RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda: Imparirwakurusha yegukanye igikombe cya Ligue 4

Imparirwakurusha FTC ni yo izahagararira Ligue 4 mu mikino ya nyuma ya Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament nyuma yo kwegukana igikombe cy’iyo Ligue istinze Excellence FA ibitego 4-0.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza wari umunsi w’ibirori muri Ligue 4 ya Ijabo Ryawe Rwanda, ihuriro ry’ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, aho hakinwaga umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe n’itike yo guhagararira iyo Ligue mu cyiciro kizasoza irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13 ku rwego rw’igihugu.

Imparirwakurusha izahagararira Ligue 4 mu cyiciro cya nyuma cya 'Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament'Imparirwakurusha izahagararira Ligue 4 mu cyiciro cya nyuma cya ’Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’

Umukino wa nyuma wahuje Imparirwakurusha FTC na Excellence FA, ukaba wari witabiriwe n’abayobozi mu mupira w’amaguru batandukanye ndetse na bamwe mu bo mu nzego bwite za Leta, tutibagiwe n’abafana benshi baturiye Stade Mumena i Nyamirambo.

Umukino warangiye Imparirwakurusha itsinze Excellence FA ibitego 4-0, ihita yegukana igikombe ityo, iba ibonye n’itike yo guhagararira Ligue 4 mu mikino ya nyuma y’irushanwa ‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’.

Mu zindi Ligues na ho imikino irakomeje aho nko muri Ligue 2 bageze mu mikino ya ½ cy’irangiza, imikino ibanza ikaba iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 ukuboza, n’aho iyo kwishyura ni kuwa gatanu tariki ya 15 Ukuboza, amakipe akaba agomba guhura mu buryo mu buryo bukurikira:

Mukura FTC vs Gihisi FTC y’i Nyanza (Umukino uzabera kuri Stade Huye saa tatu)
New Generation Byimana vs The Winners y’i Muhanga (uzabera mu Byimana saa cyenda).

Excellence FA yatsindiwe ku mukino wa nyuma ibitego 4-0Excellence FA yatsindiwe ku mukino wa nyuma ibitego 4-0

Muri Ligue 3 yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda ho bageze mu mikino ya ½ cy’irangiza, aho impera z’iki cyumweru tuvuyemo barimo bakina imikino ya nyuma muri Zone.

Muri zone ya Kayonza, Kayonza FTC yegukanye itike ya ½ itsinze Akagera FTC kuri penaliti 2-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe y’umukino.

Muri Zone ya gatsibo ho, Gatsibo FTC ni yo yabonye itike ya ½ itsinze Muhura FTC ibitego 2-1, mu gihe Amizero FTC yo yatsinze Zaza FTC ibitego 3-1.

Abasifuzi bari bambaye imyenda yo kurwanya ruswa dore ko ari n'umukino wahuriranye n'umunsi wo kurwanya ruswaAbasifuzi bari bambaye imyenda yo kurwanya ruswa dore ko ari n’umukino wahuriranye n’umunsi wo kurwanya ruswa
Umukino wari witabiriwe n'abahagarariye amakipe ndetse n'Ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda burangajwe imbere na Sheikh Hamdan HabimanaUmukino wari witabiriwe n’abahagarariye amakipe ndetse n’Ubuyobozi bwa Ijabo Ryawe Rwanda burangajwe imbere na Sheikh Hamdan Habimana
Abafana n'abandi bakinnyi b'abana bakiri bato bari benshi bihera ijisho umukinoAbafana n’abandi bakinnyi b’abana bakiri bato bari benshi bihera ijisho umukino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru