RUHAGOYACU.com

Ibyumweru 6 Hakizimana Muhadjir adakandagira mu kibuga, azasiba imikino isigaye irimo uwa Rayon Sports

Hakizimana Muhadjir, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC, ukina asatira izamu, agiye kumara ibyumweru bitandatu adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune.

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi n’ubundi atabanza mu kibuga kubera uburwayi, yaje kuvunikira mu myitozo yabaye ejo ku mugoroba, ubwo yatsikiraga, ajyanwa kwa muganga.

Bikaba byamaze kwemezwa ko uyu mukinnyi washyizweho isima ku kaguru, nyuma yo gusanga igufwa ryo mu kaguru ryatandukanye, azamara hanze ibyumweru bitandatu kugira ngo abashe kuba yagaruka mu kibuga dore ko imvune yagize ari nk’imwe bagenzi be barimo Sekamana Maxime watangiye imyitozo yoroheje na Nshimiyimana Amran bagize mu mwaka ushize.

APR FC ikaba izakina imikino isigaye kugira ngo shampiyona isoze n’imikino yayo ibanza idafite uyu mukinnyi, aho kuri uyu wa Gatanu barahura na Marines FC i Rubavu, bakurikizeho Rayon Sports mbere yo guhura na Bugesera FC.

APR FC ubu iri kurushwa amanota atanu na Rayon Sports ya mbere n’amanota 32.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Thousse

    Kuya 13-01-2017 saa 03:04'

    Imana imufashe akire

  2. Olivier Muhire

    Kuya 13-01-2017 saa 02:02'

    yayaaaaa sorry for him kbsaa ,,nanga APR arko mbabajwe nimvune nkiyi itunguranye kbsa,get well soon recovery @Muhadjir

  3. -####-

    Kuya 12-01-2017 saa 22:11'

    ntabwo mfana APR ariko ndababa kuba uriya mwana nawe agize imvune erega buriya ni igihombo kuri twese ntabwo ari APR gusa yihangane azakira agaruke

  4. wangu

    Kuya 12-01-2017 saa 06:51'

    yooooo Muhadjir Disi !!!!!!!!!!!! niyihangane nta kundi bibaho

  5. ntamuhanga

    Kuya 12-01-2017 saa 06:24'

    Noneho imyitozo izabe ihagaze hatagira abandi bavunika, mukeba akatwotsa.

  6. ntamuhanga

    Kuya 12-01-2017 saa 06:24'

    Noneho imyitozo izabe ihagaze hatagira abandi bavunika, mukeba akatwotsa.

  7. Musesenguzi

    Kuya 12-01-2017 saa 03:19'

    Atanu gusa, ba uretse urebe ayo tugiye kuyirusha.
    Umwanya wa Gatatu niwo nayihaye shampiyona itararangira, nawo igomba kuwukorera naho ubundi ni uwa Kane!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru