RUHAGOYACU.com

Ibitego bibiri no mu minota ibiri birishyurwa – Umutoza Karekezi Olivier

Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangaje ko nta kwirara na guke abakinnyi be bakwiye kugira kuko ibitego bibiri atari impamba ihagije mu gice cy’umukjino wa nyuma wo guhatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup) bazakinamo na APR FC.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeri ni bwo hateganyijwe igice cya nyuma cy’umukino wo guhatanira igikombe cya Super Cup, aho Rayon Sports na APR FC bazaba bakina iminota 27 yari isigaye ubwo amatara yazimaga barimo gukinira uwo mukino muri Stade Umuganda i Rubavu.

Nahimana Shassir ni umwe mu bafashije Bakame kwitoza kurinda izamu rye ku mipira y'imiterekanoNahimana Shassir ni umwe mu bafashije Bakame kwitoza kurinda izamu rye ku mipira y’imiterekano

Nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura uwo mukino, Umutoza Karekezi Olivier yatangarije RuhagoYacu ko ibitego bibiri batsinze mu minota 63 bakiniye i Gisenyi bidahagije, ari na yo mpamvu yasabye abakinnyi kutirara akanabaha urugero rw’umukino Manchester United yishyuwemo ibitego bibiri mu minota ibiri.

Ati “Nabwiye abakinnyi ko iminota 27 ari myinshi, ko mu mupira ubara intsinzi iyo iminota 90 yageze, hari umukino Manchester yigeze kwishyurwamo ibitego bibiri mu minota ibiri, nibaza ko ejo tugomba gutangira nk’uko twatangiye i Rubavu dusatira kandi twugarira.”

Umutoza Karekezi wa Rayon Sports atangaje ibi mu gihe Jimmy Mulisa wa APR FC we asanga bigoye ndetse bisa n’ibidashoboka ko ikipe afite yakwishyura ibitego bibiri mu minota 27 basigaje gukina nk’uko yabitangaje nyuma y’imyitozo yo kuwa mbere w’iki cyumweru.

Kwizera Pierrot bamushose ku bugabo ariko nta kibazo gikomeye yagizeKwizera Pierrot bamushose ku bugabo ariko nta kibazo gikomeye yagize

Mu kugaragaza uko yakiriye icyemezo cyafashwe ku mpaka zavutse nyuma y’isubikwa ry’uwo mukino, Umutoza Karekezi yavuze ko Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) ari ubwo gukurirwa ingofero kuko hafashwe icyemezo kiboneye.

Ati “Naboneraho n’umwanya wo gushimira Federation kuko kwemeza ko dukomeza tugakina iminota 27 ni icyemezo cyiza, ni n’agaciro bahaye abafana bari baje i Gisenyi […] nibaza ko ari ukubaha buri kimwe cyari cyabaye muri uwo mukino.”

Ku rukuta na bo banyuzagamo bagatera ubuseKu rukuta na bo banyuzagamo bagatera ubuse

Rayon Sports ikigera mu kibuga hashobora kuzahita habaho impinduka ku bakinnyi nka Rutanga Eric na Mukunzi Yannick bagize imvune zoroheje ku buryo batabashije no gukora imyitozo hamwe na bagenzi babo, ariko ngo nta mpungenge Umutoza Karekezi Olivier afite kuko afite abasimbura kuri buri mwanya.

Iyo minota 27 ya nyuma y’umukino wa nyuma wa Super Cup uzakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi z’umugoroba (4:00pm), APR FC izaba yemerewe gusimbuza abakinnyi babiri gusa ndetse izakina ari 10 bitewe n’ikarita y’umutuku yahawe Nshimiyimana Amran ku munota wa 40, mu gihe Rayon Sports yo bazaba ari 11 ndetse ikazaba igifite gusimbuza abakinnyi batatu.

Aba ni bo bakinnyi ba Rayon Sports bazaba bari mu kibuga kuri uyu wa gatatuAba ni bo bakinnyi ba Rayon Sports bazaba bari mu kibuga kuri uyu wa gatatu

Abakinnyi ba APR FC bazaba bari mu kibuga havuyemo Nshimiyimana Amran wahawe ikarita y'umutukuAbakinnyi ba APR FC bazaba bari mu kibuga havuyemo Nshimiyimana Amran wahawe ikarita y’umutuku

Abatoza ba Rayon Sports ngo baziruhutsa umukino urangiye, ibyo bavuga ngo bamaze gutwara Super Cup ntibabikozwaAbatoza ba Rayon Sports ngo baziruhutsa umukino urangiye, ibyo bavuga ngo bamaze gutwara Super Cup ntibabikozwa

Abafana bo baba ari benshi nk'ibisanzweAbafana bo baba ari benshi nk’ibisanzwe

Yannick Mukunzi ntiyakoze imyitozo kubera imvune yoroheje yakuye mu gice cy'umukino bakiniye i RubavuYannick Mukunzi ntiyakoze imyitozo kubera imvune yoroheje yakuye mu gice cy’umukino bakiniye i Rubavu

Rutanga Eric na we ntiyakoze imyitozo, ariko kabaye akanya keza ko wkifotozanya n'abafanaRutanga Eric na we ntiyakoze imyitozo, ariko kabaye akanya keza ko wkifotozanya n’abafana

Manishimwe Djabel na we ari mu bitozaga gutera imipira y'imiterekano izwi nka 'Coup Franc'Manishimwe Djabel na we ari mu bitozaga gutera imipira y’imiterekano izwi nka ’Coup Franc’

Rayon Sports izirikana ko APR FC irindwa bake ku mipira y'imitirekanoRayon Sports izirikana ko APR FC irindwa bake ku mipira y’imitirekano

Rayon Sports ntiyakoze imyitozo y'ingufu nk'ibisanzweRayon Sports ntiyakoze imyitozo y’ingufu nk’ibisanzwe

Isengesho rimwanditseho ubanza ari ryo banga rituma akina nezaIsengesho rimwanditseho ubanza ari ryo banga rituma akina neza

Abayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, Ismailla Diarra na Tidiane Kone ni bo bitezweho gukura iyi kipe mu nzara za Police FCAbayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, Ismailla Diarra na Tidiane Kone ni bo bitezweho gukura iyi kipe mu nzara za Police FC

Caleb na we yakuye imvune mu mukino wa mbere wa Azam Rwanda Premier LeagueCaleb na we yakuye imvune mu mukino wa mbere wa Azam Rwanda Premier League

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ntakirutimana fidel

    Kuya 27-09-2017 saa 10:59'

    birashoboka cyanekobabyishyurabakanansinda murakoze reka dutegereze

  2. knc

    Kuya 27-09-2017 saa 10:53'

    kuraje basore ! gusa murye muri menge kuko mushobora gutangirira Ku ma red cards cyane kuri ba kongwe !!!!

  3. Mboneye Theophile

    Kuya 27-09-2017 saa 10:33'

    Icyo navugacyo iyi super cup Reyol sport yayijyanye ntagaruriro gusa Mulisa nareke gutuma twandika izina nabi kuri Reyol sport njye ndimugahinda kadashira murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru