RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda: Cimerwa FTC yegukanye igikombe cya Zone yajyaga yibagirana

Bigoranye, Cimerwa Football Training Center yegukanye igikombe cya Zone ya Rusizi-Nyamasheke mu irushanwa ‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’, abatuye ako gace bakavuga ko kajyaga kibagirana muri gahunda zimwe na zimwe zirebana n’umupira w’amaguru cyane cyane mu bana.

Cimerwa FTC yegukanye igikombe itsinze Rusizi United Football Academy kuri penaliti 5-4 muri zirindwi buri kipe yateye nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma muri Zone Rusizi-Nyamasheke mu irushanwa rihuza abana batarengeje imyaka 13 ryateguwe na Ijabo Ryawe Rwanda.

Cimerwa FTC yatsinzwe igitego irakishyura itsinda kuri penalitiCimerwa FTC yatsinzwe igitego irakishyura itsinda kuri penaliti

Wari umukino w’indyankurye kimwe n’indi mikino ya nyuma mu marushanwa atandukanye, watangiye Rusizi United FA yiharira umupira, byanayihiriye ku munota wa 15 ikaza kubona igitego cyatsinzwe na Bikorimana Elysee.

Cimerwa FTC ntiyacitse integer ahubwo yatangiye gushakisha uburyo yakwishyura ariko biranga, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0. Ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri, ubwo Uwineza Onesme wa Cimerwa FTC yatereraga umupira nko muri metero 24 uturutse ku izamu maze ugahita ujya mu rushundura, biba bibaye igitego 1-1.

Mu minota itageze kuri irindwi yari isigaye nta kipe yabashije kubona ikindi gitego bituma umukino urangira ari igitego 1-1, hahita hiyambazwa penaliti nk’uko amategeko agenga irushanwa abiteganya.

Nta mwana wakina iri rushanwa adafite Ubwisungane mu kwivuza kuko ni cyo cyangombwa cyemeweNta mwana wakina iri rushanwa adafite Ubwisungane mu kwivuza kuko ni cyo cyangombwa cyemewe

Nyuma yo kwegukana igikombe, Emerimana Obed, kapiteni wa Cimerwa yashimiye ababyeyi bababaye hafi mu gutegura uwo mukino wa nyuma ndetse n’indi yayibanjirije, anashimira ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda bwabashyiriyeho irushanwa.

Ati “Turishimye cyane kuko twaje tutizeye ko iki gikombe twagitwara, bitewe n’uko twajyaga twibwira ko abana b’ino mu mujyi baturusha umupira ariko tuberetse ko tubahiga.”

“Ndashimira Ijabo Ryawe Rwanda kuko badushyiriyeho irushanwa rizadufasha kuzamura impano zacu, nkanashimira ababyeyi badufashije cyane bakatuba hafi mu gutegura uyu mukino.”

Rusizi United FA yihariye igice cya mbere ariko igice cya kabiri birangaRusizi United FA yihariye igice cya mbere ariko igice cya kabiri biranga

Bikorimana Elysee, Kapiteni wa Rusizi United FA we yatangaje ko umwanya wa kabiri begukanye ubashimishije bitewe n’uko hari abandi bawuharaniye ariko ntibawubone, aboneraho gusaba ko amarushanwa nk’iryo basoje yajya ahoraho.

Ati “Turishimye kuko hari benshi bavuyemo batabashije kwegukana umwanya wa kabiri dutwaye. Ndashimira abaduteguriye iri rushanwa, ariko ndasaba n’abayobozi ko bakomeza bakadushyigikira maze impano zacu zigatera imbere.”

Umwe mu babyeyi bari baje gushyigikira ikipe ya Cimerwa FTC yashimiye ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda burangajwe imbere na Sheikh Hamdan Habimana, kuko bwabibutse nyuma y’aho hari gahunda zimwe na zimwe zijya zitegurwa ariko zigahera mu mijyi nka Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi ariko ntizigere i Rusizi na Nyamasheke.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda, kuko bwanahagurutse bukaza kwifatanya natwe bakareba n’impano z’abana bacu. Abandi mbere bihereraga i Kigali, i Rubavu, i Huye n’ahandi, ugasanga Rusizi na Nyamasheke baribagiranye, ariko iri rushanwa ryeretse abana bacu ko na bo bazirikanwa.”

Bikorimana Elysee na Uwineza Onesme bahanganiye umupira ni bo batsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukinoBikorimana Elysee na Uwineza Onesme bahanganiye umupira ni bo batsinze ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino

Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana yatangaje ko iri rushanwa ririmo kugenda neza, ubu hakaba hashijwe ku mugaragaro igice cya mbere cyaryo, aho amakipe yahataniraga ibikombe mu rwego rwa Zone na Ligue, ubu hakaba hagiye gukurikiraho igice cya kabiri, ari cyo cyo guhatanira igikombe ku rwego rw’igihugu.

Sheikh Hamdan yagize ati “Irushanwa ryagenze neza rwose, abana bakinnye umupira wabo w’umwimerere, impano zo ni nyinshi kuko kugeza ubu tumaze gutoranya abana bagera kuri 80 b’abahanga kurusha abandi.”

“Igice cya mbere kirarangiye ari cyo cyo guhatanira igikombe mu rwego rwa zone na Ligue, mu cyumweru gitaha turabagezaho gahunda y’uburyo igice cya kabiri, kizagenda, aho amakipe yabaye aya mbere muri buri Ligue azaba ahatanira igikombe ku rwego rw’igihugu.

Irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza abana batarengeje imyaka 13 ryatangiye kuwa 26 Ugushyingo 2017, rihuza ibigo 223 byigisha abana gukina umupira w’amaguru mu gihugu hose byibumbiye muri Ijabo Ryawe Rwanda, bikaba byaragabanyijwe mu matsinda bitewe n’uduce biherereyemo (Zones).

Amacenga yari i Rusizi yari aryoheye ijishoAmacenga yari i Rusizi yari aryoheye ijisho

Uwineza ni we wateye penaliti ya nyumaUwineza ni we wateye penaliti ya nyuma

Nyuma yo gutsinda kwa Cimerwa FTC ababyeyi ibyishimo byabarenzeNyuma yo gutsinda kwa Cimerwa FTC ababyeyi ibyishimo byabarenze

Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo bakina muri Cimerwa FTCAbabyeyi bari baje gushyigikira abana babo bakina muri Cimerwa FTC

Bikorimana Elysee yakira ibihembo by'ikipe abereye kapiteniBikorimana Elysee yakira ibihembo by’ikipe abereye kapiteni

Cimerwa FTC ni yo kipe y'umwaka muri Zone Rusizi-NyamashekeCimerwa FTC ni yo kipe y’umwaka muri Zone Rusizi-Nyamasheke

Rusizi United FA yakinnye neza iratsindwa inambaye imyenda idasa, maze Perezida w'Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ahita ayigurira imyenda yo kuzajya bakinanaRusizi United FA yakinnye neza iratsindwa inambaye imyenda idasa, maze Perezida w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ahita ayigurira imyenda yo kuzajya bakinana

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru