RUHAGOYACU.com

Ijabo Ryawe Rwanda: Irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 13 rigeze mu mahina

Henshi bamaze kurangiza imikino y’ijonjora muri ‘Zones’, ubu bageze mu gice cyo gushaka itike yo guhagararira Ligue mu irushanwa rihuza ibigo byigisha abana gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 (Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament).

Iri rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro kuwa 26 Ugushyingo 2017 kuri Stade Huye, rihita ritangira gukinwa mu bice (zone) bitandukanye by’igihugu bigize Ligues zose za Ijabo Ryawe Rwanda, zigabanyije mu buryo bukurikira:

Ligue 1: Rubavu-Burera-Musanze
Ligue 2: Intara y’Amajyepfo (ukuyemo Akarere ka Kamonyi)+Rusizi na Nyamasheke
Ligue 3: Intara y’Iburasirazuba
Ligue 4: Nyarugenge-Kicukiro na Kamonyi
Ligue 5: Gasabo-Gicumbi na Bugesera

Iri rushanwa ryitezweho ibisubizo by'ibibazo byatumaga umupira w'amaguru mu Rwanda ugenda ugwingiraIri rushanwa ryitezweho ibisubizo by’ibibazo byatumaga umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda ugwingira

Ligue 1:

Irushanwa rigeze muri ¼ cy’irangiza ku rwego rwa Ligue, aho amakipe agomba guhura ku buryo bukurikira:

VJN FTC Nengo vs VJN FTC Umuganda
VJN FTC Cyanika vs VJN FTC ESSA

Ku itariki ya 10 Ukuboza:

VJN FTC Nyundo vs VJN FTC Nyakiriba

Ligue 2:

Hateganyijwe imikino ibiri y’ibirarane kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza ari na yo ituma hamenyekana amakipe ya mbere muri buri Zones.

Nyuma y’iyo mikino, irushanwa riraba rigeze muri ½ cy’irangiza ku rwego rwa Ligue, aho kuwa 12 Ukuboza, aho iya mbere muri Zone Huye izahura n’iya mbere muri Zone Nyanza, n’aho kuwa 13 Ukuboza, iya mbere muri Zone Ruhango ikine n’iya mbere muri Zone Muhanga. Muri Zone ya Rusizi na Nyamasheke na bo bageze muri ½ cy’irangiza.

Imikino yo kwishyura ya ½ cy’irangiza iteganyijwe kuwa 15 Ukuboza, mu gihe umukino wa nyuma ku rwego rwa Ligue 2 wo uzaba ku itariki ya 17 Ukuboza 2017.

Abana b'Abanyarwanda bari barabuze uburyo bakina imiino myinshi yo kurushanwaAbana b’Abanyarwanda bari barabuze uburyo bakina imiino myinshi yo kurushanwa

Ligue 3:

Na ho imikino yo gushaka ikipe izahagararira buri zone mu mikino ya nyuma yo muri iyo Ligue yaraye itangiye, aho muri Zone ya Rwamagana, ikipe yaho ya Rwamagana FTC yasezereye Foyer FA iyitsinze igitego 1-0.

Muri zone ya Kayonza ho, Kayonza FTC izahura ku mukino wa nyuma n’Akagera FTC nyuma y’aho iyi kipe isezereye Petit Prince FTC iyitsinze kuri penaliti 5-4, dore ko umukino wari warangiye banganya 0-0. Uwo mukino wa nyuma hagati ya Kayonza FTC na Akagera FTC uteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 10 Ukuboza.

Ijabo Ryawe Rwanda izajya itegura iri rushanwa buri mwakaIjabo Ryawe Rwanda izajya itegura iri rushanwa buri mwaka

Muri zone ya Ngoma, kuri uyu wa gatandatu ni bwo hateganyijwe umukino wa nyuma uhuza Zaza FTC na Amizero FTC, uyu mukino urabera kuri Paruwasi ya Ngoma (i Kibungo).

Muri Zone ya Kirehe na ho bazakina umukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 ukuboza, ukazahuza Onze Rapides FA yo ku Murindi na Gahara FTC.

Muri Zone ya Gatsibo na ho imikino ya nyuma izaba ku itariki 10 Ukuboza, mu gihe Zone ya Nyagatare na ho bakirimo kwishakamo izayihagararira mu mikino ibvanziriza iya nyuma muri Ligue 3 iteganyijwe kuwa 12 Ukuboza, mu gihe Umukino wa nyuma wo uzaba tariki ya 15 Ukuboza i Rwamagana ku kibuga cya Police.

Amarushanwa y'abana yajyaga abera mu mijyi, ariko irya Ijabo Ryawe Rwanda ribera hose mu gihuguAmarushanwa y’abana yajyaga abera mu mijyi, ariko irya Ijabo Ryawe Rwanda ribera hose mu gihugu

Ligue 4:

irushanwa rigeze ku mukino wa nyuma, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, Imparirwakurusha izakina na Excellence Football Academy yo ku Kicukiro bahatanira itike yo guhagararira iri Ligue mu mikino ya nyuma y’iryo rushanwa.

Imparirwakurusha yageze ku mukino wa nyuma isezereye Crimson FTC yo ku Kamonyi iyitsinze kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2, mu gihe Excellence Football Academy yo yasezereye Alpha Sports yo mu rugunga iyitsinze ibitego 5-0.

Ligue 5:

Bitewe n’uburyo iyi Ligue ifite amakipe menshi, uburyo irushanwa ryakinwe busa n’ubwihariye ugereranyije n’ahandi, aho nka Zone ya Bugesera na yo hamaze kumenyekana amakipe abiri azayihagararira mu mikino ya ¼ cy’irangiza ku rwego rwa Ligue, ayo akaba ari Rennes FTC na Israel FTC.

Imikino ya ¼ cy’irangiza iteganyijwe guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukuboza, aho Shining FTC ihura na Light FTC ku kibuga cya FERWAFA; Better Future FTC igakina na Israel FTC i Gasogi; Rennes FTC igahura na Esperance FTC i Nyamata ku isoko.

Abana bo mu cyaro na bo babonye uburyo bushobora gutuma barushanwa n'abo mu MijyiAbana bo mu cyaro na bo babonye uburyo bushobora gutuma barushanwa n’abo mu Mijyi

Iyo mikino ya ¼ izakomeza kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza, aho Kinyinya FTC izakina na Union FTC bagakinira i Nyarutarama; Together Force yo igakina na Gicumbi FTC i Kabuye, iyo mikino yose ikazajya itangira saa ine n’igice (10:30am).
Tubibutse ko nyuma y’imikino ya nyuma muri Ligues zose, amakipe azaba yaregukanye ibikombe muri Ligue azahurira i Kigali mu mikino ya nyuma y’irushanwa ry’abaterengeje imyaka 13, hakazaboneka iyegukana igikombe ku rwego rw’igihugu.

Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 13 ryateguwe na Ijabo Ryawe Rwanda, ihuriro ry’ibigo bigera kuri 223 byigisha abana gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, rikaba riyobowe na Sheikh Hamdan Habimana.

Biraba ari ibicika ku Mumena kuri uyu wa gatandatu saa cyenda z'igicamunsiBiraba ari ibicika ku Mumena kuri uyu wa gatandatu saa cyenda z’igicamunsi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru