RUHAGOYACU.com

Igikombe cy’Amahoro: Ku bwa burembe, Intare FC zatsinze Vision JN

Hitabajwe Penaliti maze Intare FC zitsinda Vision Jeunesse Nouvelle FC 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu guhatanira igikombe cy’Amahoro, mu gihe bigoranye kandi Unity FC yasezereye ASPOR FC iyitsinze igitego 1-0.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama ni bwo hakinwe imikino y’ijonjora rya mbere mu gikombe cy’Amahoro, aho amakipe 20 yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’andi abiri yo mu cyiciro cya mbere, yahuye abiri abiri ngo yishakemo amakipe 16, arimo 11 yatsinze n’andi atanu yatsinzwe neza (Best Loosers) zigahita zikomezanya muri 1/16.

Intare FC zabonye itike ya 1/16 cy'irangizaIntare FC zabonye itike ya 1/16 cy’irangiza

Umukino wahuje Intare FC yahoze ari APR Football Academy na Vision JN y’i Rubavu ni umwe mu yari yitezwe cyane, dore ko aya makipe yombi akomeye kandi ari mu za mbere mu matsinda aherereyemo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Aya makipe yombi yahuriye kuri Stade Ubworoherane, ikibuga cya Musanze FC, ngo yishakemo ihita ibona itike ya 1/16 cy’irangiza.

Amakipe yombi yari yakaniranye yarinze asoza iminota yose y’umukino uko ari 90 nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi, bivuze ko banganyije 0-0.

Nk’uko amategeko agenga irushanwa abiteganya, hahise hitabazwa penaliti, maze Intare FC z’Umutoza Rubona Emmanuel zibasha gutsinda eshanu kuri enye (5-4).

Ntwali Fiacle, Umunyezamu w'Intare FC akaba na kapiteni wayoNtwali Fiacle, Umunyezamu w’Intare FC akaba na kapiteni wayo

Icyakora amahirwe ashobora kuba yasekeye Vision JN ikaba ishobora guhita ibona itike ya 1/16 mu makipe atanu yatsinzwe neza (Best Loosers) mu ijonjora ry’ibanze, aho aziyongera kuri 11 yatsinze maze agahita yivanga n’andi yose yabashije kugera muri 1/8 cy’irangiza mu irushanwa nk’iri riheruka, aha hakaba higanjemo amakipe y’icyiciro cya mbere ndetse n’andi atatu yo mu cyiciro cya kabiri.

AS Muhanga, La jeneusse na Sorwathe FC zageze muri 1/8 mu mwaka ushize ni yo makipe yo mu cyiciro cya kabiri azatangirira muri 1/16 kimwe n’ayandi makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya APR FC niyo yegukanye irushanwa riheruka, itsinze Espoir FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka.

Unity FC yatsinze ASPOR FC bigoranyeUnity FC yatsinze ASPOR FC bigoranye

Uko imikino y’ijonjora ry’ibanze yagenze:

Aspor FC 0-1 Unity FC
Kirehe FC 1-0 Interforce FC
Miroplast FC 4-1 UNR FC
Etoile de l’Est 3-0 SEC FC
Hope FC 3-1 Nyagatare FC
Heroes FC 1-0 Gitikinyoni FC
Vision FC 3-0 Rugende FC
Intare FC 0-0 Vision JN FC (*Pens.5-3)
Pepiniere FC 3-2 Gasabo United
United Stars 4-0 Akagera FC
Rwamagana City 0-1 Esperance

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru