RUHAGOYACU.com

IJABO Ryawe Rwanda igiye gushyira mu bikorwa iby’umupira w’abana byari byaraheze mu magambo

Byafatwaga nk’inzozi bitewe n’uko byagiye bivugwa kenshi, bikandikwa ariko bigahera mu mpapuro, ariko noneho ntibikiri impuha, ahubwo inkuru ni impamo, Shampiyona y’abana batarengeje imyaka 13 igiye gutangizwa ku mugaragaro, itegurwa na Ijabo Ryawe Rwanda, ihuriro ry’ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru.

Shampiyona y’abakiri bato ni umwe mu mihigo Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yahize akimara gutorwa kuwa 5 Ugushyingo 2014, ariko kuwuhigura byarananiranye, dore ko n’andi marushanwa y’abakiri bato nk’abatarengeje imyaka 15 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 17 zagiye zigeragezwa gukinwa, zimwe ntizarangiye, izarangiye na zo ntizasubiriye.

Peace Football Training Center y'i MuhangaPeace Football Training Center y’i Muhanga

Ibyo byatumye ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda kuwa 31 Werurwe 2017, Sheikh Habimana Hamdan abigira intego, ndetse yiyemeza gukora ibishoboka byose ngo amarushanwa y’abana abe kandi mu buryo buhoraho, aho yavuze ko azahera ku irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13.

Iryavuzwe riratashye, kuko n’ubwo hamwe na hamwe batangiye gukina iryo rushanwa, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo haratangizwa ku mugaragaro irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13, ryateguwe na Ijabo Ryawe Rwanda.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iryo rushanwa uzabera kuri Stade Huye, ahazanabera imikino ibiri izahuza ibigo bibiri byo mu byo mu gace ko muri ako gace gaherereye muri Ligue II muri eshanu zigize IJABO Ryawe Rwanda.

Muri iri rushanwa umukino uzajya ukinwa iminota 50 kandi bakine igice cy'ikibuga abakuru bakiniramoMuri iri rushanwa umukino uzajya ukinwa iminota 50 kandi bakine igice cy’ikibuga abakuru bakiniramo

Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana yatangarije RuhagoYacu ko iryo rushanwa rizajya riba buri gihe mu biruhuko bikuru, kuko abo rigenewe ari abanyeshuri kandi bakaba ari bwo baba bafite umwanya uhagije.

“Rizajya riba mu biruhuko bikuru kuko ni bwo abana baboneka, kandi ntitwakoresha amarushanwa mu biruhuko bito by’ibyumweru bibiri ngo ribe rirangiye mu bigo (Centres) birenga 200 biryitabira.”

Yakomeje avuga ko uyu mwaka hazakinwa irudshanwa ry’abatarengeje imyaka 13, ariko umwaka utaha bakaba bashobora gukoresha n’iry’abatarengeje imyaka 15, ubukurikiyeho rikaba no mu cyiciro gikurikiyeho nk’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’abandi, byose bikazajya bijyana n’uko Ijabo Ryawe Rwanda izajya irushaho kwaguka.

Amakipe azaba yabaye aya mbere muri buri Ligue azahurira mu Mujyi wa Kigali, aho azakina imikino ya nyuma ahereye muri ½ maze hakamenyekana iyegukana igikombe gikiniwe bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Centre ya Mugandamure na yo yiteguye kwegukana igikombeCentre ya Mugandamure na yo yiteguye kwegukana igikombe

Yongeyeho ko igikorwa nk’icyo cy’irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abatarengeje imyaka 13 ari ikimenyetso cy’uko imvugo ari yo ngiro kandi bikaba ari yo ntego y’Ubuyobozi bwa IJABO Ryawe Rwanda.

Ati “Ibyo twemereye abanyamuryango byava mu magambo bikajya mu bikorwa, mu Ijabo Ryawe Rwandarero icyo dukoze ni ugushyira mu bikorwa ibyo twemereye Abanyamuryango kuva twajya ku buyobozi.”

Iryshanwa ry’Abatarengeje imyaka 13 rizafungurirwa ku mugaragaro mu karere ka Huye, ariko rizakinwa mu Turere twose, dore ko Ijabo Ryawe Rwanda igizwe na Ligue eshanu ari zi iya mbere (Ligue I) igizwe n’Intara y’Uburasirazuba, iya kabiri (Ligue II) ikaba Intara y’Amajyepfo kongeraho Akarere ka Rusizi na Nyamasheke.

Ligue III ni yo igizwe n’Amajyaruguru, hakaba Ligue IV igizwe n’Uburengerazuba, ndetse na Ligue V igizwe n’Umujyi wa Kigali kongeraho Akarere ka Gicumbi.

Sheikh Habimana yakomeje ashishikariza Abanyarwanda kwitabira gushyigikira impano z’abana mu mupira w’amaguru, kuko umwana uri muri kimwe mu bigo bigize Ijabo Ryawe Rwanda ni we uzaba akina mu ikipe runaka ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Olympa Africa y'i NyanzaOlympa Africa y’i Nyanza

Huye Football Training Center isanzwe ari indahangarwa mu mikino y'abana dore ko ari n'imwe muri Centres zimaze igihe kinini zikora mu RwandaHuye Football Training Center isanzwe ari indahangarwa mu mikino y’abana dore ko ari n’imwe muri Centres zimaze igihe kinini zikora mu Rwanda

Gihisi Football Training Center yazamukiyemo abakinnyi nka Mwiseneza Djamar, Habimana Yousuf 'Fofana', Irambona Eric n'abandiGihisi Football Training Center yazamukiyemo abakinnyi nka Mwiseneza Djamar, Habimana Yousuf ’Fofana’, Irambona Eric n’abandi

Abana na bo bafite ishyaka ryo kwitabira iri rushanwa, dore ko ari na ryo rya mbere ryo ku rwego rw'igihugu ribayehoAbana na bo bafite ishyaka ryo kwitabira iri rushanwa, dore ko ari na ryo rya mbere ryo ku rwego rw’igihugu ribayeho

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Issa

    Kuya 24-11-2017 saa 23:01'

    it’s really great, am proudly amazed by seeing our future football stars being prepared at their early ages, I hope that now we’re waiting for an amazing future in football, I think that we will soon know that we wasted a lot in previous years by not thinking about our young generation.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru