RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago ryatanze Albert Mwanafunzi ho Umukandida
Print Comments: 19 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma yigihe cyari gishize hatangajwe ko nta mukandida rizatanga ngo ahatanire kuyobora FERWAFA, ihuriro rigamije impinduka muri ruhago Rwanda Football Coalition for Change ryatanze Albert Mwanafunzi ho umukandida, uyu akaba yari asanzwe ashinzwe amarushanwa muri Komite nyobozi icyuye igihe.

Urubuga rw’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru, FERWAFA, dukesha iyi nkuru rutangaza ko Mwanafunzi yashyikirije inyandiko z’ubwiyamamaze bwe akanama gashinzwe amatora hasigaye iminota 10 gusa ngo igihe cyo kwakira kandidatire kirangire, aho Kalisa Adolphe ukuriye ako kanama yakiriye izo nyandiko saa ine n’iminota 50 (10:50am) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga.

Mwanafunzi Albert mu 2014 yari yiyamamaje nk'umukandida wa AS KigaliMwanafunzi Albert mu 2014 yari yiyamamaje nk’umukandida wa AS Kigali

Mwanafunzi yazanye kandidatire ye aherekejwe n’umuyobozi w’iryo huriro azaba ahagarariye, n’Umuyobozi w’ikipe ya Gasabo Fc, Raoul Gisanura, uwa Hope Fc Kanamugire Fidele na John Ntwali, wa La Jeunesse Fc.

Umuyobozi w’iryo huriro, Kanamugire Fidele yatangaje ko bahisemo Mwanafunzi Albert kuko ari we bahisemo nk’umukandida wabo kuko babona yazabafasha gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bafitiye umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu bwiyamamaze bwe hanakubiyemo abo abona yazakorana na bo aramutse atowe, barimo uzaba amwungirije (Vice President), ari bo Uwintwari John na Ndejeje Uwineza Marie Rose,
Komisoyo y’icungamari: Munyandamutsa Maurice,
Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Kayiranga Liliane,
Komisiyo y’Iterambere ry’abakiri bato: Kanamugire Fidele,
Komisiyo ya Tekiniki: Muteyinkingi Calixte Rachid,
Komisiyo y’Amategeko: Muhimpundu Sandra,
Komisiyo y’Umupira w’abari n’abategarugori: Nyinawumuntu Grace,
Komisiyo y’Abasifuzi: Nzabahimana Augustin Neto,
Komisiyo y’ubuvuzi (Medical Commission): Habimana Gerard,
Komisiyo y’Umutekano: Mukiga Rutagengwa.

Nzamwita Vincent Degaule ni we uzaba ahanganye na Mwanafunzi Albert mu matora y'umuyobozi wa FERWAFANzamwita Vincent Degaule ni we uzaba ahanganye na Mwanafunzi Albert mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA

Nzamwita Vincent ’Degaule’ mu bwiyamamaze bwe we yatanze aba bakurikira ko ari bo yakwishimira gukorana na bo:

Visi Perezida: Nizeyimana Olivier
Komisoyo y’icungamari: Mukangoboka Christine,
Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Nikuze Valentine,
Komisiyo y’Iterambere ry’abakiri bato: Nshimiyimana Alexis Redamptus,
Komisiyo ya Tekiniki: Munyankaka Ancille,
Komisiyo y’Amategeko: Masumbuko Moussa,
Komisiyo y’Umupira w’abari n’abategarugori: Kagabo Patrick,
Komisiyo y’Abasifuzi: Ruhamiriza Eric,
Komisiyo y’Amarushanwa: Kajangwe Joseph
Komisiyo y’ubuvuzi (Medical Commission): Hakizimana Moussa,
Komisiyo y’Umutekano: AIP Ntakirutimana Diane.

Nyuma yo guhagarika kwakira kandidatire, kuva tariki ya 17kugeza ku ya 22 Nyakanga hazasuzumwa izo nyandiko z’ubwiyamamaze, maze ku itariki ya 8 Kanama 2017 hemezwe abazahatanira imyanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA.

Abakandida bazaba bemejwe bazatangira kwiyamamaza kuva tariki ya 14 Kanama kugeza ku ya 9 Nzeli 2017, ubwo hazaba habura umunsi umwe ngo habe amatora nyirizina.

Mwanafunzi yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amarushanwa (competitions commission) kuva muri Mutarama 2014, ubwo habaga amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA ari nay o yashyize ku buyobozi Nzamwita Vincent Degaule.

Katega Kuya 17-07-2017 saa 08:31'

Nshimire iri huriro ryatanze candidature yaryo mbagira inama bakomeze gushyira hamwe ntihagire ibibateza umwiryane hagati yabo, ahubwo begere ka gatsiko kigaruriwe na de Gaule bashakemo abazabafasha kugira ngo batsinde amatora birashoboka ko de Gaule yazakuramo candidature ye abonye ko azatsinda uretse ko kugira ijwi rimwe abimenyereye mwibuke ayo yabonye muri CECAFA. Amahirwe masa kuri Mwanafunzi.

Annet Kuya 17-07-2017 saa 07:39'

GASENYI WEEE, URABESHYA NIZO NGIRWAMAYERI ZAWE, UWAGUTSINZE NTAHO YAGIYE, DEGAULE AZABAYOBORA NIMUSHAKA UMUPIRA MUZAWUREKE HAZAZAMUKA ANDI MAKIPE AFITE IMYUMVIRE IGENDANYE NIGIHE UREKE MWE MUKIGENDERA KUBYAKERA !!!!!!!!!!!!!!!

tyuhg Kuya 16-07-2017 saa 18:14'

Dutegereze tuzarebe uko bizagenda. None se wa mugani wa R.Salus, uwo bavuga ushyirishaho abayobozi ba Ferwafa, yaba yaramuvanyeho amaboko?Ndavuga uyobora Ferwafa ubu. Niba akimushyigikiye, mukureyo amaso ubwo yaba akimwemera.

Kombora Kuya 16-07-2017 saa 14:30'

sha iyi candidature yaje habura 10min ngo abazakira bafunge inzugi,ikindi kandi ikiyongeraho kuva muri ferwafa indani, mugihe Degaule yari yamaze kwizezwa ko aziyamamaza wenyine muyitege. ishobora gutungurana ndabarahiye. uyu mukino ushobora kuza uryoheye ijisho n’amatwi kubawukurikirana kuri Radio. icyo nkundira RAYOn yanze kubyivangamo mama we ireka ferwafa ubwayo irisenya!!!

Ukuri Kuya 16-07-2017 saa 08:45'

Albert Mwanafunzi jye ndamuzi cyane guhera muri 1986 twiga ku shuli Mwanga i Goma Frère Ngombwa Stanislas yari abereye Umuyobozi. yari muri équipe yatwaye igikombe cy’amashuli yo muri Nord Kivu batsinze ishuli bita Instigo byarimo abakinnyi bakomeye nka Komayombi Désiré, Beton, Yahaya bose bakiniraga équipe Virunga ndetse bagatanga ikiraka muri Etincelle. ubu akora mu mujyi wa Kigali, akaba ari no mu buyobozi bwa AS Kigali amazemo igihe kirekire kuva ikitwa Les Citadins. Abazi DR Congo, bazi neza ko iryo shuli ryigagamo intyoza zo muri Nord Kivu.... Ye urebye neza uzasanga no mu nzego nkuru ubu z’igihugu abazi kuri Mwanga barimo. So, iyo ataba ko cyera amashuli n’umupira bitavangwaga, ndibaza ko Mwanafunzi ubu yari kuba izina rikomeye mu mupira. So yarawukinnye, yarawuyoboye... Niho yatsindiye De Gaule naya turufu ye ngo ugomba kuba uri mu buyobozi bw’umpira yakumiriye Meya Murenzi Abdallah. Gusa icyinshimishije ni ukubona De Gaule ahanganye nuwo bari kumwe muri comité ndetse mwana Congo nkawe... So, bityo abamuzi nibo bamuhaze.....Go, go Albert Mwanafunzi.

Karekezi Kuya 16-07-2017 saa 08:09'

muge mutubwira abagize izo commotion ama equipe baba bavuyemo, kuko ntibyumvikana ukuntu ugira gutya ugasanga nka equipe nka Rayon sports ukurura abaterankunka,inyuramo abakinnyi bakomeye bakinira amavubi,yinjiza amafaranga menshi muri ferwafa Kubera abafana benshi kubibuga, wagira gutya ugasanga nta muntu nutoragura nibura imipira igira muri FERWAFA.

syliver Kuya 16-07-2017 saa 08:01'

aha degori azatorwa sinzi uko babigenza kd imbogambi ntizishira munkono

amahano Kuya 16-07-2017 saa 07:58'

Camarade ahabwa ate kuyobora amatora,kandi bizwi ko we na Degaule bava muri APR??????!!!!!!!!, ibibintu ntaho biba nahamwe kw’isi, reka turebe icyo bihatse.

Niyonsaba michi vincent Kuya 16-07-2017 saa 07:54'

ariko icyo mbona nuko yaba degaulle yaba aba bari guhanira impinduka muri ruhago twe nk,abanyarwanda tubategereje ho kuva mu amagambo bagashyira mu ibikorwa ibyo batwemerera biyamamaza nibitaba ibyo bizababera nk,ibi biri kuba kuri degaulle ati abana bazakina champion U 15 U17 ariko byose nta na kimwe kibaye nibadakina nzegura ko uteguye nyakubahwa ? ahubwo amafranga yagatumye abana bakina wayamariye mu amanama n,abambari bawe kugirango ubone uko uguma k,ubuyobozi gusa ibyo wavuze utakoze ni byinshi iki cyari cyo gihe cyo guharira n,abandi nabo bakerekana impinduka byabananira nabo bakavaho naho kuri coalition change ni mushyiremo ingufu kuko ibyanyu nabonye ari byiza ariko namwe ibiri mu nyandiko zanyu ntimuzatandukire kuko abanyarwanda twarababaye bihagije tubategereje ho guhindura byinshi bitagenda muri iriya nzu byakwanga mukaba abagabo mukegura nta guhangana mushyiraho amategeko akumira abandi bashaka kuza kuyobora nk,ibyo ndi kubona kwa degaulle n,abamushyigikiye

mariko Kuya 16-07-2017 saa 07:07'

arega de gaulle yaranzwe namacakubiri yama ekipe ubwo ferwafa yima rayon sport igikombe iribukinine na Apr nanone ubwo Nyandwi Sadamu yari afite amakarita atatu kuko yaribukine na rayonsport agakuraho imwe amagaju yarekarama kumukinnyi wayo bayatera utwatsi ibyo nabyo bifite icyo bivuze Imana ikunda u Rwanda ntabwo yarebera izabikora Mwanafunzi atorwe

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)