RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda – Abanya-Brazil n’abanya-Musanze bagiye guhatanira igikombe cya Ligue1

Mu ‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’ hatahiwe abana b’i Rubavu n’ab’i Musanze bahatanira igikombe cya Ligue1, dore ko ari na bo bari basigaye bonyine mu gihe mu zindi Ligues ho bategereje ko umunsi ko ugera bagatangira guhatana mu rwego rw’igihugu.

Kuva kuwa 26 Ugushyingo, mu bice byose by’u Rwanda abana batarengeje imyaka 13 barimo bakina irushanwa ry’umupira w’amaguru, nyuma y’igihe ryari rimaze rivugwa ariko iteka rigahera mu nyandiko no mu magambo.

Muri Ligue2 ho byari ibirori mu mpera z'icyumweru gishize, aho The Winners yatsindaga Gihisi FTC igitego 1-0Muri Ligue2 ho byari ibirori mu mpera z’icyumweru gishize, aho The Winners yatsindaga Gihisi FTC igitego 1-0

Muri Ligue ya kabiri, iya gatatu, iya kane ndetse na Ligue ya gatanu ho ibikombe byamaze kubona bene byo, none kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza hazaba hatahiwe guhatanira igikombe cya Ligue 1.

Ni umukino wa nyuma uzahuza Musanze Youth na VJN FTC Essa y’i Rubavu aho bajya bita ’Brazil Nyarwanda’, aya makipe yombi akaba ari na yo yabonye itike yo gusohokera iyo Ligue mu cyiciro gikurikiyeho, ubwo bazaba bahatanira igikombe ku rwego rw’igihugu.

Musanze Youth yageze ku mukino wa nyuma muri Ligue 1 isezereye Les Abeilles FTC ku ntsinzi y’ibitego 4-0 mu gihe VJN FTC ESSA yo yasezereye VJN FTC Nyundo iyitsinze ibitego 2-1 muri ½ cy’irangiza.

Gihisi FTC y'i Nyanza ni yo yabaye iya kabiri muri Ligue2Gihisi FTC y’i Nyanza ni yo yabaye iya kabiri muri Ligue2

Nyuma y’uwo mukino wa nyuma wo muri Ligue 1 ni bwo hazamenyekana gahunda y’uburyo amakipe 10 agomba guhatanira igikombe cyo ku rwego rw’igihugu azahura, dore ko buri Ligue igomba gusohokerwa n’amakipe abiri yombi yahuriye ku mukino wa nyuma.

Irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13 ni ngarukamwaka, rikaba ritegurwa na Ijabo Ryawe Rwanda, Ihuriro ry’ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru, rirangajwe imbere n’umuyobozi waryo Sheikh Hamdan Habimana.

The Winners ni yo yeguikanye igikombe cya Ligue2The Winners ni yo yeguikanye igikombe cya Ligue2

Mu gusoza irushanwa muri Ligue2 abayobozi ba Rayon Sports bari mu batumiweMu gusoza irushanwa muri Ligue2 abayobozi ba Rayon Sports bari mu batumiwe

Ni irushanwa abana bishimiye mu buryo budasanzweNi irushanwa abana bishimiye mu buryo budasanzwe

Sheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda ashyikiriza The Winners igikombe cya Ligue2Sheikh Hamdan Habimana, Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda ashyikiriza The Winners igikombe cya Ligue2

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. DIDI

    Kuya 22-12-2017 saa 06:07'

    Ko mutavuga aho match izabera n’isaha ngo twirebere abo bajýambere?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru