RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda: Abana bo mu Ruhango ni bari batahiwe guhigana ubutwari

Nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abana batarengeje imyaka 13 ryiswe “Ijabo Ryawe Rwanda U13 Tournament” ryakomereje mu gace (zone) ka Ruhango ho muri LigueII.

Muri aka gace habaye imikino ibiri kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo, aho umukino wa mbere wabereye i Kibingo warangiye Ruhango Football Training Center y’umutoza Nyamihana Is’haq itsinze Jeunesse Sportif de Ruhango ibitego 2-1.

Ruhango FTC vs Jeunesse Sportif de Ruhango Ruhango FTC vs Jeunesse Sportif de Ruhango

Undi mukino wabereye mu Butatsinda bwa Kigoma, urangira New Generation Byimana itsinze Gatagara Football Training Center ibitego 2-1.

Umuyobozi wa LigueII muri Ijabo Ryawe Rwanda, Mbungira Ismael yatangarije RuhagoYacu ko imikino yose kugeza ubu irimo ikinwa mu mutuzo n’ubworoherane nk’uko ihame “Fair Play” ry’Umupira w’amaguru ribivuga, gusa ngo hari hamwe na hamwe usanga uburiganya nko ku mukinnyi umwe cyangwa babiri.

Mbungira yagize ati “Imikino iraba ikarangira neza nta kibazo na kimwe kibayeho, gusa hari hamwe na hamwe usanga utubazo tworoheje aho usanga hari abagerageza kubeshya imyaka nko ku mukinnyi umwe cyangwa babiri.”

Mu Butansinda bwa Kigoma na ho byari ibirori, dore ko bakinaga irushanwa batigeze bakina kuva bavukaMu Butansinda bwa Kigoma na ho byari ibirori, dore ko bakinaga irushanwa batigeze bakina kuva bavuka

Uburyo bwo kubeshya imyaka bukoreshwa muri iri rushanwa, ni ugusiba ahanditse itariki y’amavuko y’umwana ku ikarita y’ubwisungane mu kwivuza bwe dore ko ari na cyo cyangombwa gikoreshwa muri iri rushanwa, gusa ngo ikarita isibye cyangwa igaragara ko inyandiko iriho yahinduwe, ihita ivanwamo, uwo mukinnyi ntaba yemerewe gukina.

Ni irushanwa rikinwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, rigakinwa mu gihugu hose, aho rihuza ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru byose bigize Ijabo Ryawe Rwanda uko ari 223, rikaba rigomba kuzajya riba buri mwaka nk’uko ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda bwabyiyemeje.

New Generation Byimana vs gatagara FTCNew Generation Byimana vs gatagara FTC

Kuri uyu wa kabiri irushanwa rirakomereza muri LigueII hakina zone ya Muhanga n’iya Nyanza, aho amakipe aza guhura mu buryo bukurikira:

Zone Muhanga:
1:00pm: Muhanga Football Training Center vs New Generation Kibangu (mu Kinini)
1:00pm: Imena Football Training Center vs The Winners (Stade ya Muhanga)
2:30pm: Peace Football Training Center vs Don Bosco Kabgayi (bakinire ku Misizi)

Zone Nyanza:
9:00am: Olympafrica Football Training Center vs Mugandamure Football Training Center (Stade ya Nyanza);
10:30am : Nyanza Football Training Center vs Gihisi Football Training Center (Stade ya Nyanza)

Mukande hano murebe amafoto menshi y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ’Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament.

Mbungira Ismael uyobora LigueII hamwe n'abayobozi ba Zone zigize iyo Ligue muri Ijabo Ryawe RwandaMbungira Ismael uyobora LigueII hamwe n’abayobozi ba Zone zigize iyo Ligue muri Ijabo Ryawe Rwanda

Irushanwa rizajya riba buri mwaka, ndetse ngo ubushobozi uko buzajya bwiyongera hazongerwamo n'ibindi byiciroIrushanwa rizajya riba buri mwaka, ndetse ngo ubushobozi uko buzajya bwiyongera hazongerwamo n’ibindi byiciro

Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana mu muhango wo gutangiza irushanwaUmuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana mu muhango wo gutangiza irushanwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 28-11-2017 saa 13:41'

    Mbega byiza! Ibi bitatuma twongera kugira abakinnyi beza nko muri 2004. Aba bakoze ibyananiye abandi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru