RUHAGOYACU.com

Ibrahimovic wa Rayon Sports yageze i Kigali asezeranya abafana igikombe

Rutahizamu mushya w’ ikipe ya Rayon Sports Umunyamali Alassane Tamboura yageze mu Rwanda mu gitondo cy’uyu munsi atangariza Ruhagoyacu ko yizeye kugeza Rayon Sports kuri byinshi byiza.

Alassane Tamboura bakunze kwita Ibrahimovic muri Mali, yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku i saa mbiri n’igice za mu gitondo(8:30’), aho yakiriwe n’umunyamabanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier na we wari umaze umwanya amutegereje dore ko kuri gahunda yagombaga kuhagera saa 7:30’.

Allasane uzwi nka Ibrahimovic yakiriwe n'umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya OlivierAllasane uzwi nka Ibrahimovic yakiriwe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier

Uyu musore ushinguye ariko udafite ibigango nka bagenzi be bakiniye ikipe ya Rayon Sports, yatangarija Ruhagoyacu ko yizeye kugera kure ari kumwe n’iyi kipe ye nshya ya Gasenyi nkuko bayihimba.

“Nje kugirango ntange ibishoboka byose. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itware ibikombe InShaAllah.

Nta kinini nzi kuri Rayon Sports gusa nje kuyifasha bishoboka. Nta kinini navuga gusa nzakora ibishoboka byose ngo dutware igikombe”.

Uyu musore w'imyaka 21 ngo hari urwego rwisumbuye yizeye kuzageraho ari kumwe na Rayon SportsUyu musore w’imyaka 21 ngo hari urwego rwisumbuye yizeye kuzageraho ari kumwe na Rayon Sports

Allasane wakiniraga As Bamako yo muri Mali, yavuze ko yari asanzwe aziranye na Moussa Camara aje gusimbura muri Rayon Sports, ndetse akaba azi na Tidiane Kone bakomoka mu gihugu kimwe.

Uyu musore w’imyaka 21, yadutangarije ko atari yakinaho irushanwa rya Champions League Rayon Sports izitabira umwaka utaha, ndetse avuga ko yari yashoboye gutsinda ibitego bine mu mwaka wa shampiyona ushize.

Ibrahimovic wa Rayon Sports abafana ntibamwitege mu myitozo ya none kuko yahise ajya kuruhukaIbrahimovic wa Rayon Sports abafana ntibamwitege mu myitozo ya none kuko yahise ajya kuruhuka

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Clement Oye Gikundiro

    Kuya 1-08-2017 saa 07:33'

    Igikona Tuzajyiha Wana

  2. junior

    Kuya 30-07-2017 saa 15:25'

    haha ngo rutahizamu watsinze ibitego bingahe?????? ooh rayon uri inyatsi iminsi yose. ndumva uwo rutahizamu wanyu nta difference azakora nankeya wagirango aho kubitsinda arabyugarira. mujye mu menya gukoresha inyito neza. ibitego 4 uwo si rutahizamu muri season yose

  3. junior

    Kuya 30-07-2017 saa 12:33'

    haha ngo rutahizamu watsinze ibitego bingahe?????? ooh rayon uri inyatsi iminsi yose. ndumva uwo rutahizamu wanyu nta difference azakora nankeya wagirango aho kubitsinda arabyugarira. mujye mu menya gukoresha inyito neza. ibitego 4 uwo si rutahizamu muri season yose

  4. kunda

    Kuya 30-07-2017 saa 08:14'

    arakaza neza mwisi y’ibyishimo kandi gikundiro turamwishimiye

  5. djamal

    Kuya 29-07-2017 saa 23:16'

    Ibitego 4 ?,umwaka wise mbega rutahizamu!!,iyo mugarura Diara na Kasiigye se,ibitego 4 na Mustapha arabitsinda, yewe nta Ibrahimovic mbonye

  6. cimax

    Kuya 28-07-2017 saa 11:52'

    Rayon oyeeeee! comite zayo zose zishishikazwe no guhuriza hamwe , ubundi umugisha w’Imana turikumwe

  7. S Patrick Uganda

    Kuya 28-07-2017 saa 09:59'

    Gahinda Fc Mwapfa Murashize Mwacyize Kasirye Abakubita Bitatu Wenyine Noneho Ibrahimovic Nukubakubita 5 Wenyine Tubifashijwemo Numutozamushya Olivier Karekezi Wooow Biranejejecyane Gasenyi Oyee Kuko Izabasenyagura Gikundiro Irakunzwe Cyane Akandi Kazina Ni Binezero Aribyo4:0 Cg 4G

  8. UKUNDWANIMANA

    Kuya 28-07-2017 saa 07:10'

    GIKONAWE URAMBABAJE??KUKO UGIYE KWICWA RUBI ??

  9. Gakwaya

    Kuya 27-07-2017 saa 21:23'

    Genda Gakwaya ukunda amafoto kandi ubu numvishe ntacyo ushinzwe muri rayon

  10. Rutebuka

    Kuya 27-07-2017 saa 19:09'

    Welcome Ibrahimovic Wacu

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru