RUHAGOYACU.com

Ibyo Rayon Sports ishinja Masoud byose ni ibinyoma – umuvugizi wa Massoud

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports Fc ihagarikiye umutoza wayo Irambona Massoud Juma, Ruhagoyacu.com yifuje kuvugana na nyir’ubwite ngo agire icyo abitangazaho, ariko kuri telephone ye aduha uwo yatubwiye ko ari umuvugizi we ngo agire ibyo adutangariza.

Uyu mugabo wavuze ko yitwa Adam ntagire irindi zina atangaza yavuze ko Massoud atakwitaba telepfone, ariko ko ibyo ashinjwa n’ikipe ya Rayon Sports fc byose ari ibinyoma.

Ati “ njyewe ndi inshuti ye ntabwo ari bwakire undi muntu, njyewe banyita Adam, twari turi kumwe twagiye gutabara mu kiriyo, ibyo mwari mugiye kumubaza nabasubiza nta kibazo…. Yego yabimenye n’ibaruwa bayimuhaye, nawe afite ibyo ari buze gukurikizaho, imyanzuro y’iwe ashobora no kuyitanga ejo nawe bitewe n’ukuntu yabyakiriye, bamuhagarikiye ikintu atemera, ibyo byose ni ukubeshya, ibyo byose ni ibinyoma, none se baramushinja resultat mediocre (umusaruro hafi ya ntawo) , wabisobanura gute” Adam uvugira Massoud Juma.

Masudi ngo yaba azira amafaranga ya Skol yateje umwiryane mu ikipeMasudi ngo yaba azira amafaranga ya Skol yateje umwiryane mu ikipe

Uyu mugabo abajijwe icyo akeka cyaba cyaratumye ahagarikwa, yatangaje ko akeka ko ari uko hajemo amafaranga ya Skol(basinyanye amasezerano mashya) akazana umwiryane mu ikipe none umutoza Masudi akaba abigendeyemo.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 24 Mata, nibwo Rayon Sports Fc yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Massoud Juma igihe kingana n’icyumweru, imushinja ko atumva inama za bagenzi be bafatanije gutoza, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier.

Massoud azasiba imikino ibiri irimo uw’igikombe cy’amahoro wo kuri kuri uyu wa gatatu, taliki ya 25 Mata, Rayon Sports Fc yakiramo Rugende Fc (umukino ubanza Rayon Sports Fc yatsinze ibitego icyenda ku busa), ndetse n’undi wa shampiyona uzaba kuwa gatandatu taliki ya 29 Mata, izasura Musanze Fc.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

a.rudasingwa.@yahoo.com Kuya 26-04-2017 saa 11:58'

Sha njye mfana Rayon arko biriya bitipe biri muri komite n’ibisambo kbsa ubu bari rukana massoudi mu busambo bwabo reba ba DONADEI murebe MINAET aho yaratugejeje bareke ibyo kbsa tutabura igiikombe kbsa

mumfashe dukorere comandoz wacu

a.rudasingwa.@yahoo.com Kuya 26-04-2017 saa 11:58'

Sha njye mfana Rayon arko biriya bitipe biri muri komite n’ibisambo kbsa ubu bari rukana massoudi mu busambo bwabo reba ba DONADEI murebe MINAET aho yaratugejeje bareke ibyo kbsa tutabura igiikombe kbsa

mumfashe dukorere comandoz wacu

Tigana Kuya 26-04-2017 saa 11:47'

Nkinama iruta izindi Masudi match 2 ntacyo zivuze uretse ubwiyemezi uracyubaka izina, uracyafite amahirwe y’igikombe mu ntoki ariko gukinisha Savio inyuma ubyemere wakoze amakosa ibyo byararangiye ari nabyo byateye kugukeka. Ubu hanga amaso igikombe uhunge itangaza makuru rizatazagukura ku mugati.
Rayon nayo nishake aba attaquant 3 bazayifasha mu mikino nyafrika itaha ive mu byahise abahari ubu ntawe utarababonye mu mikino mpuza mahanga nicyo bashoboye
Ikindi defence hari icyuho mwarabyiboneye ntabakinnyi b’inzingo bakenewe championat ya Mali nikurikiranwe neza na Uganda iri kwitwara neza hakorwe amagerageza kandi kwibwa abakinnyi iryo kosa ntirizasubire ubundi Rayon izabikora tugomba no kubyaza umusaruro Rwatubyaye washowemo menshi icyo kintu gitekerezwe

Peter Musenda Kuya 26-04-2017 saa 05:06'

Rayon Yacu Itora Abayobozi Igatoramo Numucyeba Wokuza Bidobya Bigeze Aheza Turasenga Ibikombe Tuzabitwara Uteza Umwiryane Akabaza Abakunzi Ba Rayon Imana Izamuhana.

Musesenguzi Kuya 26-04-2017 saa 00:18'

Abayobozi n’umutoza barebe ibikombe, bibagirwe ubusitari no kwiyemera/kwishyira hejuru.
After all ni Masoudi uzabihomberamo. Atekereze neza ace bugugu, areke kuba icyo Atari yaba cyo!!

jovin Kuya 25-04-2017 saa 22:22'

abayobozi baraduhemukiye gusa

celestin Kuya 25-04-2017 saa 21:39'

nga frw murayafite? muyakuyehehe murimo murashwana Iyo mukabona byarikugenda bite mukomeze mushwane Wenda twaba dukize urusaku rwanyu

Osee Kuya 25-04-2017 saa 20:30'

Nyamuneka bayobozi ba rayon mureke kwangiza abakinnyi mumutwe! umukeba atabona icyuho.

tony Kuya 25-04-2017 saa 20:07'

Rayon rwose irasekeje nihehe wumvise bahagarika umutoza utsinda kuba twumvikana nabamwungirije yaramaze ko atsinda se bivuze iki Reka nibabeshye ibindi

kayumba leodomir Kuya 25-04-2017 saa 19:49'

ye dufite umuzimu père batwirukanye kukibuga PE!!!

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!