RUHAGOYACU.com

Igikombe cy’Amahoro 2018: Uko amakipe yatomboranye muri 1/16

Nyuma y’imikino yaraye ibaye hakamenyekana amakipe yose azakina imikino ya 1/16 mu gikombe cy’Amahoro 2018, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje uko amakipe azahura muri iki cyiciro.

Sorwathe Fc, Gasabo United, Aspor Fc, Rwamagana City na Giticyinyoni Fc niyo yabaye amakipe atanu ya nyuma yabonye itike ya 1/16, yiyongera ku yandi 27.

Uko amakipe azahura muri 1/16 (imikino ibanza)

Kuwa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare

 • Giticyinyoni vs APR Fc (Stade de Kigali, 15:30)
 • Rwamagana City Fc vs Amagaju Fc (Rwamagana, 15:30)
 • Gasabo United vs AS Kigali (Ferwafa, 15:30)
 • Unity Fc vs Bugesera Fc (Indera, 15:30)
 • Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe, 15:30)
 • Heroes Fc vs Musanze Fc (Kicukiro, 15:30)
 • Esperance FC vs SC Kiyovu (Mumena, 15:30)

Kuwa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare

 • Sorwathe Fc vs Espoir Fc (Kinihira, 15:30)
 • Aspor Fc vs Rayon Sports Fc (Stade de Kigali, 15:30)
 • Intare Fc vs Marines Fc (Ferwafa, 15:30)
 • Pepiniere Fc vs Gicumbi Fc (Ruyenzi, 15:30)
 • Hope Fc vs Mukura VS (Rutsiro, 15:30)
 • Vision Fc vs AS Muhanga (Mumena, 15:30)
 • Etoile de l’est Fc vs Etincelles Fc (Mumena, 15:30)
 • Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Sade Mironko, 15:30)
 • United Stars vs La Jeunesse (Kabagali, 15:30)

Imikino yo kwishyura ya 1/16 izakinwa tariki ya 21 na 22 Gashyantare 2018 mu gihe bazagaruka mu kibuga bakina 1/8 hagati ya tariki ya 14 na 15 Werurwe no ku ya 17 n’iya 18 Werurwe mu kwishyura.

Imikino ya 1/4 izaba hagati ya tariki ya 22 na 23 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura yo izakinwa tariki ya 12 Kamena 2018.

Amakipe azaba yabashije gukomeza, azakina imikino ibanza ya 1/2 tariki ya 26 n’iya 27 Kamena, iyo kwishyura ibe tariki ya 30 Kamena no ku ya 1 Nyakanga mbere y’uko umukino wa nyuma ukinwa tariki ya 4 Nyakanga 2018.

Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka wa 2018, izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka utaha wa 2019.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. ahmed

  Kuya 5-02-2018 saa 07:08'

  ark ferwafa ntinakopera ahandi uko babigenza ? uku nuguhumya amakipe yomur 2nd division ntayo twabona itungura nkaza Bristol ahandi zibikora


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru