RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
“Ibyo umuyobozi avuga ajye abivuga ku giti cye…..’’- Maso agaruka ku guhagarikwa kwa Masudi yungirije muri Rayon Sports
Print Comments: 9 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports; Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ ntavuga rumwe n’ubuyobozi ku byatangajwe ku ihagarikwa ry’umutoza mukuru muri iyi kipe; Masudi Djuma.

Nshimiyimana Maurice yatangarije RuhagoYacu n’abandi banyamakuru ko Masudi bakoranaga neza, bitandukanye n’ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ubwo bwahagarikaga uyu mutoza mukuru, bikavugwa ko harimo kutumva inama ahabwa n’abo bakorana.

“Njyewe Masudi twakoranye neza, nta kibazo kirimu mikoranire yacu, ibaruwa imuhagarika bayinyeretse mu gitondo ko bamuhagaritse, nari nabyumvise ninjoro ariko sinabyumva mu buryo buri offciel.”

“Njyewe ku giti cyanjye nka Maurice twakoranye neza, uretse ko staff ni abantu benshi; dufite ukuriye staff; directeur technique uri muri komite arahari, hari n’abandi dukorana…ni benshi, ku ruhande rwanjye twakoranye neza, twasangiye byose, twashakanye amanota twabashije kubona, iyo dukorana nabi ntitwari kubasha kugera hariya turi muri shampiyona.”

Masudi Djuma, Cassa Mbungo na Maurice 'Maso' wakoranye na Cassa muri Police FC ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC mu kwezi gushizeMasudi Djuma, Cassa Mbungo na Maurice ’Maso’ wakoranye na Cassa muri Police FC ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise FC mu kwezi gushize

“Ibyo umuyobozi avuga ajye abivuga ku giti cye nk’umuyobozi, na njye mbivuze ku giti cyanjye, kandi iyo atangaza ko tutumvikana..ubundi umutoza mukuru abari chef wa staff, yari kuvuga ngo abatoza banyungirije ntibanyumva..tukagenda. Icyemezo ni we ugifata kuko ibitekerezo byacu sinangombwa ngo abyumve kuko aba afite uburenganzira bwo kubyanga, ni we uba aribubibazwe.”- Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije muri Rayon Sports

Nshimiyimana Maurice wanatoje umukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro Rayon Sports yatsinzemo Rugende FC ibitego 3-0, azanatoza kandi umukino utaha, aho Rayon Sports izaba yerekeje kuri Stade Ubworoherane gukina n’ikipe ya Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

fanny Kuya 26-04-2017 saa 16:32'

Turamutse tubuze igikombe muzatubabaza cyane!mugendegake rero

me Kuya 26-04-2017 saa 13:19'

Masudi mumubuze mwaba mwikozeho.Gusa uwafashe icyo cyemezo mumukurikirane kuko Rayon ibuze igikombe ibisobanuro yatanga sinzi byavahe.Amuteyemo umutima mubi gusa kandi ntako atari yagize.Cyakora abamuhagaritse nibaswata igikombe bazategure icyabo bagihe aba Rayon kuko Masudi yatanze umwitangirizwa ugaragara.Ntacyo uzasobanurira abakunzi ba Rayon wowe wahagaritse umutoza uko wiboneye ureba naho ibihe bigeze bya shampiona

JMV Kuya 26-04-2017 saa 10:45'

Njye ndabwira abayobozi ba rayon sport ko ibyo bari kudukorera tutabyishimiye.Niba mwarahaye akazi umutoza mumwishimiye ni gute mujya kumwivangira mu kazi?GACINYA nubwo uri umuyobozi ntabwo wize ubutoza ?iyo uba umutoza wari gutoza rayon sport ntimwirirwe mushaka umutoza.Kuri mach ya Rivers wagiye gutongana muri Vestiaire utonganya abatoza n’abakinnyi.Ese ubundi iyo ujya mu kibuga ukawukina.Mandat yanyu igiye kurangira none ibyiza mugiye kugeraho byo gutwara ibikombe murashaka kubisubiza inyuma.Twebwe abafana dukunda rayon sport ariko namwe nimukaduteshe agaciro kuko tutabonetse kuri stade namwe ntabwo mwashobora kuyobora rayon sport.kuko amanyanga yanyu turayazi.Njye icyo nisabira abafana nibaramuka birukanye Masudi wacu nidutware n’igikombe cya Championant umupira muzajye muwirebera.Njye mvugishije ukuri nta mutoza watanze amahoro muri Rayon nka Masudi.Kuva Masudi yahagera niho ibibazo byagabanutse muri rayon sport.Amaze gushyira umwuka mwiza muri rayon none murashaka kumwitura inabi.Murarye mwifashe.

karekezi Kuya 26-04-2017 saa 09:00'

Iyo bashaka kudusaruramo amafaranga batubeshya ko ekipe ari iya abafana, ariko twabasaba guhamana umutoza bakatubwira ko ari ibyabo.

kigali Kuya 26-04-2017 saa 08:40'

ahubwo ndabona Ba Gacinya basaze cg Umukeba yabapfumbatije, numvishe ngo Musanze APR yabahaye million 3 zogutegura match ya rayon muri wkend, ndumva amakipe asigaye gukina na rayon azabyungukiramo agatubutse.

claude Kuya 26-04-2017 saa 08:33'

Bjr,jyewe mfana APR FC , gusa kuvuga uko ibintu bigaragara ntakosa riba ririmo,Niba Maso avuga ukuri , abayobozi bohejuru muri Rayon nabo bakaba bavuga ukuri, mbese nkabakunzi ba Rayon baramenya gute ibirukuri?,Nyamara Massudi yaramaze gukora byinshi byiza muri Rayon,ese komuvuga ngo 80%niwe wakuyemo ikipe akayibuza kubona 200M , ararengana uwayikuyemo nuwabaguriye barutahizamu kuko ntacyo bigeze bakora,niba ariwe yabaguze nabibazwe, gusa mudufashe twese nkabakunzi baruhago tumenye ukuri aho kuri, kandi nibigaruka kubayobozi nabo babibazwe.

inkotanyi Kuya 26-04-2017 saa 08:10'

Ibiturabimenyereye iyo ikipe yacu imezeneza namwe bararibwa ntimureba umuntu mutangiye kuyizanamo umwuka mubi ikizakurikira nugutsindwa mukikoma umutoza ngo nimubi kdi abodufite nabi nabayobozi batarebakure.

alex Kuya 26-04-2017 saa 07:07'

aba rayon ubanza hari umuzimu wabateye wo kutumvikana , uretse roul shungu ninde wundi mutoza urakorera rayon nkibyo masoudi ayikoreye ,kubasha kumvikanisha abakinnyi bakaba bamaze umwaka bataryana n’ ikintu gikomeye

dfgg Kuya 26-04-2017 saa 03:55'

Rayon waragowe. Ariko ni gute umuntu umwe yangwa babiri bagata bugwate aba rayon buzuye igihugu kweli? wasanga bafashe akantu ngo igikombe twari tugiye gutwara kigende. RUGAMBA ati: Inda nini tuyime amayira.... Ni gute umuntu umwe afata icyemezo cyo kubuza abandi ibyishimo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)