RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe n’igihugu cya Oman mu nzira y’ubufatanye mu kuzamura ruhago y’abana b’abanyarwanda

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda Sheikh Habimana Hamdan yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Oman aho yakuye amasomo atandukanye mu byafasha iterambere ry’umupira w’amaguru w’abakiri bato, mu gihe iki gihugu cyanagaragaje ubushake mu gushyigikira ruhago y’abana bo mu rwa Gasabo.

Uru ruzinduko Perezida w’ishyirahamwe rihuza ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru yakoze mu cyumweru gishize, yabonanye n’abantu b’ingeri zitandukanye bafite aho bahuriye na siporo mu gihugu cya Oman, barimo Ibrahim Mubarak Al Alawi na Fathy Nasseir bo muri Federasiyo ya Oman, hakaza Hon. Rashad Ahmed Mohmed Omer Al Hinai wo muri minisiteri ya siporo yaho ndetse n’abandi batandukanye.

Umupira w'abana muri Oman ufite abaterankunga batandukanyeUmupira w’abana muri Oman ufite abaterankunga batandukanye
Mu babonanye na Sheikh Hamdan harimo Hon. Rashad Ahmed Mohmed Omer Al Hinai(wa kabiri uturutse iburyo) usanzwe ari umunyamabanga muri Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo muri OmanMu babonanye na Sheikh Hamdan harimo Hon. Rashad Ahmed Mohmed Omer Al Hinai(wa kabiri uturutse iburyo) usanzwe ari umunyamabanga muri Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo muri Oman

Aganira na RuhagoYacu, Sheikh Hamdan yatangaje ko hari byinshi yungukiye muri uru ruzinduko ahanini kubijyanye n’uko ihuriro ry’amashuri ya ruhago ryaho rikora.

Yagize ati: “Oman ifite ihuriro rya Excellence Sports Academy rihuza amashuri ya ruhago yose yo muri Oman.

Nasuye ama centre menshi arigize, birangira nsanze kimwe mu byo baturusha ari uko abatoza bo mu ma academy yabo baba ari abo ku rwego rwo hejuru bazi ibijyanye n’umupira w’amaguru bihagije”.

Sheikh Hamdna yakomeje agira ati: “Amashuri ya ruhago yabo afite ubushobozi bwose mu bijyanye n’ibikoresho, cyane ko minisiteri ya siporo hamwe na federasiyo y’umupira w’amaguru bibafasha ku buryo busesuye.

Aha kandi ibigo byinshi bikorera muri Oman bitera inkunga ihuriro ndetse usanga hari n’ababyeyi ubwabo n’abandi bantu bakunda umupira usanga batera inkunga ayo ma centre nta yindi nyungu bagamije”.

Umuyobozi wIjabo Ryawe yasuye ishyirahamwe rya ruhago ryo muri OmanUmuyobozi wIjabo Ryawe yasuye ishyirahamwe rya ruhago ryo muri Oman
Haganiriwe kuri byinshi byafasha umupira w'abana bo mu RwandaHaganiriwe kuri byinshi byafasha umupira w’abana bo mu Rwanda
Sheikh Hamdan yasuye ama centres atandukanye yo muri OmanSheikh Hamdan yasuye ama centres atandukanye yo muri Oman

Sheikh Hamdan yakomeje avuga ko nyuma y’ibiganiro n’ab’ingeri zitandukanye, bemeranyije ko hagiye kubaho ubufatanye hagati y’abayobora siporo muri Oman ndetse n’Ijabo Ryawe Rwanda aho mu mezi abiri gusa ari imbere aba bazaza i Kigali kureba uko Ijabo Ryawe Rwanda rikora, ahazanatangizwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’impande zombi.

Uretse ibi, aba bo muri Oman bakaba baremereye Ijabo Ryawe kuzabafasha kuzitabira irushanwa ry’abana rizabera i Dubai mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, aho biteganyijwe ko hazoherezwayo abana batarengeje imyaka 13 cyangwa 15 bahagaze neza mu Rwanda.

Oman igiye gufasha Ijabo Ryawe Rwanda mu kuzamura umupira w'abakiri batoOman igiye gufasha Ijabo Ryawe Rwanda mu kuzamura umupira w’abakiri bato

Ijabo Ryawe rihuriza hamwe ibigo 223 byigisha umupira w’amaguru binyanyagiye mu ntara zose z’igihugu aho bigabanyijwe mu ma ligue agera kuri atanu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jacques

    Kuya 19-10-2017 saa 08:53'

    Ibyaduteza imbere birahari, abandi nabo bafite academy nibamwegere abagire inama kuko twese ni u Rwanda nabana barwo dushaka guteza imbere.

  2. Jacques

    Kuya 19-10-2017 saa 08:53'

    Ibyaduteza imbere birahari, abandi nabo bafite academy nibamwegere abagire inama kuko twese ni u Rwanda nabana barwo dushaka guteza imbere.

  3. niyigena clement

    Kuya 18-10-2017 saa 14:05'

    yes ijabo rifite Umuyobozi ukora neza natananizwa nkuko natangiye kumva ko hari abatangiye kumuvangira Hamudan komereza kbs


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru