RUHAGOYACU.com

Bugesera ishobora gusezerera burundu, abatoza imaze ibyumweru 2 ihagaritse

Abatoza babiri bungirije muri Bugesera FC hamwe n’umuganga bafatiwe ibihano byo gusiba imikino itatu, ariko yararangiye ntibahamagarwa gutangira akazi, bikaba binashoboka cyane ko batazasubira mu mirimo yabo.

Abahagaritswe ni Nzunga Thierry wari umutoza wungirije, Kayitare Aimee wari ushinzwe ibya tekiniki na Ngayaberura Omar usanzwe ari umuganga wa Bugesera Fc.

Nzunga Thierry avuga ko ibihano byo gusiba imikino itatu byarangiye ariko bategereje icyo ubuyobozi buzababwira.

Ibaruwa yahagarikaga Nzunga ThierryIbaruwa yahagarikaga Nzunga Thierry

Ati" navuganye na perezida, arambwira ngo barindiriye ko bakora inama kuwa gatandatu", Nzunga Thierry.

Uyu mutoza avuga ko intandaro y’ihagarikwa rye ari abakinnyi ba Bugesera FC baba i Kigali bashatse kwikorera ibyo bashatse nyuma y’igenda rya Mashami Vincent.

Ati" nyuma ya Mashami, abakinnyi bigize nk’aho ikipe ari iyabo, njyewe ndavuga nti ko umutoza ari mushya reka murwanire ishyaka bakamubeshya ngo bararwaye, ndavuga nti oya kubwa Mashami ibi bintu ntibyabagaho, utakoze imyitozo ntakina, usanga njyewe mbaye mubi, ni abo bakinnyi b’i kigali bikoreraga ibyo bashaka" Nzunga Thierry asobanura intandaro yo guhagarikwa.

Amakuru duhabwa n’umuntu wa hafi mu ikipe ya Bugesera FC, aravuga ko Nzunga Thierry ashobora kuba yarirukanywe burundu, naho Kayitare Aimee akazajyanywa mu ikipe y’abana.

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko nta kintu yabivugaho mbere yo kuwa mbere (ubwo yashakaga kuvuga taliki ya 29 Gicurasi).

Ati " icya mbere ni inama, tugasesenguraaaaaaaaa, bashobora kuuuuuz, ntabwo nagusubiza nonaha, ihgangane nzagusubize nko kuwa mbere", Perezida wa Bugesera wavuze arya iminwa nk’ufite icyo ahishe, byatuma umuntu akeka ko aba batoza birukanywe.

Si ubwa mbere muri Bugesera FC havugwa ikibazo cy’abakinnyi baba i Kigali binubira kujya mu Bugesera, kuko n’umutoza Mashami Vincent akiri muri Bugesera FC, yageze aho abura Sentongo Farouk utarashakaga kuba mu Bugesera ahubwo wifuzaga gukina ataha i Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

ngenzi Kuya 25-05-2017 saa 14:17'

Nubundi abo ntacyo badufasha igihe baba bagarutse kubera urwikekwe.
so nibabasezerere bajye gushakira ahandi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!