RUHAGOYACU.com

Ijabo na Komite Olimpike bagiye gushakira abatoza b’abana amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru

Perezida mushya w’ishyirahamwe rihuza ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru, Sheikh Habimana Hamdan yakiriwe na mugenzi we uheruka gutorerwa kuyobora komite olimpike Munyabagisha Valens, baganira kucyakorwa ngo umupira w’abana utere imbere.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa kabiri bikabera ku cyicaro cya Komite Olimpike, byibanze ahanini ku bufatanye hagati y’Ijabo Ryawe na Komite olimpike, harebwa uburyo izi nzego zombi zatahiriza umugozi umwe kugira ngo umupira w’amaguru w’abana utere imbere.

Hamdan yasabye abo bayoborana gutangira gukora ntabyo kwicara mu biro...Hamdan yasabye abo bayoborana gutangira gukora ntabyo kwicara mu biro...

Nyuma y’ibi biganiro, Sheikh Hamdan Habimana uyobora Ijabo Ryawe, yadutangarije ibyo bumvikanye na komite olimpike.

Hamdan yagize ati: “Urebye perezida wa komite olimpike twaganiriye ibintu bitatu.”

“Arifuza ko dutegura uburyo bwadufasha kugera ku ntego za Ijabo Ryawe maze na bo bakadukorera ubuvugizi.Uyu muyobozi arifuza kandi ko dushishikariza abana bari mu bigo bitandukanye byigisha gukina umupira w’amaguru kwiga bashyizeho umwete kuko bizabafasha mu minsi iri imbere”.

“By’umwihariko yatubwiye ko azadufasha kudushakira uburyo abatoza b’abana babona amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru”.

Ba Perezida bombi bumvikanye kucyakorwa ngo ruhago mu bana izamukeBa Perezida bombi bumvikanye kucyakorwa ngo ruhago mu bana izamuke

Sheikh Hamdan Habimana akaba yahise atangira imirimo mishya aheruka gutorerwa yo kuyobora Ijabo Ryawe nyuma y’iminsi ine atowe. Uyu nkuko yari yijeje abanyamuryango bari bitabiriye amatora ya tariki ya 31 Werurwe, ngo gahunda imuzanye ni ugukora ibikorwa bifatika atari ibya baringa nk’ibiranga bamwe na bamwe muri siporo.

Hamdan yari yagize ati: “Ntabwo nshaka kuzagira izindi nzitwazo, ndashaka ko dukora ibikorwa bigaragara atari ibya baringa”.

“Ntabwo nshaka kuba nka ba bayobozi bamara imyaka n’imyaka bicaye ku buyobozi wababaza ibintu ngo turacyabirimo. Buri mezi atandatu tugomba kujya dusobanurira abanyamuryango ibyo tugezeho,aho tugeze dukora, nibitaba ibyo muzadukureho”.

Ijabo Ryawe rihuriza hamwe ibigo 223 byigisha umupira w’amaguru binyanyagiye mu ntara zose z’igihugu aho bigabanyijwe mu ma ligue agera kuri atanu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Cyiza Hirwa Paccy

    Kuya 13-04-2017 saa 13:53'

    Twe Abana Twifuzako Mwatugeraho Mukareba Impano Twibitsemo Mutubabare Mutuvuganire.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru