.

  6. masudi

    Kuya 16-09-2017 saa 07:42'

    ooooooooooohhhhhhh
    unyibukije byabihe disi

  7. Claude Y.

    Kuya 16-09-2017 saa 07:20'

    Njye ndabona Rayon itaributsinde!abakinnyi barahari ariko nukuri ntacyo bashobora gukora kuri APR mureke tujye tuvugisha ukuri ntamutoza nka Karekezi niba atari umugambanyi w’igikona sinzi kbsa! namwe mujye mureba uko atoza uko asimbuza equipe afite imurenzeho sana gusa Mana tabara udufashirize Gikundiro yacu Sinzi niba Abarayon bagenzi banjye tutabibona kimwe!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru